• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018 ITOHOZA

Izi ngabo zitaravugwa ku mugaragaro izo ari zo zikorera mu Burundi, hari amakuru menshi akomeje kuvuga ko zaba ari izitwa FLN (Force de Libération National) umutwe wa gisirikare w’impuzamashyaka MRCD igizwe na PDR-Ihumure, CNRD na RRM.Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda uciye mu Ntara y’Amajyapfo.

Kuva kuwa 18 Werurwe uyu mwaka impuzamashyaka MRCD yari igizwe n’ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge,yose avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yakiriye irindi shyaka ryiyemeje gufatanya ari ryo RRM [ Noble Marara na Calixte Sankara] rigizwe n’abahoze mu ishyaka RNC ariko bakaza kwitandukanya naryo.

Aya mashyaka uko ari atatu avuga ko arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, rimwe, PDR-Ihumure, riyobowe na Paul Rusesabagina wakomeje kwiyitirira kurokora Abatutsi aho yakoraga muri Mille Collines mu gihe cya jenoside nubwo hari ubundi buhamya bwinshi bugaragaza ko ari ibinyoma.

Irindi ryari risanzwe muri iyi mpuzamashyaka ari ryo CNRD-Ubwiyunge riyobowe na Gen Wilson Irategeka wahoze mu mutwe wa FDLR uyobowe n’abantu bakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo kwitandukanya nayo mu 2016, irya gatatu rikaba ari ishyaka RRM riyobowe na Callixte Sankara na Noble Marara bahoze mu buyobozi bwa RNC mbere yo kwitandukanya nayo mu mwaka ushize wa 2017.  Muri uyu mutwe kandi harimo aba Bishop naba Pasiteri,  bakorera muri aka karere biyitirira ivugabutumwa kandi bari mu bikorwa bya Politiki byo guhungabanya umutekano no gutera inkunga uyu mutwe.

Imwe mu nzira iyi mpuzamashyaka ya MRCD iteganya gukoresha mu guhungabanya umutekano  w’u Rwanda , harimo kwifashisha uburyo nk’ubwaranze ikiswe Arab Spring cyangwa impinduramatwara zaranze ibihugu by’Abarabu mu 2011 bagashishikariza abaturage kwigabiza imihanda bakigomeka ku butegetsi. Ikindi n’ugutera abaturage bagasahura ibyabo , abandi bakicwa murwego rwo kubangisha Leta iriho. Icya nyuma ni ukunyanyagiza za Tract hifashijwe abakora umwuga w’ubu motari.

2018-07-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Ubwanditsi 19 Jul 2017
Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2024
Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubwanditsi 03 Jan 2017

Igitekerezo kimwe

  1. KATSIBWENENE
    July 16, 20182:40 pm -

    Ubwo se abo babateye ubwoba???????????? bazanyura he? bazaze barebe uko intama zambarwa

    Subiza

Leave a Reply to KATSIBWENENE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye
Mu Rwanda

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Ubwanditsi 22 Feb 2017
New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha
INKURU NYAMUKURU

Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha

Ubwanditsi 17 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru