Mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Nations League wabaye kuri iki cyumweru ya 10 Ukwakira 2021, wabereye kuri sitade ya San Siro yo mu gihugu cy’u Butaliyani, ikipe y”igihugu y’u Bufaransa yegukanye iki gikombe itsinze ikipe y’igihugu ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe harimo igitego cya Kylian Mbape.
Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina ahanahana ariko kugera imbere y’izamu bikagorana kugeza ubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe ya Esipanye ndetse n’u Bufaransa zinganyije ubusa ku busa.
Bavuye kuruhuka, nibwo ikipe y’igihugu ya Esipanye yabonye igitego cyayo cya mbere cyabonetse gitsinzwe na Mikel Oyarzabal ubwo hari ku munota wa 64 ubwo hari ku mupira yari ahawe na kapiteni we na Sergio Busquets.
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota ibiri gusa hatsinzwe igitego cya Esipanye, ni igitego cyatsinzwe na Karim Benzema ubwo hari ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappe Lotin.
Igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Mbappe ubwo hari ku munota wa 80 w’umukino habura iminota 10 ngo umukino urangire, hari ku mupira yari ahawe na myugariro Theo Hernandez bityo iki gitego gituma iyi kipe y’u Bufaransa yegukana iki gikombe cyari gikinwe ku ncuro ya kabiri.
Muri uyu mukino rutahizamu w’u Bufaransa Karim Benzema niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino wa nyuma, naho Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Esipanye yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa ryose.
Usibye uyu mukino wa nyuma waraye ubaye, ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yegukanye uyu mwanya nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ibitego bibiri ku kimwe, ku ruhande rw’u Butaliyani yatsindiwe na Nicolo Barella ndetse na Domenico Berardi, ku ruhande rw’u Bubiligi yo yatsindiwe na Charles De Ketelaere.
Gutwara igikombe cya UEFA Nations League ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa byatumye yuzuza igikombe cya gatanu mpuzamahanga, harimo igikombe cy’isi cya 1998 na 2018, Euro 2000 na 1984 ndetse na UEFA Nations League ya 2021.