• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Editorial 30 Aug 2018 POLITIKI

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese (PL), ryasabye abaturage bo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro n’aba Nyamata mu Bugesera, kongera kurigirira icyizere mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu minsi mike iri imbere.

PL ikomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu matora azaba kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018.

Iri shyaka rimaze imyaka 27, ntabwo ari rishya mu Nteko kuko mu matora ya 2003, ryatsindiye intebe esheshatu; mu 2008 ribona enye naho mu ya 2013 ritsindira eshanu. Mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2010, ryanatanze umukandida.

Ubu bunararibonye nibwo Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yahereyeho abwira ab’I Gahanga na Nyamata, ko amajwi babasaba batazayapfusha ubusa kuko kuyabyaza umusaruro mu Nteko atari ibyo biga.

Akurikije igihe PL imaze itanga umusanzu wayo mu kubaka igihugu, yagaragaje imwe mu mishinga ikomeye yagezweho iri shyaka riyigizemo uruhare.

Mukabalisa yavuze ko muri manda iherutse y’abadepite, abarwanashyaka ba PL nk’abandi banyarwanda hafi ya bose, bari mu basabye ko Itegeko Nshinga rihinduka, banasaba Perezida wa Repubulika ko yakwemera kongera kwiyamamaza.

Ati “Twanakiriye ubusabe bw’abanyarwanda hafi ya bose bwo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yazitiraga Perezida wa Repubulika kongera kwiyamamaza, turabibakorera na we murabimusaba arabakundira, kandi muzi ko ishyaka PL twamutanzeho umukandida”.

Yakomeje avuga ko ari ingenzi gukomeza gusigasira ibyagezweho, mu rwego rwo kugera ku ntego PL yiyemeje.

Mukabalisa yavuze ko PL izakomeza gushyira imbaraga mu nshingano zireba Inteko, yaba mu gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi byose bikazakorwa habanza gutega amatwi ibitekerezo by’abaturage.

Umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cya PL cyo kwiyamamaza, Nyirahabineza Adelphine wo mu Murenge wa Mareba, yavuze ko azatora iri shyaka kuko aryitezeho byinshi.

Ati “PL tuzayitora itugeze ku iterambere, turwanye bwaki tuzamure imibereho yacu. Nk’abakobwa twari twarahejejwe inyuma, kandi nizeye ko nitsinda nzakomeza kuzamura ubucuruzi bwanjye.”

Mu matora y’Abadepite PL ifite abakandida 80.

Banyuzagamo bagacinya akadiho ari nako basobanurirwa icyo PL izabagezaho nibabatora

2018-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 14 Feb 2018
Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Editorial 22 Sep 2025
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Editorial 24 Oct 2024
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwami Kigeli V Ndahindurwa  ashobora  gutabarizwa muri Amerika
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Editorial 03 Nov 2016
Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana
Mu Rwanda

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Editorial 18 Sep 2018
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru