• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Editorial 11 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Nations League wabaye kuri iki cyumweru ya 10 Ukwakira 2021, wabereye kuri sitade ya San Siro yo mu gihugu cy’u Butaliyani, ikipe y”igihugu y’u Bufaransa yegukanye iki gikombe itsinze ikipe y’igihugu ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe harimo igitego cya Kylian Mbape.

Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina ahanahana ariko kugera imbere y’izamu bikagorana kugeza ubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe ya Esipanye ndetse n’u Bufaransa zinganyije ubusa ku busa.

Bavuye kuruhuka, nibwo ikipe y’igihugu ya Esipanye yabonye igitego cyayo cya mbere cyabonetse gitsinzwe na Mikel Oyarzabal ubwo hari ku munota wa 64 ubwo hari ku mupira yari ahawe na kapiteni we na Sergio Busquets.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota ibiri gusa hatsinzwe igitego cya Esipanye, ni igitego cyatsinzwe na Karim Benzema ubwo hari ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappe Lotin.

Igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Mbappe ubwo hari ku munota wa 80 w’umukino habura iminota 10 ngo umukino urangire, hari ku mupira yari ahawe na myugariro Theo Hernandez bityo iki gitego gituma iyi kipe y’u Bufaransa yegukana iki gikombe cyari gikinwe ku ncuro ya kabiri.

Muri uyu mukino rutahizamu w’u Bufaransa Karim Benzema niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino wa nyuma, naho Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Esipanye yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa ryose.

Usibye uyu mukino wa nyuma waraye ubaye, ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yegukanye uyu mwanya nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ibitego bibiri ku kimwe, ku ruhande rw’u Butaliyani yatsindiwe na Nicolo Barella ndetse na Domenico Berardi, ku ruhande rw’u Bubiligi yo yatsindiwe na Charles De Ketelaere.

Gutwara igikombe cya UEFA Nations League ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa byatumye yuzuza igikombe cya gatanu mpuzamahanga, harimo igikombe cy’isi cya 1998 na 2018, Euro 2000 na 1984 ndetse na UEFA Nations League ya 2021.

2021-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger

CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger

Editorial 19 Jan 2016
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Editorial 30 Nov 2024
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Editorial 16 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela
HIRYA NO HINO

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Editorial 15 Dec 2017
Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira
ITOHOZA

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Editorial 13 Jan 2017
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Editorial 01 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru