• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuriye inzego z’ubutasi muri Afurika

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuriye inzego z’ubutasi muri Afurika

Editorial 07 Aug 2016 Mu Rwanda

Abakuriye inzego z’Ubutasi muri Afurika basabye ko nta mucamanza wakongera kwitwaza Ubucamanza Mpuzamahanga ngo ashyireho impapuro zita muri yombi umuyobozi wa Afurika, banagaragaza impungenge ku mikorere ya ICC mu nyungu za bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi.

Ni imwe mu myanzuro y’inama ya 13 yahuje abayobozi b’Akanama k’Inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika, CISSA, yateraniye i Kigali kuwa 4 n’uwa 5 Kanama 2016, yiga ku “guhangana n’ubwiyongere bw’ikoreshwa nabi ry’ubucamanza mpuzamahanga bigirirwa Afurika.”

Iyi nama yakusanyije iyi myanzuro ishingiye ku nshingano ifite zo “gufasha Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’inzego zayo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika”.

Harimo kandi no kuba hari impapuro ziri gushyirirwaho guta muri yombi abayobozi ba Afurika bikozwe n’abacamanza bo mu bihugu “byigenga” byo mu burengerazuba bw’Isi, bikabangamira umutekano w’ibihugu ndetse bikagira n’ingaruka ku mibereho y’abaturage bitewe n’ibihano ibihugu byabo byashyiriweho.

Byose kandi byafatiye ku kuba Ubucamanza mpuzamahanga buri gukoreshwa nabi bigahungabanya ubusugire n’umutekano w’ibihugu bya Afurika, ndetse ibyinshi bigakorwa mu nyungu z’ibihugu bikomeye.

Ikoreshwa nabi ry’Ubucamanza mpuzamahanga

CISSA ifunguye ku bihugu byose bigize AU, ariko ubu igizwe n’Inzego zishinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu zo mu bihugu 51, Ubunyamabanga Bukuru bwayo bugakorera Addis Ababa, Ethiopia.

Muri iyi nama yaberaga i Kigali, izi nzego ziyemeje guhanahana amakuru ku gihe no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo bikomeje kwibasira Afurika.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama rivuga ko “zashimangiye ubushake bwo guhuza imbaraga mu guhangana n’igitutu gikomeje kwiyongera gishingiye ku butabera mpuzamahanga.”

Rikomeza rigira riti “Inzego zigize uyu muryango zamaganye ikoreshwa ry’ihame ry’ubucamanza mpuzamahanga bikozwe n’umucamanza umwe, zisaba ko umwanzuro wo gukoresha iryo hame wajya ufatwaho icyemezo n’urwego rukuru rw’ubucamanza.”

-3514.jpg

Izi nzego z’iperereza mu bihugu bya Afurika kandi zasabye ibihugu bishaka gukoresha ubucamanza mpuzamahanga kujya bikorana n’ibirebwa n’ikibazo mbere yo gushyiraho impapuro zita muri yombi abaturage babyo.

ICC yakomeje gukomanyirizwa

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwakunze gushinjwa kwibasira abayobozi ba Afurika, ndetse ibihugu bya Afurika biri mu nzira yo kwitandukanya narwo burundu, bikivana mu masezerano ya Roma yarushyizeho, bimwe muri ibyo bihugu byanashyizeho umukono.

CISSA iti “Hashingiwe ku ngingo ya 98 y’amasezerano ya Roma, inzego z’ubutasi muri ibi bihugu zagaragaje impungenge ku isinywa ry’amasezerano y’inyongera agabanya uburemere bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mpuzamahanga, mu nyungu za bimwe mu bihugu bikomeye.”

Iyi nama ya 13 ya CISSA yasabye ko ibihugu bitandukanye mbere yo gukoresha ihame ry’Ubucamanza mpuzamahanga, byajya bibanza gukorana n’ibihugu birebwa n’ikibazo, mbere yo gutangira gushakisha abaturage babyo.

“Inzego zigize uyu muryango zunze mu ijwi ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ryo gusaba ihagarikwa ry’impapuro zashyiriweho guta muri yombi no gukurikirana abayobozi ba Afurika cyangwa abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru, kugeza ubwo ibiganiro n’abarebwa n’ibibazo bizagera ku musozo ndetse byose bigakemuka.”

Izo nzego zashimangiye umwanzuro wo guhanahana amakuru arebana n’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta, (INGOs) n’imiryango y’itangazamakuru ifite intego zidasobanutse cyangwa ibindi bikorwa bidashyirwa amakenga.

Ibihugu byakunze kwamagana ikoreshwa ry’ihame ry’ubucamanza mpuzamahanga, bituma hari bamwe mu bantu ku giti cyabo babukoresha mu nyungu zifatwa nk’iza politiki bagakurikirana abayobozi b’ibindi bihugu.

Harimo nk’Umucamanza Andreu Merelles akoresheje ihame ry’ ubucamanza mpuzamahanga watanze ibirego mu 2008 bikurikirana abayobozi b’u Rwanda, ariko biza guteshwa agaciro mu 2015, , bikaba byarakomeje gufatwa nk’ ibishingiye ku nyungu za politiki.

-3513.jpg

Abari bitabiriye inama

2016-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Editorial 16 Jan 2016
Kicukiro: Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora

Kicukiro: Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora

Editorial 03 Jun 2017
Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Editorial 07 Dec 2022
Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Editorial 01 Mar 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru