Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese (PL), ryasabye abaturage bo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro n’aba Nyamata mu Bugesera, kongera kurigirira icyizere mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu minsi mike iri imbere.
PL ikomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu matora azaba kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018.
Iri shyaka rimaze imyaka 27, ntabwo ari rishya mu Nteko kuko mu matora ya 2003, ryatsindiye intebe esheshatu; mu 2008 ribona enye naho mu ya 2013 ritsindira eshanu. Mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2010, ryanatanze umukandida.
Ubu bunararibonye nibwo Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yahereyeho abwira ab’I Gahanga na Nyamata, ko amajwi babasaba batazayapfusha ubusa kuko kuyabyaza umusaruro mu Nteko atari ibyo biga.
Akurikije igihe PL imaze itanga umusanzu wayo mu kubaka igihugu, yagaragaje imwe mu mishinga ikomeye yagezweho iri shyaka riyigizemo uruhare.
Mukabalisa yavuze ko muri manda iherutse y’abadepite, abarwanashyaka ba PL nk’abandi banyarwanda hafi ya bose, bari mu basabye ko Itegeko Nshinga rihinduka, banasaba Perezida wa Repubulika ko yakwemera kongera kwiyamamaza.
Ati “Twanakiriye ubusabe bw’abanyarwanda hafi ya bose bwo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yazitiraga Perezida wa Repubulika kongera kwiyamamaza, turabibakorera na we murabimusaba arabakundira, kandi muzi ko ishyaka PL twamutanzeho umukandida”.
Yakomeje avuga ko ari ingenzi gukomeza gusigasira ibyagezweho, mu rwego rwo kugera ku ntego PL yiyemeje.
Mukabalisa yavuze ko PL izakomeza gushyira imbaraga mu nshingano zireba Inteko, yaba mu gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi byose bikazakorwa habanza gutega amatwi ibitekerezo by’abaturage.
Umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cya PL cyo kwiyamamaza, Nyirahabineza Adelphine wo mu Murenge wa Mareba, yavuze ko azatora iri shyaka kuko aryitezeho byinshi.
Ati “PL tuzayitora itugeze ku iterambere, turwanye bwaki tuzamure imibereho yacu. Nk’abakobwa twari twarahejejwe inyuma, kandi nizeye ko nitsinda nzakomeza kuzamura ubucuruzi bwanjye.”
Mu matora y’Abadepite PL ifite abakandida 80.