Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aravuga ko imirwano ikomeye yubuye hagati y’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, n’umutwe wa M23. Ayo makuru dukesha imiryango idafite aho ibogamiye arahamya ko abarwanyi b’uwo mutwe bamaze kwambura ingabo za Leta ya Kongo ibirindiro byinshi, bikaba byanatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Mu rwego rwo gusobanura impamvu FARDC irimo gukubitwa incuro, umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Sylvain EKENGE, arabeshya abaturage b’igihugu cye ndetse n’umuryango mpuzamahanga, ko umutwe wa M23 urimo gufashwa n’u Rwanda, ndetse akanavuga amazina ngo y’abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ngo bafatiwe ku rugamba. Nta ntwaro, nta mpuzankano (uniform), cyangwa amakarita y’abo yita abasirikari ba RDF Gen. Ekenge yerekanye, cyangwa ngo humvikane amajwi ubwabo bivugira ko koko ari abasirikari b’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Francis HABITEGEKO w’ Intara y’ Uburengerazuba mu Rwanda, hasobanuwe ko bitangaje kandi bibabaje gukwiza amakuru y’ibinyoma biharabika u Rwanda, kuko nta nyungu na nto rufite mu kohereza abasirikari barwo mu ntambara ireba Abanyekongo ubwabo.
Iryo tangazo rivuga kandi ko RDF itigeze igira abasirikari bitwa amazina avugwa na Gen. Ekenge, rikagaragaza ko atari n’ ubwa mbere aya mazina avugwa, kuko yari yarigeze kugarukwaho tariki 25 Gashyantare 2022, mu nama yahurije i Kigali intumwa z’u Rwanda n’iza Kongo. Ibi bisobanuye neza ko abo bantu batafashwe tariki ya 28 Werurwe 2022 nk’uko Gen. EKENGE abibeshya, ahubwo hashize ukwezi gusaga batangiye kuvugwa.
Kuba Leta ya Kongo igaragaza abarwanyi imaranye ukwezi kurenga, yarangiza ikabeshya ko yabafatiye mu mirwano yo kuwa mbere tariki 28 Werurwe, biragaragaza ikinyoma kivanze n’ubuswa, kigamije gusa guhuma amaso abantu, no guharabika u Rwanda n’ Ingabo zarwo.
Ikindi kigaragaza ikinyoma kigambiriwe nk’uko itangazo rya Guverineri Habitegeko rikomeza rivivuga, ni uko Leta ya Kongo yihutiye gushinja u Rwanda, aho kureka ngo itsinda u Rwanda na Kongo bihuriyeho, rishinzwe kugenzura umutekano hagati y’ibihugu byombi, ribanze rigenzure ayo makuru, nibiba ngombwa n’abo bavuga bafatiye ku rugamba bisobanure, nk’uko bisanzwe bigenda, kandi binateganyijwe mu nshingano z’iryo tsinda.
Ubwo abarwanyi b’Umutwe wa M23 batsindwaga urugamba mu mwaka wa 2013, ababarirwa muri 682 bahungiye mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda. Nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya, abahungiye mu Rwanda bajyanywe i Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburengerazuba, kure cyane y’umupaka uRwanda na Kongo, bamburwa intwaro ndetse bashyirwa mu nkambi bagenzurirwamo.
Itangazo rya Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba risoza rivuga ko kuba rero Leta ya Kongo itarubahirije ibikubiye mu masezerano anyuranye hagati yayo na M23, birimo kwinjiza abo barwanyi mu ngabo za Kongo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe mu gihugu cyabo, bidakwiye kubazwa uRwanda.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru, umutwe wa M23 nawo wari umaze gusohora itangazo ryamagana ibyatangajwe na Leta ya Kongo, M23 ikavuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri aka karere gifasha uwo mutwe.
Iryo tangazo riratanga ibimenyetso ko abavugwa ko bafashwe ntaho bahuriye n’igisirikari cy’u Rwanda, ko ahubwo ari Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Abo ni Habyarimana Jean Pierre ukomoka i Masisi ari naho yari atuye, akaba yarahashakiye umugore ukomoka mu Ntara ya Kasayi. Hari kandi Twajeneza John bita”Twaje”, wikoreraga umwuga wo kogosha ahitwa Kiwanja muri Masisi. Bombi kuva mu kwezi gushize nibwo ngo FARDC yatangiye kubagaraguza agati, ibeshya ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku rugamba.
Kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Icyakora hari abatarashimishijwe n’iyo nzira y’Ubwumvikane ibihugu byombi byari byafashe, abenshi akaba ari ba rusahuriramunduru, bungukira mu bushyamirane. Abo rero nibo babeshyera u Rwanda ko rutera inkunga imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Kongo, aho gufasha icyo gihugu gushakira umuti urambye ibibazo biri hagati y’Abanyekongo ubwabo.