Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 80 bo mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, bakanguriwe kurengera ibidukikije mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi.
Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye ku itariki 28 Mutarama na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Kabarore, IP Rwakayiro yabwiye urwo rubyiruko rukora uyu mwuga ati: “Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda no kurwanya ibikorwa byose bishobora kubyangiza.”
Yababwiye kwirinda kujugunya amacupa n’indi myanda ku gasozi, ahubwo bakabishyira mu bikoresho byabugenewe, kwirinda gukandagira cyangwa kunyura mu busitani n’indabo (aho biri), kutajugunya ibisigazwa by’itabi bikiri kwaka ku gasozi kubera ko bishobora gutera inkongi y’umuriro.
IP Rwakayiro yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta zigamije kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti, guca amaterasi hagamijwe kurwanya isuri, kurangwa n’isuku.
Yabasabye kujya na none baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo bukozwe mu buryo budakurikije amategeko byangiza ibidukikije.
Yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose agira ati: “Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite.”
IP Rwakayiro yabasobanuriye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, bikorwa ahanini n’abanywi babyo.
Yongeyeho ko bitera kandi uburwayi butandukanye ababinywa, ndetse ko bituma abantu bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa akenshi n’ingaruka mbi zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe ikozwe nta gakingirizo.
Yababwiye kujya bagira amakenga mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu binyuranyije n’amategeko nka Kanyanga, kandi abasaba kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.
Yabwiye abo banyonzi kubahiriza amategeko agenga gutwara igare mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Yabasabye kandi gukomeza kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.
Uru rubyiruko rukora uyu mwuga rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibyaha aho biva bikagera
RNP