Urubanza rw’abantu 32 bahoze mu gisirikari cya Kayumba Nyamwasa bakaba barafashwe bayobowe na Maj (Rtd) Mudathiru rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Nzeli aho rwatangiye Mudathiru yihakana ibyo abarwanyi be bavuga ko bashutswe we akavuga ko bari bakuru bihagije kandi ko bari bazi ibyo bagiyemo.
Muri 32, abahoze ari abarwanyi bagera kuri 11 babwiye urukiko ko bari barabaye imfungwa batabona ubwinyagamburiro bwo gutoroka bakigera mu mashyamba ya Kongo. Bongeyeho ko Mudathiru ariwe wabicungiraga ubwe kandi ko uwagerageje gutoroka bamukubise ifuni abanda babireba.
Mudathiru wari uzwi nk’umuyobozi w’ingabo za P5 ku izina rya Colonel Musa, ashinzwe ibikorwa bya gisirikari mu gihe umuyobozi w’ikirenga yari Kayumba Nyamwasa ariko akabarizwa muri Afurika y’Epfo. Mudathiru amaze gufatwa, Kayumba yasabye Robert Higiro na Micombero ngo bajye kumusimbura, bamusaba ko byaba byiza bahuriyeyo, nuko araruca ararumira.
Mudathiru nanubu aracyafite ibikomere yagiriye ku rugamba, igihe ingabo za FARDC zabategaga igico muri Kivu y’majyaruguru ubwo bazamukaga bavuye muri Kivu y’amajyepfo nyuma yo kubisabwa na Kayumba Nyamwasa. Bari bagiye kwihuza na FDLR ngo bagire umutwe umwe.
Ubwo yisobanuraga Mudathiru yamaganye ibyo abasirikari be bavuga ko nta bwinyagamburiro bwo gutoroka bari bafite ko inzira yari nyabagendwa. Yagize ati “ Bari bafite uburenganzira bwo kugenda aho bashaka, bajyaga kugura ibiryo n’ibindi bikenerwa. Abashaka gutoroka baragendaga” Abenshi muri uwo mutwe bavuze ko bawinjijwemo bijejwe ibitangaza by’akazi muri Kongo nuko bisanga mu mitwe yitwara gisirikari bababwira ko bagiye “kubohoza” u Rwanda
Umushinjacyaha Capt Bernard Kayumba nawe yanyomoje ibyatangajwe nabo barwanyi 11 aho yatangaje ko hari abatorotse uwo mutwe bakagaruka mu Rwanda ntawe ubibafashijemo. Bakaba batarashikirijwe inkiko kuko bo batashye ku bwabo ntabwo bategereje gufatwa. Ahubwo banyujijwe muri gahunda yo gisezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Umwaka ushize, Mudathiru yemeye ibyaha byose ashinjwa ndetse n’abarwanyi be. Ariko bamwe mu barwanyi bagasaba gukurwaho icyaha cyo gushinga umutwe witwaje intwaro kugirango baburane ibindi byaha. Muri ibyo byaha harimo, ubugambayi, gushaka gukuraho ubutegetsi buriho bwatowe n’abaturage, ubufatanye na leta y’amahanga mugushoza intambara no kwinjira mu mitwe y’iterabwoba.
Kugeza ubu uwabuze muri uru rubanza ni Private Jean Bosco Ruhinda. Usibye abarwanyi 25 bacyuwe n’igihugu cya Kongo, abanda ni abafatiwe mu gihugu imbere bakoranaga nabo harimo abari mu gisirikari cy’u Rwanda.
Umutwe wa P5 washyizwe ahabona na Raporo ya LONI muri Ukuboza 2018. Abarwanyi bawo baturutse muri Uganda n’u Burundi aho ibyo bihugu byombi bifite uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.