• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Editorial 08 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Abantu batatu barimo umugore witwa Espérance , umwana w’imyaka 13 n’undi w’umwe n’igice, bishwe n’agatsiko k’abantu bagabye igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, muri Zone ya Ruziba, umusozi wa Camakombe, muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Leta, Ikiriho, ngo abantu babiri bapfiriye aho mu gihe umwana muto yapfiriye mu nzira bamujyanye kwa muganga i Bujumbura mu bilometero 85 uvuye muri ako gace.

Umutwe w’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro, ngo bahingutse muri aka gace gahana imbibe n’u Rwanda, bagaba igitero ku rugo rwa Ndayisenga Ernest bahita bica umufasha we n’umwana.

Abagabye iki gitero ngo bambutse umugezi wa Ruhwa, ahagana saa cyenda z’ijoro, ubwo Imbonerakure n’abasirikare ba Leta bari bamaze kuva muri ako gace bari ku irondo ry’ijoro.

Mu Ntangiriro z’uku kwezi, Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, mu gace ka Ruziba, Komini Mugina na Ruhwa- Rukana muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke bakwiriye imishwaro nyuma y’ibihuha bari babwiwe ko hari igitero kigabwe cy’abaturutse mu Rwanda.

Icyo gihe bakaba barasabwe gusubira mu ngo zabo, nyuma yo kubona ko ari ibihuha byari byabakuye imitima.

2018-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Editorial 05 Jan 2018
Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Editorial 25 Nov 2022
#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Editorial 01 Mar 2018
BBC yafunze burundu ibiro byayo mu Burundi

BBC yafunze burundu ibiro byayo mu Burundi

Editorial 17 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana
    October 8, 20182:11 pm -

    Nibihangane Arikose Kobahora Bikanga Urwanda Abobo Nabanyarwanda? Cyangwa Nibyabisambo Bacumbikiye Bishaka Guhungabanya Umutekano Wurwanda/sankara\ Erega Uburundi Bucumbikiye Inkozizibibi Nyinshi Ntiwamenya Izabateye Izarizo

    Subiza

Leave a Reply to Musengimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?
Amakuru

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Editorial 06 May 2018
Polisi yakuye urujijo ku itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa
Mu Mahanga

Polisi yakuye urujijo ku itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa

Editorial 12 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru