Lantos Foundation ni umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, nyamara wareba ibikorwa byawo n’ amagambo ukwiza kuva Paul Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera, ukibaza uburyo umuryango « w’abagiraneza » ushyigikira umuntu uregwa ibikorwa by’iterabwoba.
Aho birushirizaho gutangaza, ni uko Lantos Foundation yibwira ko induru n’ibinyoma byayo bishobora gushingirwaho hagafatwa icyemezo kirebana n’ umubano w’uRwanda n’ibindi bihugu. Ejobundi tariki 09 Nzeri 2021, Lantos Foundation yasohoye itangazo isaba Leta y’Ubwongereza kutakira impapuro zisaba ko Ambasaderi
Johnston Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza, ngo kuko yagize uruhare mu ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Iryo tangazo rinavuga ko muri Gicurasi uyu mwaka Lantos yasabye Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira uRwanda ibihano, Lantos Foundation ngo ikaba yarababajwe n’uko nta na kimwe muri ibyo bihugu cyumvise ibyifuzo byayo.
Umubano hagati y’uRwanda n’Ubwongereza, ndetse n’uwo u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushingiye ku nyungu impande zombi zibifitemo, zirimo no gufatanya kurwanya iterabwoba nk’iryo Rusesabagina aregwa. Ushingiye kandi ku kubahana no kubaha amategeko ya buri gihugu. Ntushingiye ku binyoma
n’amarangamutima nk’aya Lantos Foundation isaba ko umugizi wa nabi arekurwa.
Iyo Lantos Foundation iza kuba iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera koko, yagombye kuba yaratabarije inzirakarengane zagizweho ingarura n’iibitero bya FLN ya Rusesabagina, zigahabwa ubutabera. Siko byagenze, ahubwo URwanda ruburanisha ababigizemo uruhare nirwo Lantos Foundation ishyiraho icyaha !
Nk’uko ibyifuzo byayo byo muri Gicurasi uyu mwaka byimwe agaciro, Lantos Foudation nibe yitegura ko n’ibyo gusaba ko Bwana Busingye ataba Ambasaderi w’uRwanda mu Bwongereza bizasuzugurwa cyane. Inkoramutima z’ inkoramaraso Rusesabagina zirasa n’izihebye nk’aho zizi imyanzuro y’urubanza rwe ruzasomwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ari nayo mpamvu zisakuza cyane ngo zirebe ko hari icyo byahindura ku cyemezo cy’urukiko. Impungene zabo zirumvikana ariko, kuko bazi neza uburemere bw’ibyaha aregwa, ndetse n’ibimenyetso simusiga bimuhamya icyaha
Imyitwarire y’abashyigikiye Rusesabagina ariko iragaragaza ko bitiranya uRwanda rwa none n’urwo hambere, aho abategetsi bahabwaga amabwiriza bakayakurikiza buhumyi. u Rwanda rw’uyu munsi rwasobanuye kenshi ko ibyo rukora byose biba biri mu nyungu z’Abanyarwanda mbere na mbere, kandi rukabikora nta gitutu cy’uwo ariwe wese. Urubanza rwa Rusesabagina rwabaye mu ruhame, isi yose irarukurikira, ndetse abasesenguzi bemeza ko rwaranzwe n’ubwisanzure busesuye bw’abaregwa. Inshuti za Rusesabagina rero nizitegereze isomwa ry’urubanza, naho ibyo gushyira igitutu ku Rwanda ntacyo byazifasha.