• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gambia : Iperereza ryahishuye ibyo Yahya Jammeh akekwaho kwiba igihugu.

Gambia : Iperereza ryahishuye ibyo Yahya Jammeh akekwaho kwiba igihugu.

Editorial 06 Jun 2017 Mu Rwanda

Iperereza ry’ibanze urwego rw’ubutabera muri Gambia rwakoze ku mitungo uwayoboraga iki gihugu, Jahya Jammeh, bikekwa ko yibye, ryerekanye ko yahunze amaze gusahura umutungo wa konti 88, uw’ibigo 14 na miliyoni 50 z’amadolari yakuye muri Banki Nkuru y’igihugu.

Jammeh wahungiye muri Guinée équatoriale nyuma yo gutsindwa amatora yo mu Ukuboza 2016, aba ahitwa i Sipopo hagendwa mu minota 25 uvuye mu mujyi wa Malabo, mu nyubako zagenewe kwakira abakuru b’ibihugu bitabiriye inama zitandukanye muri iki gihugu.

Nkuko Jeune Afrique yabyanditse, kuva yagera muri Guinée équatoriale, Yahya Jammeh, ntacyo aratangaza ku bivugwa ko yaba yarabwiye abayobozi b’iki gihugu ko ashaka gukora ubuhinzi.

Mbere byari byatangajwe ko yibye miliyoni 11 z’amadolari, ariko ejo ku wa Mbere Minisitiri Tambadou yavuze ko ari miliyoni 50 z’amadolari yabikuje hagati ya 2006 na 2016 mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa Minisitiri w’Ubutabera muri Gambia, Abubacarr Tambadou, aherutse gusaba urukiko gutegeka ko imitungo ya Jammeh yasigaye muri Gambia ifatirwa, nubwo hari amakuru ko imodoka zihenze n’indi mitungo ye ubwo yahungaga yabipakiye mu ndege y’imizigo y’ikigo cyo muri Tchad akabitwara.

Jammeh yavuye mu gihugu ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017, nyuma y’igihe yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Yabanje kwemera ibyavuye mu matora kuwa 1 Ukuboza, aza kwisubiraho avuga ko amatora atabaye mu mucyo, asaba ko aseswa.

-6818.jpg

Ni icyemezo cyamaganwe n’Imiryango Mpuzamahanga ndetse Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, Ecowas ukoranya ingabo zo kumuvanaho, ahita yemera kugenda agana muri Guinée équatoriale.

Norbert Nyuzahayo

2017-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki gituma imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage itinda kubakwa?

Ni iki gituma imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage itinda kubakwa?

Editorial 01 May 2017
Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Editorial 21 May 2021
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Editorial 02 Nov 2024
U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Editorial 14 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yataye  muri yombi  itsinda ry’abantu  biyitirira akazi badakora
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu biyitirira akazi badakora

Editorial 11 Nov 2016
Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’
Amakuru

Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’

Editorial 22 Sep 2023
Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Editorial 06 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru