• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatsibo: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kurengera ibidukikije

Gatsibo: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kurengera ibidukikije

Editorial 01 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 80 bo mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, bakanguriwe kurengera ibidukikije mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi.

Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye ku itariki 28 Mutarama na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Kabarore, IP Rwakayiro yabwiye urwo rubyiruko rukora uyu mwuga ati: “Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda no kurwanya ibikorwa byose bishobora kubyangiza.”

Yababwiye kwirinda kujugunya amacupa n’indi myanda ku gasozi, ahubwo bakabishyira mu bikoresho byabugenewe, kwirinda gukandagira cyangwa kunyura mu busitani n’indabo (aho biri), kutajugunya ibisigazwa by’itabi bikiri kwaka ku gasozi kubera ko bishobora gutera inkongi y’umuriro.

IP Rwakayiro yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta zigamije kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti, guca amaterasi hagamijwe kurwanya isuri, kurangwa n’isuku.

Yabasabye kujya na none baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo bukozwe mu buryo budakurikije amategeko byangiza ibidukikije.

Yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose agira ati: “Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite.”

IP Rwakayiro yabasobanuriye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, bikorwa ahanini n’abanywi babyo.

Yongeyeho ko bitera kandi uburwayi butandukanye ababinywa, ndetse ko bituma abantu bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa akenshi n’ingaruka mbi zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe ikozwe nta gakingirizo.

Yababwiye kujya bagira amakenga mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu binyuranyije n’amategeko nka Kanyanga, kandi abasaba kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Yabwiye abo banyonzi kubahiriza amategeko agenga gutwara igare mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

Yabasabye kandi gukomeza kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Uru rubyiruko rukora uyu mwuga rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibyaha aho biva bikagera

RNP

2016-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 31 May 2018
Urubanza rwa Ntaganzwa wari Burugumesitiri muri Jenoside rwimuriwe muri Werurwe 2017

Urubanza rwa Ntaganzwa wari Burugumesitiri muri Jenoside rwimuriwe muri Werurwe 2017

Editorial 19 Dec 2016
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Editorial 28 Jul 2023
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Editorial 30 Sep 2018
Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda
UBUKUNGU

Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda

Editorial 13 Dec 2019
Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi
Mu Mahanga

Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Editorial 02 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru