Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru byose nk’ibikorera abaturage birashaka uburyo bwo gukorana ku buryo nta n’umwe ubangamira undi mu kazi.
Kuri uyu wa Kane, abanyamakuru n’abapolisi bakuru bateraniye hamwe i Kigali bigira hamwe uko banoza akazi kabo, buri wese akuzuza inshingano afitiye sosiyete.
Nubwo byabaye ngombwa ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ku bufatanye butegura aya mahugurwa, haremezwa ko nta gikuba cyacitse, ko nta munyamakuru uhohoterwa mu kazi n’umupolisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati “Nta tangazamakuru rifitanye ikibazo na Polisi, nta mupolisi ufitanye ikibazo n’itangazamakauru.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa
Nubwo ariko avuga atya, ACP Twahirwa avuga ko ahari abantu hatabura ibibazo, bityo ko hakenewe amahugurwa ahoraho mu kurushaho gukora kinyamwuga. Ibibazo bigaragajwe bigakemuka, nta mupolisi uhutaje umunyamakuru.
Ashimangira ko Polisi izirikana ko abanyamakuru ari umuyoboro wo kwereka abaturarwanda uko umutekano wabo urinzwe, n’ibyo bagomba kwirinda.
Agashimangira ariko ko amakuru yose atari ngombwa kuyatangaza, yaba ku ruhande rw’inzego z’umutekano kimwe n’itangazamakuru.
Yaboneyeho kuvuga ko hari nk’ibitangazwa nko ku mbuga nkoranyamabaga, cyangwa itangazamakuru bihabanye n’umuco nyarwanda cyangwa umutekano w’abaturage mu gihe ari ibibahahamura.
Cleophas Barore uyoboye RMC
Ku ruhande rw’abanyamakuru, Cleophas Barore uyoboye RMC, agaragaza ko guhugurirwa hamwe n’abapolisi ari umwanya wo gusasa inzobe, hakagaragazwa aho bamwe bagiye basitaranaho mu kazi.
Yagize ati“Hari n’igihe umuntu asitaranaho kubera ko umuntu atazi inshingano zundi.”
Umupolisi waturutse muri Canada akaba ari impuguke mu by’itangazamakuru, niwe ugiye kumarana iminsi itatu n’abanyamakuru n’abapolisi bamwe bakorana n’itangazamakuru.
Kugeza ubu mu Rwanda nta rubanza ruriho, umunyamakuru agaragaza ko yahohotewe.
Ku rundi ruhande ariko, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rurasaba n’abanyamakuru kubahiriza amahame agenga umwuga wabo, ku buryo nabo batagira umuturage bahohotera.
Ku muturage wahohotewe nawe, uru rwego rugaragaza ko rumwakira. Kugeza ubu RMC ivuga ko kuva yashingwa imaze kwakira ibirego birega 140, harimo n’iby’abaturage batishimira ibyabatangajweho.