• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y’Amajyepfo hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, abarundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Mu bice bitandukanye birimo Kaziba, Katogota, Lubarika na Luvungi, humvikanye ibisasu biremereye n’amasasu menshi, bituma abaturage bicwa abandi barakomereka, ndetse ibikorwa remezo birangirika. Abarwanyi ba AFC/M23 bari bamenye ko ingabo za RDC n’izi Burundi bitegura kubagaba ho ibitero, bituma bahitamo kubisubiza inyuma.

Amakuru yizewe agaragaza ko ingabo za RDC zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, zibarasaho ibisasu umurundo biremereye byishe abaturage barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Ibi byateje ubushyamirane mu nzego za gisirikare za Kivu y’Amajyepfo, bamwe mu bayobozi bazo banashinjwa kuyobora nabi urugamba. Abaturage benshi bahungiye mu duce dutandukanye, mu gihe AFC/M23 yahisemo kwirinda kwinjira mu duce twuzuye abaturage kugirango batahatakariza ubuzima ari benshi ariko yo ikomeza kwirwanaho.

Ku rundi ruhande, byagaragaye ko igisirikare cya RDC cyagejeje amatoni menshi y’amasasu n’ibiribwa ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR,imitwe myinshi irimo na Nyatura, kugirango bakomeze kurwanya AFC/M23. Aya masasu yoherejwe mu teritwari ya Masisi n’ahandi, abifashijwemo n’abayobozi bakomeye muri FARDC barimo Col Salomon Tokolonga, usanzwe uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika kubera gushyigikira imitwe y’iterabwoba. Ibi bigaragaza ko RDC ikomeje gufatanya n’imitwe y’abicanyi irimo FDLR, mu gihe ibihugu byombi biteganya gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

FDLR, imaze imyaka myinshi ikorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo, ni yo soko y’ibibazo byinshi by’umutekano muke mu karere. U Rwanda rukomeje kugaragaza ko RDC igifasha uyu mutwe mu buryo bweruye, binyuze mu kuyigezaho intwaro, ibiribwa n’ibikorwa bya gisirikare. Aya makuru yemeza ko FDLR ariyo ikomeje gutera ibibazo mu karere, itera ibitero ku baturage no gushyigikira imirwano ihoraho.

Mu gihe RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, imiryango irimo RED Tabara na Twirwaneho yo irahakana kuba mu mashyirahamwe yatangajwe n’ingabo z’u Burundi, ndetse ivuga ko intandaro z’ibibazo by’u Burundi zishingiye ku kutubahiriza amasezerano ya Arusha. Ibi nabyo byongera umutekano muke mu bice bya Minembwe na Uvira.

MONUSCO na yo ikomeje kugaragaza umusaruro muke mu guhagarika imirwano, nk’uko byagiye bigaragara kuva M23 yongera gufata intwaro mu 2021. Abaturage bakomeje kwibasirwa n’ubwicanyi, gufatwa ku ngufu no gutwarwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro, byaje no gutuma abaturage babarirwa mu bihumbi benshi bigaragambya basaba ingabo za Loni kuva muri Congo.

Muri rusange, ibi byose bigaragaza ko FDLR ari yo nkingi ya mwamba mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo no mu karere muri rusange, kubera ubufasha ihabwa na FARDC, ubucuti bw’igihe kirekire ifitanye n’abayobozi bayo n’uruhare rwayo mu gutuma imirwano ikomeza mu gihe ibihugu byombi byashakaga gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington muri Amerika.

2025-12-04
Administrator

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Editorial 01 Jul 2016
Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Editorial 01 Jun 2018
Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Editorial 14 Sep 2018
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Editorial 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?
Amakuru

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Editorial 09 Jun 2022
Burundi: Batatu  bamaze gutabwa  muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza
Mu Rwanda

Burundi: Batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Editorial 19 Jul 2017
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo  ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda
ITOHOZA

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Editorial 21 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru