Guverinoma y’u Bushinwa yatanze inkunga ya miliyoni 42 z’amadolari (asaga miliyari 38 Frw) arimo azifashishwa mu kwagura no gutunganya umuhanda uva Prince House i Remera, ugaca mu Giporoso ugakomeza i Nyandungu, ukagera i Masaka.
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzatangira mu mpera z’uyu mwaka. Umuhanda uzaba ufite uburebure bw’ibilometero 10.3.
Ni umuhanda uzaba ufite ibyerecyezo bibiri, buri cyerecyezo kibasha kugendamo imodoka ebyiri, aho kuba imodoka imwe nkuko byari bimeze.
Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa n’umuhanda uca hejuru, ukambukiranya ahazwi nko ku cya Mutzig ukagera ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Mu muhango wo gusinya amasezerano y’iyo nkunga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yavuze ko kwagura uwo muhanda bigamije kugabanya umuvundo w’imodoka wakundaga kuhagaragara.
Yagize ati “Muri uyu muhanda hakunze kuba ubucucike bwinshi bw’imodoka, bikaba bibangamira abawugendamo ndetse n’ubucuruzi buhakorerwa. Ibi bije gusubiza ikibazo kinini twari dufite kuri uwo muhanda.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko iyi nkunga izungukira cyane abanyarwanda kandi igakomeza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Umuvundo w’ibinyabiziga ni ikibazo kigaragara muri Kigali. Hejuru yo kuba bibangamira imibereho myiza y’abaturage, binabangamira ubucuruzi bigakoma mu nkokora intengo z’igihe kirekire zo guteza imbere ubukungu bw’umujyi wa Kigali.”
Dr Uwera yavuze ko umuhanda wonyine uzatwara hafi miliyoni 30 z’amadolari, andi mafaranga asigaye Guverinoma zombi zikaganira indi mishinga yakoreshwamo.
Aho uyu muhanda uzagarukira i Masaka, Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuhakomereza undi muhanda uzagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugusera.
Ntabwo haratangazwa umubare w’abanyarwanda bashobora kuzahabwa akazi muri uyu mushinga ariko Dr Uwera yavuze ko hari abazabyungukiramo benshi.
U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu mishinga itandukanye. Buherutse gufasha u Rwanda kubaka ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bwafashije mu kwagura imihanda itandukanye muri Kigali, bwagize uruhare mu iyubakwa ry’umuhanda uca ku kiyaga cya Kivu mu Burengerazuba, uzwi nka Kivu Belt n’ibindi.