• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Editorial 14 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Gusa ikibazo cye cyamunze umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, kugeza ubwo mu 2014 Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda ibashinja uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa agakomereka, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.

Kuva icyo gihe havutse ikibazo maze Abanyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo bagahabwa viza bigoranye, nyamara abanyafurika y’Epfo bashaka kujya mu Rwanda biborohera.

Ubwo yari mu Rwanda muri Werurwe 2018 yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasabye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi gukurikirana iki kibazo.

Ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”

Muricyo kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Sisulu yemeje ko abakuru b’ibihugu byombi basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda afatanyije n’uwa Afurika y’Epfo, gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize nibwo Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi wa Randburg, Yusuf Baba, yatangaje ko muri Mutarama 2019 hazatangizwa iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya wahoze ari umusirikare mu Rwanda, warasiwe muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Sisulu yavuze ko ibi bibazo byose bidashobora gukoma mu nkokora imbaraga zari zimaze iminsi zishyirwa mu kugarura ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Nk’uko Televiziyo y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, SABC, yabitangaje, Minisitiri Sisulu yagize ati “Naba ntekereza ko ikibazo cy’uwahoze ari jenerali kizatuma ibintu biba bibi? Oya, ahubwo kizatuma ibintu bijya ahabona hagati yacu n’u Rwanda, ni mpamvu ki twageze mu bihe turimo muri iki gihe kandi tunakore ku buryo bitazongera kubaho.”

“Nahuye n’abanyarwanda barimo na Gen Nyamwasa, mu kubagaragariza ko tugiye kwinjira mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda tukaba twarifuzaga kumva ibitekerezo byabo nk’abantu b’impunzi mu gihugu cyacu, byari ngombwa ko tubanza kuganira nabo.”

“Kandi nashimishijwe n’igisubizo cyabo, bavuze ko bakwishima bashyiriweho ayo mahirwe yo kuganira na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ikibazo ku mpande zombi kirangizwe.”

Mu kwezi gushize hagiye hanze amakuru avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa, akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Kayumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010 nyuma yo gutangira gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Sisulu yanavuze ko Pretoria na Kigali bataraganira ku busabe bw’u Rwanda bw’uko icyo gihugu cyakumira ibikorwa bya politiki bya Kayumba Nyamwasa, nk’imwe mu ntambwe zatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza.

RNC ya Kayumba yavuzwe mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu 2013, uyu mutwe w’iterabwoba ushinjwa ko wateye grenade mu bice bitandukanye bya Kigali zigahitana inzirakarengane.

Mu minsi mike ishize kandi, byavuzwe ko ku bufasha bwa Uganda, uyu mutwe washatse abantu bo kujya mu myitozo ya gisirikare muri RDC kugira ngo bazahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Abasesenguzi muri politiki bavuga ko umubano w’ibihugu byombi utazigera usubira k’umurongo mu gihe RNC yagira ijambo cyngwa icyo ivugwaho na Afurika y’epfo mu biganiro igirana n’u Rwanda kuko abambari ba RNC bakurikiranyweho ibyaha birimo kubangambira umutekano w’u Rwanda.

Abasesenguzi muri politiki na diplomatie bavuga ko  ntaho  kw’isi habaho ibiganiro ku bantu bashaka guhungabanya umutekano w’ igihugu bakomokaho, bakemeza ko ntabiganiro bwikiye hagati yabo n’u Rwanda bakanavuga ko ibyo Ministiri Sisulu yemeranyije naba bazabimukorere iyo atari mu Rwanda kuko igihugu kishakira amahoro nta mihoro  gikeneye dore ko Kayumba asigaye anakorana na FDLR yasize imaze abatutsi.

2018-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Editorial 25 Sep 2019
Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Editorial 09 May 2019
U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Editorial 23 Jan 2018
Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Editorial 25 Mar 2019

2 Ibitekerezo

  1. Gruec
    November 14, 20188:56 am -

    Ariko Rwandans, rimwe na rimwe ko mujya kure mukarenga imirongo yabugenewe, ubu koko ntabwo mubona ko muhinga musiba nk’ifuku come on, ngo abanyamakuru b’abanyamwuga ? Hehe se? Ubu murabona bikomeje bitya Hon. Dr SEZIBERA azakora ate? Ko mbona abyuka asanga mwamutanze mumurima we yashinzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika!!!
    Niba ariyo mikorere mubona myiza(gutanguranwa sujets) mwimusibira ngo asigare inyuma asibura ibyo mwishoyemo, ubu koko fond et forme y’iyi nkuru murasanga yanditswe n’umunyamakuru speécialisé muri politique Internationale? Nimurekere umuvuno Ministre we wabiherewe ubushobozi, abanze abikoreho hanyuma abahe urubuga rwo kuvuga kunkuru. Kuko ibi biratoba diplomatie y’u Rwanda.

    Subiza
  2. kkk
    November 15, 201810:59 am -

    hhhhhhhh birashyushye ko Media zomumahanga zandika ibyazo namwe mukandika ibindi turafata ibihe tureke ibihe ??

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Amakuru

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Editorial 16 Jul 2025
Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)
IMIKINO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Editorial 05 Aug 2018
Nigeria: Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose!
Mu Rwanda

Nigeria: Umupasiteri yafashwe ataba ibirozi ku ruhimbi, ahita afunganwa n’umuryango we wose!

Editorial 21 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru