Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuvugwa Interahamwe ziri mu kibira zambaye umwambaro w’igisirikare cy’uburundi mu cibitoke, zitozwa n’ Umugabo witwa Godefroid Bizimana akaba asanzwe ari directeur adjoint wa police avuka mu cibitike uyu akaba ariwe abakoresha imyitozo. Uku gukomera kwe ngo kwemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR.
Amakuru tugitohoza avuga ko aba ari nabo bagabye igitero mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo n’abanyerondo .
Godefroid Bizimana
Mu Burundi kandi haravugwa na Kabuga Félicien ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko yaba ari i Ngozi guhera 2009.
Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha ibiro ntaramakuru ‘‘Bujumbura News’’ cyashyize ahagaragara mu bucukumbuzi bwacyo bitewe n’abantu bagaragaza ubutagondwa, iyo nyandiko yavugaga ku bijyanye ‘‘n’Imbonerakure muri Kongo Kinshasa, ibikorwa by’ubugome’’, ayo makuru akaba yarashyizwe ahagaragara ku wa 12 Ukwakira 2014.
Ibiro ntaramakuru byo mu Burundi ‘‘Bujumbura News’’ byerekanye ko umuherwe Kabuga Felicien uregwa kandi ushakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ko atuye kandi atuje mu majyaruguru y’Uburundi ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu uhereye mu 2009.
Uhereye icyo gihe amakuru yatangajwe kugeza ubu ntabwo abayobozi b’Abarundi babihakanye cyangwa ngo bayanyomoze. ikigaragara ni uko abantu batari bake bari bazi ayo makuru kandi bakabifata mu ibanga kugira ngo bakomeze kubana n’abagenzi babo neza bo mu majyaruguru y’u Burundi.
Kabuga Félicien yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage
Tariki ya 7 Nzeri 2007 hafi y’Umujyi wa Francfort mu Budage, abapolisi bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.
Ubwo yabonaga abo bapolisi bari baje kumuta muri yombi, Ngirabatware yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka we w’ipantalo, arayishwanyuza akoreshe inkweto. Yahise atabwa muri yombi n’abo bapolisi.
Haketswe ko hari ibyo yashakaga guhisha maze abakora iperereza biyemeza gushyikiriza ibisigazwa by’iyo ‘flash disk’ kuri labolatwari y’igenzura.
Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y’igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje cyane kurusha andi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y’ibitaro (facture) angana n’Amayero 5,000 yishyuwe n’umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya.
Uwo yari yivuje ibyerekeranye n’ibibazo mu myanya y’ubuhumekero (insuffisance respiratoire chronique).
Abapolisi b’Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw’inzira rwakoreshejwe n’uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzaniya nyira rwo.
Batunguwe no gusanga ifoto bahawe; ndetse n’ikinyamakuru Jeune Afrique yabashije kubona, ari iya Félicien Kabuga w’imyaka isaga 80 akaba ari sebukwe wa Ngirabatware, aho azwiho kuba yarateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ifoto yakoreshejwe na Kabuga Felicien ubwo yajyaga kwivuza mu Budage
Kabuga yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM [ Radio Télévision libre des mille collines] yakanguriye ubwicanyi akaba akurikiranweho kuba yarinjije mu Rwanda imihoro myinshi yari igamije guhabwa abakoze Jenoside.
Nk’uko iyo foto ibigaragaza, ibyavugwaga ko yaba yarahinduye isura si byo kuko ntacyo yahindutseho kigaragara.
Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga yavuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko ubwo yivuzaga, Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni (canne anglaise). Hari n’abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.
Nk’uko umwe mu nshuti za hafi n’abakora iperereza yabitangarije Jeune Afrique, ngo Ngirabatware yavuze amagambo atandukanye mu rurimi abapolisi batazi mbere y’ifatwa rye. Ese rwaba ari Ikinyarwanda? Ese yaba yarabwiraga sebukwe?
Ikizwi ni uko tariki 17 Nzeri 2007, Kabuga ushakishwa kurusha abandi mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage kuko yari hafi neza yo gutabwa muri yombi.
Kuva icyo gihe, uwari Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow yemeza ko Kabuga yari muri Kenya. Uyu mugabo w’umukire cyane, bivugwa ko yahayoboreraga ubushabitsi bwinshi. Yaje kuva muri Kenya ngo ajya I Burundi, aho arindiwe bikomeye n’inyeshyamba za FRLR, bivugwa ko zifite ibirindiro bikuru ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu uhereye mu 2009.
N’ubwo Ngirabatware yatawe muri yombi, abagize umuryango we baracyafite imyanya ikomeye nka Fabien Singaye, wari ushinzwe ubujyanama bwihariye bw’uwari Perezida wa Centrafrika, François Bozizé.
Leta ya Kenya yahakanye yivuye inyuma ko Kabuga yaba ari ku butaka bwayo ariko inkuru icukumbuye (documentaire) yakozwe na televiziyo yigenga NTV yo muri icyo gihugu, yashyizwe ahagaraga muri Nyakanga 2007 igaragaza ibitandukanye n’ibyo Leta yavugaga.
Kabuga Felicien ngo yaba ariwe muterankunga wa Leta y’u Burundi
Perezida Petero Nkurunziza
Uyu Kabuga bivugwa ko yaba ariwe muterankunga mukuru wa FDLR n’Imbonerakure ndetse na Leta y’u Burundi nyuma y’aho Union Europeene n’ibindi bihugu ku giti cyabyo bikuyemo akabyo karenge bitewe n’imvururu zatewe no kongera kuyobora u Burundi kwa Perezida Nkurunziza.
Bivugwa kandi ko Perezida Nkurunziza n’ishyaka akomokamo rya CNDD-FDD nta mbaraga bakigira mu gihugu ko ahubwo imbaraga zisigaye zifitwe na FDLR , Imbonerakure n’abaziyoboye. Ibyemezo bikomeye kuri FDLR iri mu Burundi ngo bifatwa na General Sylvestre Mudacumura.
Interahamwe n’imbonerakure mu myitozo ya gisilikare n’ubwicanyi
N’ubwo afite inzandiko zo kumuta muri yombi zakozwe n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye, General Sylvestre Mudacumura ntibimubuza gutembera uko ashaka mu Mujyi wa Bujumbura no muri Kivu y’amajyepfo [RDC]. Muri izi ngendo akorera i Bujumbura ngo abonana n’abakuru b’Interahamwe [ FDLR ] n’Imbonerakure bakaganira ndetse akabaha amabwiriza.
Yayeli G.
Abazungu baba babeshya .Ubu se bananiwe kumufata? Reka rekaaaa. Ntabyo bashatse.
Ariko niba afasha na za leta agomba ku akize koko. Ni nka Rujugiro?
Amafranga ni mabiiiiii
MAOMBI jOHN
ARIKO KUVA AHO MWAVUGIYE AYO MANGAMVURE YAMATIKU NUBUTIRIGANYA MUSHAKISHA IBIDAFITE EPFO NA RUGURU KU BURUNDI, MWIVANGA MUKOHEREZA IBYITSO BYANYU MMUMVURURU ZIHERUTSE KUBA BAKAZIMESA ZIKARANGIRA MBEGA MWAREKA INDURU MUGASUBIRAYO ABARUNDI BAKONGERA KUBEREKA UKO BAMESA!!! MUDUKUREHO AMATIKU NIMWINJIRE MU BURUNDI MBEGA MUTINYIKI? MAZE BABEREKE UKO ZAMBARWA!!! MURATUBWIRA SE NGO TUBAMARIRE IKI? U BURUNDI SI KONGO NTA MATIKU YANYU NINDURU DUKENEYE NTA BANYAMAKURU MURIMWO , PUUUUU!!!!!
Intareyakanwa
Uyu munyemari se ninde utamubika ko natwe aje twamwakira nk’abandi banyemari?
Politiki irakanyagwa pe!
Imana ijye irengera bene ngofero naho bene maribori bo byarakemutse.
Ukuli
Ni mumureke , uwabanje kumurira cash ni Patrick Karegeya. Burya aba yara fatiwe Nairobi kera ! Ifaranga ni ribi. …
Evariste Justin Musonera
Kuva Felicien Kabuga yava Nairobi aho yabaga hafi ya GIGIRI Police Station na Village Market, amaze kumenya ko Urukiko ICTR rwari rwamaze kuhatahura, Felicien Kabuga yagiye kwihisha Eldoret, ubundi Machakos, ndetse ba Naivasha aho yihisha ku mukozi we witwaga Philippe Nsabimana waje gupfa amarabira.
Kabuga yaje kuva muli Kenya muli 2006, kubera igitutu bashyiraga kuli Perezida Moi ngo amutange.
Kuva avuye muli Kenya, aho yaherukaga kugaragara mu muhango wo gutaha uruganda rw’ amasasu rwari rwanitabiriwe n’abakozi be bo muli Kenya, ndetse na Patrick Karegeya, umugabo bivugwa ko yahise amujyana I Burundi kwihishayo, MU KAYANZA plus exactement.
Ngayo nguko.