Depite Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko n’ubwo Nyakwigendera Depite Mukayisenga yavukaga ku babyeyi bahoze ari abasirikare ba Perezida Habyarimana, ibi ngo bitamuciye intege zo gukorera Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Gatabazi yavuze ko uyu mudepite yagaragaje ubwitange bukomeye mu Rwanda nyuma yo kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yagize uruhare mu kunga Abanyarwanda.
Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana kuri uyu wa 12 Kamena 2017 mu bitaro bya gisirikare i Kanombe azize indwara.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney
Mu kiganiro Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wabanye cyane na nyakwigendera Mukayisenga yahaye Izubarirashe.rw, dukesha iyi nkuru yavuze ko igihugu kibuze umuntu ukomeye.
Gatabazi avuga azi Mukayisenga kuva kera kuko bose bakoranye mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Depite Mukayisenga ndamuzi cyane kuko muzi tukiri no mu nzego z’ibanze, yari kontabure wa Komini Rwerere nanjye ndi kontabure wa komini Kiyombe mbere y’uko tuza mu Nteko Ishinga Amategeko aho yaje ansanga, Mukayisenga ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wakoraga cyane, ariko kandi akaba anafite isomo ryo kuba yari ashoboye gutahuka akava mu buhungiro muri Zaire, mu gihe atari afite icyizere cyo kuba yagira agaciro mu gihugu..”
Yakomeje agira ati “Akigera mu Rwanda yarakiriwe ajya mu nzego zikomeye. Nk’umuntu wakomokaga ku babyeyi bari abasirikare mu gihe cya Perezida Habyarimana, we yumvaga nta gaciro yari afite ko kuba yagira agaciro mu gihugu, gusa byahoraga bimushimisha cyane kuba yarakiriwe agahabwa agaciro mu gihugu akaza no kugera mu rwego rukomeye mu nteko ishinga amategeko, mu by’ukuri yakundaga kugaragaza ko umuryango wa FPR ari umuryango udaheeza, ushaka gukora no kujya mu nzira y’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Avuga ko Mukayisenga ngo yari umuntu buri munsi uharanira guhuza abanyarwanda.
Yunzemo ati “Mukayisenga yari umuntu ukomeye cyane mu bintu byo guhuza abanyarwanda, ku bintu by’ubumwe bw’abanyarwanda cyane cyane no guhangana n’abashaka gusubiza u Rwanda mu bibe by’icuraburindi, yari umuntu udashobora kugamburuzwa n’iminsi ngo abe yatatira igihango cyo kunga abanyarwanda, ni umuntu wari ufite urukundo, witondaga kandi wacishaga make.”
Avuga ko uyu mudepite ngo ibi yabigaragazaga cyane cyane mu bice Rwerere.
Depite Gatabazi avuga ko no mu gihe nyakwigendera Mukayisenga yari arwaye, yagaragazaga ubwitange no gushaka gukora, ibi akabikora afite imbaraga nke.
Uyu mudepite ngo yari amaze iminsi arwariye mu bitaro, yaje koroherwa gusa nyuma yongera kubisubiramo kugeza yitabye Imana.
Depite Mukayisenga w’imyaka 48, yakomokaga mu mutwe wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiye mu nteko ishinga amategeko mu mwaka wa 2003.
Nyakwigendera Depite Mukayisenga