• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ibirego bikomeje kwisukiranya mu bucamanza bwo mu Bubiligi, bishinja General Christian Ndaywell utegeka Urwego rw’Iperereza rya Gisirikari muri Kongo ( DEMIAP) gutoteza inzirakarengane, cyane cyane Abatutsi, abashinja gukorana n’abo yita”umwanzi “.

Impamvu ibi birego bitangwa mu Bubiligi, ni uko General Christian Ndaywell ari Umubiligi, kuko yabonye ubwo bwenegihugu kuva mu mwaka wa 2005. Mu by’ukuri rero Gen Ndaywell ategeka DEMIAP mu buryo bunyuranyije n’itegekonshinga rya Kongo, ritemerera abategetsi b’inzego zikomeye kubangikanya ubwenegihugu bwa Kongo n’ubw’ibindi bihugu.

Ibyo kwica itegekonshinga byo ariko ntibikiri ikibazo muri Kongo, kuko mu bushorishori bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi huzuyemo abantu nka Gen Ndaywell, ahubwo ugasanga ari bo bashinja ubunyamahanga abandi Banyekongo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

Twigarukire ku bugizi bwa nabi bwa Christian Ndaywell, wica agakiza uwo ashaka.

Ku itariki 18 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Impuzamiryango iharanira inyungu z’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, washyikirije ubushinjacyaha bw’i Buruseli ikirego gishinja Gen Christian Ndaywell kwica Major Thomas Ndizeye, waguye muri gereza nkuru ya Ndolo, mu murwa mukuru Kinshasa, hari tariki 14/05/2024.

Tariki 13/07/2024, ni ukuvuga nyuma y’amezi abiri apfuye, nibwo umuryango wa Maj Ndizeye washyikirijwe umurambo we, ngo ukaba wari ukinagaragaraho ibimenyetso ko nyakwigendera yishwe urw’agashinyaguro.

Mbere yo gutabwa muri yombi no koherezwa i Kinshasa, Maj Thomas Ndizeye yakoreraga mu mujyi wa Goma, ariko kuba yari Umututsi bigatuma ahozwa ku nkeke, aregwa kuba “icyitso cy’uRwanda na M23”.

Abatangabuhamya barimo n’abahoze ari abakozi ba DEMIAP ndetse n’abafunganywe na Maj. Ndizeye, bavuga ko yamaze igihe akorerwa ubugome bukabije, nko gukubitwa cyane, kwicishwa inzara n’inyota, gufungirwa ahatagera urumuri, ndetse yimwa n’imiti y’uburwayi bw’umutima, kugeza ashizemo umwuka.

Iki kirego kije gisanga ibindi bitatu bisaba ubutabera bw’Ububiligi gukurikirana Gen. Ndaywell, birimo n’urupfu rwa Chérubin Okenge, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, we akaba yarishwe kuwa 13/07/2023.

Impuzamiryango iharanira inyungu z’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru isaba amahanga guhaguruka akamagana ihohoterwa bakorerwa, bashinjwa kuba abayoboke b’imitwe ya M23 na Twirwaneho.

Ibi birashimangira kandi ibivugwa n’ Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe Kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu, kuva muw’2022, utarahwemye guteza ubwega, agaragaza ko ubugome abo bantu bakorerwa bwerekeza kuri jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Hagati aho kandi imvugo z’abategetsi ba Kongo zibiba urwango nazo zirarushaho gufata indi ntera. Urugero ruheruka ni urwa Minisitiri w’Ubutabera, Christian Mutamba, ku cyumweru gishize akaba yarasabye abafungiye muri gereza ya Munzenze i Goma, gutunga agatoki “ibyitso by’uRwanda” bikicwa.

Abazi neza ibya politiki y’amacakubiri muri aka karere, cyane cyane bashingiye ku byabaye mu Rwanda, barahamya ko Minisitiri Mutamba yabaye nk’utanga uburenganzira ngo abicanyi birare mu Batutsi, babashinja “gukorana n’mwanzi”.

2024-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Editorial 25 Jun 2018
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Editorial 23 Jan 2025
Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye  ya kabiri  asoza

Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye ya kabiri asoza

Editorial 06 Oct 2016
Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere
Mu Mahanga

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

Editorial 21 Feb 2017
Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi!
ITOHOZA

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi!

Editorial 17 Feb 2017
Uko Urukiko muri Zimbabwe  rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka
Mu Rwanda

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Editorial 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru