Amateka ni amateka ; ntawe uyahindura. Nyuma yuko Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994, ingabo za FAR zigahungira mu bihugu duturanye, ipfunwe ry’ibikorwa byabo no gutsindwa ntabwo bigeze babyakira. Ubwo umunyamakuru wa Televiziyo y’abafaransa France2 yabazaga uwari Perefe w’umugi wa Kigali Lt Col Tharcisse Renzaho imusanze mu Ruhengeli yemeje ko batavuye mu mugi wa Kigali kubera gustindwa ko ahubwo ari amayeri mu kanya nkako guhumbya baza kuwisubiza. Ibi Renzaho, ubu wakatiwe gufungwa burundu n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yabivuze amaze kuyobora ubwicanyi mu mugi wa Kigali.
Ku munsi w’ejo uwitwa Musabyimana Gaspard wakuriye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kubwa Habyarimana byabarizwaga muri SCR (Services Centrales de Renseignement) Abanyarwanda bitaga seseli, yatumiye uwahoze ari Majoro mu ngabo zatsinzwe Emmanuel Neretse kuri Radio ye ikorera kuri Internet izwi nka Radio Inkingi. Usibye Radio abo bagabo bombi Gaspard Musabyimana wari umwe muri ba maneko bakuru b’ingoma y’akazu ndetse na Maj Emmanuel Neretse wari ukuriye ikigo cya gisirikari cya Kami, biyemeje kugoreka amateka binyuze mu bitabo bandika, bakiyongera kuri Maj Faustin Ntilikina.
Maj Emmanuel Neretse nk’umutumirwa wa Gaspard, yavuzeko FAR atari igisirikari cy’ubwoko bumwe cyangwa akarere kamwe kuko cyari gifite abasirikari bakuru b’Abatutsi ku buryo bukurikira mu mwaka wa 1991. Umwe yari afite ipeti rya Colonel, babiri bafite ipeti rya Lt Col, barindwi bafite ipeti rya Majoro, umwe afite ipeti rya Commandant, batandatu bafite ipeti rya Captaine naho 20 bafite ipeti rya Liyetona. Mu gutsindagira ikinyoma cyabo, bongeyeho ko atari ngombwa kuvuga amazina yabo.
Usibye iki kinyoma gihera mu guhakana amateka yabo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawe utaziko igisirikari cya Habyarimana nta musirikari w’umututsi warimo, usibye Lt Col Ruhashya nawe wari warashyizwe ku ruhande. Ruhashya nawe yari yarangiwe kujya mu gisirikari ariko kuko yashyizwe mu gisirikari na Mbonyumutwa kuko iwabo aribo bamufashije, bagapfa kumushyira kurutonde batamukoresha. Gushaka kubeshya umubare w’abasirikari bakuru ngo b’Abatutsi, nta numutoya wajyagamo, ni ikinyoma cyo kudashaka kugaragaza isura nyayo ya FAR ndetse n’uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwanga amazimwe abandwa habona, dore abasirikari bakuru ba FAR n’imyanya bari bafite muri 1991, umwaka wavuzwe nabo banyabinyoma aribo Musabyimana na Neretse ; nibaze batubwire umututsi uwariwe, ahubwo bose bari abahezanguni bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hafi ya bose.
Uru rutonde ni urwo muri 1991, kuko n’imibare yabo y’ibinyoma bavuzeko ari muri 1991
Umugaba mukuru w’ingabo: Gen Major Juvénal Habyalimana
Umugaba mukuru w’ingabo wungirije: Colonel Laurent Serubuga
Ushinzwe abakozi (G1): Lt Col BEM Munyarugarama
Ushinzwe imirwano: (G3)Major BEM Ephrem Rwabarinda
Ushinzwe iperereza: (G2)Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva
Ushinzwe ibikoresho: (G4)Major Ngirumpatse Pascal
-Bataillon de Reconnaissance (Camp Kigali): Major BEMS Ildephonse Rwendeye
-Bataillon Para-Commando (Camp Col Mayuya): Commandant CGSC Aloys Ntabakuze
-Bataillon Artillerie de Campagne (Camp Col Mayuya): Commandant BEMS Aloys Mutabera
-Bataillon LAA (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Théoneste Bagosora
-Cie Genie: Commandant Munyampotore
-Bataillon Commando Huye (Camp Kibungo): Major BEMS Alphonse Nteziryayo
-Bataillon Commando Ruhengeri (Camp Mukamira): Major BEM Augustin Bizimungu
-Bataillon Garde Présidentielle (Camp Kimihurura): Major BEM Léonard Nkundiye
-Ikigo cya Bigogwe: Commandant David Tulikunkiko
-Ikigo cya Polisi Militaire (Camp Kami): Commandant BEM Emmanuel Neretse
-Ikigo cya Gitarama: Major Anastase Ntirurashira
-Ikigo cya Butare Butare (Camp Ngoma): Major Claudien Singirankabo
-ESO (BUTARE): Colonel BEM Marcel Gatsinzi
-ESM: Colonel Bonaventure Buregeya
-Ikigo cya Cyangugu: Major Joseph Murasampongo
-Ikigo cya Kibuye: Capitaine Bahizi Innocent
-Ikigo cya Gisenyi: Major BEM Bahufite
-Ikigo cya Mutara Gabiro: Major CGSC Stanislas Hakizimana
-Ikigo cya Byumba : Major Pierre Ngirabanyiginya
-Ikigo cya Kigali: Lt Colonel Denis NKIZINKIKO
-Ikigo cya Kanombe Major Dr Laurent Baransaritse
-Ingabo zo mu kirere Kanombe: Colonel Pilote Sébastien Ntahobali
-Base AR (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Félicien Muberuka
-Ushinzwe amazu ya Gisirikari : Commandant Ntibihora
Ikigo cya Gako : Col Deogratias Nsabimana
Hakaba n’abandi basirikari bari mu mirimo itandukanye ya gisiviri nka Lt Col Renzaho wa Perefe w’umugi wa Kigali, Col Elie Sagatwa, Col Deogratias Rusatira, n’abandi benshi.
Usibye kandi kuba mu bwoko bumwe, igisirikari cya Habyarimana cyangwa icya FAR, cyakomokaga mu gice kimwe cy’igihugu cy’amajyaruguru. Mu rwego rwokujijisha bafashe abasirikari bakuru bagatura mu bindi bice by’igihugu bakavuga ko ariho bakomoka. Urugero ni Lt Col Rwagafilita waturaga i Kibungo akabeshya ko ariho avuka kandi ariwo mu majyaruguru. Gaspard Musabyimana, mu gukomeza ibinyoma bye, yihuje n’umunyabinyoma uvuka ko azi byose, Kayumba Rugema.