Bimwe mu byaganiriweho n’abakuru bibihugu byombi Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Perezida Paul Kagame ni ikibazo cy’umutekano w’ibihugu byombi.
Aba bakuru b’ibihugu i Rubavu, baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.
Itangazo ryaturutse biro by’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda rigomba gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Mu bijyanye n’umutekano, Abakuru b’Ibihugu bombi bishimiye ibimaze kugerwaho harwanywa imitwe yitwaje intwaro.
Gusa aba bayobozi bongeye kuvuga ko hakwiye kunozwa igihe cyashyizweho cyo guhashya iyi mitwe.
Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakaba bari mu Burasirazuba bwa Kongo, kiri mu biraje ishinga aba bakuru b’ibihugu kuko gikomeje guteza umutekano muke muri aka Karere.
Nubwo Kongo Kinshasa igaragaza ubushake bwo kurandura uyu mutwe, byakomeje guhera mu nyandiko gusa.
Nyuma yo kurandura umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila, byari byaremejwe ko hagiye gukurikiraho kurandura umutwe wa FDLR gusa siko byagenze, nubwo u Rwanda rwakomeje kugaragaraza ko hari igikwiye gukorwa.
Perezida Kagame aherekeje Perezida Kabila wari wasuye u Rwanda (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Kagame na Kabila bari ku mupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa (Ifoto/Village Urugwiro)
Abakuru b’ibihugu byombi bahaye ikiganiro gito abanyanyamakuru (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bazanye na Perezida Kabila (Ifoto/village Urugwiro)
Umwanditsi wacu