• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Impinduka mu Gipolisi cya Uganda, umutwe kabuhariwe wa Flying Squad wasenywe

Editorial 08 May 2018 HIRYA NO HINO

Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Martin Ochola, yasenye umutwe kabuhariwe w’abapolisi uzwi nka Flying Squad Unit, ashinga urundi rwego ruzajya rukurikirana ibyaha byateguwe (organized Crime department) ruzaba rugenzurwa na none n’Umutwe udasanzwe w’ubugenzacyaha.

Uyu mutwe ukaba usenywe nyuma y’amezi hafi abiri ashize IGP Ochola atangiye inshingano zo kuyobora Igipolisi cya Uganda, umwanya yagiyeho asimbura Gen Kale Kayihura.

Amakuru yizewe aturuka mu nzego zo hejuru agera ku rubuga Spyreports dukesha iyi nkuru, aravuga ko iki cyemezo cyo gusenya umutwe wari ugizwe n’abapolisi kabuhariwe mu kurwanya ibyaha cyatangarijwe ubuyobozi bukuru bw’igipolisi kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Gicurasi 2018.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma ryakurikiwe n’irindi rivuga ko ACP Herbert Muhangi, wari komanda wa Flying Squad, yahise agirwa umuyobozi w’urwego rushinzwe ubugenzuzi n’abakozi mu gipolisi.

Iryo tangazo rikaba rikomeza rivuga ko Mark Odong, wari umaze ibyumweru bibiri agizwe umuyobozi w’urwego rudasanzwe rw’ubugenzacyaha (SID) ari we ugiye kuyobora Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha byateguwe.

Uru rwego rudasanzwe rw’ubugenzacyaha rukaba kuri ubu rwahawe Joseph Obwona.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abakoreraga muri Flying Squad bose basabwe kwitaba ku rwego rw’ubugenzacyaha rwa polisi ruzwi nka CID ku cyicaro cya Kibuli bitarenze kuwa 16 Gicurasi 2018 ngo bamenyeshwe ahandi bazoherezwa gukorera.

 

2018-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Inzoka zatumye Perezida wa Liberia yimuka mu biro bye

Editorial 20 Apr 2019
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Editorial 24 Oct 2019
USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Editorial 22 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye
SHOWBIZ

Safi avuga ko Humble na Nizzo ari bo bashatse gusezera muri Urban Boyz mbere ye

Editorial 29 Nov 2017
CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu
IMIKINO

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Editorial 09 Aug 2018
Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim
UBUKUNGU

Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim

Editorial 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru