Al-Hilal SC yamaze kwegukana Igikombe cy’Icyubahiro cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe yo muri Sudani yageze kuri iyi ntsinzi ihita yuzuza amanota 73 mu mikino 31, irusha amanota 14 APR FC ya kabiri, bityo ihita yizera umwanya wa mbere mbere y’uko shampiyona irangira.
Uyu mukino wari wazanywe mbere kubera ko Al-Hilal igomba gusubira iwabo muri Sudani gukomeza gahunda ya shampiyona y’iwabo, ariko ntibyabayibuza gukomeza kwandika amateka muri BK Pro League y’uyu mwaka.
Rwanda Premier League yari yamaze gutangaza ko Al-Hilal irahabwa igikombe n’imidali igihe iramuka itsinze cyangwa inganyije na Gasogi United, maze itsinzi iba igihamya cyo kwemeza ko yabaye ikipe idasanzwe muri uyu mwaka w’imikino.
Ni ubwa mbere ikipe yo hanze ikinnye muri shampiyona y’u Rwanda yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro, ibintu byatumye Al-Hilal yerekana urwego rwo hejuru.
Nubwo Al-Hilal yegukanye igikombe rusange cya shampiyona, hazanatangwa igikombe cya “BK Pro League National Champions 2025/26” kizahabwa ikipe yitwaye neza kurusha izindi zo mu Rwanda, aho APR FC iri hafi kucyegukana kuko isabwa nibura inota rimwe gusa ngo ibe iyizeye.
Mu gihe shampiyona isigaje iminsi mike ngo irangire, Al-Hilal SC yamaze gushyira ho amateka ku rugendo rwo kwegukana BK Pro League 2025/26 mu buryo budasanzwe.










