Izi ngabo zitaravugwa ku mugaragaro izo ari zo zikorera mu Burundi, hari amakuru menshi akomeje kuvuga ko zaba ari izitwa FLN (Force de Libération National) umutwe wa gisirikare w’impuzamashyaka MRCD igizwe na PDR-Ihumure, CNRD na RRM.Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda uciye mu Ntara y’Amajyapfo.
Kuva kuwa 18 Werurwe uyu mwaka impuzamashyaka MRCD yari igizwe n’ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge,yose avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yakiriye irindi shyaka ryiyemeje gufatanya ari ryo RRM [ Noble Marara na Calixte Sankara] rigizwe n’abahoze mu ishyaka RNC ariko bakaza kwitandukanya naryo.
Aya mashyaka uko ari atatu avuga ko arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, rimwe, PDR-Ihumure, riyobowe na Paul Rusesabagina wakomeje kwiyitirira kurokora Abatutsi aho yakoraga muri Mille Collines mu gihe cya jenoside nubwo hari ubundi buhamya bwinshi bugaragaza ko ari ibinyoma.
Irindi ryari risanzwe muri iyi mpuzamashyaka ari ryo CNRD-Ubwiyunge riyobowe na Gen Wilson Irategeka wahoze mu mutwe wa FDLR uyobowe n’abantu bakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo kwitandukanya nayo mu 2016, irya gatatu rikaba ari ishyaka RRM riyobowe na Callixte Sankara na Noble Marara bahoze mu buyobozi bwa RNC mbere yo kwitandukanya nayo mu mwaka ushize wa 2017. Muri uyu mutwe kandi harimo aba Bishop naba Pasiteri, bakorera muri aka karere biyitirira ivugabutumwa kandi bari mu bikorwa bya Politiki byo guhungabanya umutekano no gutera inkunga uyu mutwe.
Imwe mu nzira iyi mpuzamashyaka ya MRCD iteganya gukoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda , harimo kwifashisha uburyo nk’ubwaranze ikiswe Arab Spring cyangwa impinduramatwara zaranze ibihugu by’Abarabu mu 2011 bagashishikariza abaturage kwigabiza imihanda bakigomeka ku butegetsi. Ikindi n’ugutera abaturage bagasahura ibyabo , abandi bakicwa murwego rwo kubangisha Leta iriho. Icya nyuma ni ukunyanyagiza za Tract hifashijwe abakora umwuga w’ubu motari.
KATSIBWENENE
Ubwo se abo babateye ubwoba???????????? bazanyura he? bazaze barebe uko intama zambarwa