Uyu mugore wanze kugororoka, Ingabire Victoire akomeje kuba inyangabirama. Ubu noneho yahagurukiye kurwanya ibikorwa bigamije kubaka Kigali itekanye, isukuye, itubereye twese.
Ni umwe mu bashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta bakanga kwimukira aho bateganyirijwe, atitaye ku buzima bubi barimo. Ese ubutabera bukwiye gukomeza kwihanganira uru rwiyenzo?
Mu nshingano z’ubuyobozi, by’umwihariko ubw’Umujyi wa Kigali, harimo gutuza abaturage kandi bagatuzwa heza. Ibi binyuranye n’imyumvire y’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwatuzaga abaturage ahabonetse hose, hatitawe ku buzima bwabo bwatikirira mu biza. Imiryango yahitanywe n’imyuzure n’inkangu, abatwawe na za ruhurura, ntibabarika kandi birababaje.
Ingoma-ngome rero imaze guhirikwa, ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi ntibwashoboraga kwemera ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza kujya mu kaga, hashyirwa imbaraga mu mutekano, twese twishimira uyu munsi.
Iyo bavuze umutekano ariko, ntibaba bavuze gusa kurinda inkiko z’uRwanda no kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi imbere mu Gihugu. Umutekano bisobanuye no gutabara abashobora kuzira imiturire mibi yagukurura impanuka, ubuzima bw’ abantu bukaba bwazima. Nguko uko hateguwe ibishushanyo mbonera cyerekana imiturire iboneye, ituma umutekano w’Abanyarwanda urushaho gusagamba.
Nyamara nk’uko hasanzweho inyangabirama zitifuza ko uRwanda rutekana, zirimo izihora zitegura intambara, hari n’abandi bafite imigambi yo kwangisha abaturage Leta, bibwira ko nayo ari inzira izabafasha kugera ku butegetsi. Abo bagome bibashisha ubujiji bwa bamwe mu baturage, bakabangisha ibikorwa byo guteza imbere imibereho yabo. Mu yandi magambo babumvisha ko kubaho nabi ari”uburenganzira bwabo”.
Dufashe urugero rw’abagomba kwimurwa mu duce twa KANGONDO na KIBIRARO mu Mujyi wa Kugali, ya nkunguzi y’umugore Ingabire Victoire n’abandi basangiye imigambi mibisha, nka Rwalinda Pierre, umujenosideri uba mu Bubiligi, barashishikariza abaturage kwigomeka, kugeza n’ubwo biyemeza”gukoresha imbaraga” bakarwanya icyemezo cy’ubuyobozi. Byageze n’aho batangira kugereranya kwimurwa no gukorerwa “jenoside”! Ibi biragaragaza ko n’ubu abayoboke ba Ingabire na FDU/FDLR ye banze guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, niba bashobora kuyigereranya no kwimurwa mu byari by’inyoni, ugiye kubatuza ahaberanye n’agaciro ka muntu.
Abazi kugena agaciro k’imitungo itimukanwa bahamya ko mu nzu za Kangondo na Kibiraro nta n’imwe ifite agaciro karengeje 5.000.000 Iyo nzu uretse ko iba yenda no kugwa ku bayiseseramo, birumvikana ko itanakwiye mu murwa mukuru rwose.
Wakwibaza rero ukuntu umuntu yanga kujya mu nzu zifite amazi, amashanyarazi, amashuri n’amavuriro hafi aho, imihanda n’ibindi byose bikenewe ngo umutu abeho neza, ugahita wumva aba bagizi ba nabi babageze mu matwi.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki cyumweru, Meya w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa yasobanuye neza ko kwimura abaturage batuye ahantu habi atari umwihariko wa Kangondo na Kibiraro gusa, ko ahubwo biri muri gahunda yo kujyanisha imiturire n’igenamigambi. Uretse kuba hari abatuye ahashobora kubambura ubuzima, yavuze ko ari na ngombwa gucunga neza ubutaka buto dufite, imiturire ikajyana n’ubwiyongere bw’abaturage.
Kuki rero abo biyita ”abatavuga rumwe n’ubutegetsi”, batareba kure ngo babone ko gutura mu mazu anyanyagiye ku misozi, mu kajagari, bikwiye gusimbuzwa amazu agerekeranye, aho imiryango amagana ishobora gutuzwa mu nyubako imwe nini kandi ndende, ifite byose, bityo tukarengera ubutaka dukoreraho ibidutunga birimo ubuhinzi n’ubworozi. Mu bihugu byinshi birimo n’ibiturusha ubutaka bunini , bahisemo gutuza abantu benshi ahantu hato kandi bagatura neza. Niba bagira ubwenge, ibi Ingabire Victoire na bagenzi be barabizi, ariko bakabyirengagiza nkana bagamije gusa guteza umwuka mubi mu gihugu.
Muri icyo kiganiro, Meya w’Umujyi wa Kigali yifashishije imibare, yerekana ko mu myaka nka 30 iri imbere abatuye Umujyi wa Kigali bazaba basaga miliyoni eshanu(5.000.000)!! Ese bazatura he niba dukomeje kwemera ko abantu batura uko bishakiye, hagendewe ku marangamutima gusa? Kuri Ingabire Victoire n’abandi baswa bagenzi be, imyaka 30 iri imbere ni myinshi.
Kuyiteganyiriza kuri bo ngo ni uguhutaza abaturage. Hanyuma se Abanyarwanda bo muri iyo myaka, bo nta burenganzira bwo kubaho, kandi neza, bazaba bafite?
Iyo usesenguye, usanga abiyita “abatavuga rumwe na Leta” amaturufu yarabashiranye, nka babandi abura icyo batuka inka, ngo”dore icyo gicebe cyayo”. Banze kuva ku izima, bizirika ku myumvire y’ubutegetsi bwa Parmehutu na CDR, bwashyiraga inda imbere, iby’imibereho myiza y’abaturage ntubabaze.
Ariko ubundi ujya guseka impundu z’urushishi ntabanza akareba imisaya yarwo? Nimwibaze Leta yemeraga ko muri Kapitali rwagati haba utujagari nka Cyahafi, Kabasengerezi, Rugenge, Kimicanga, n’utundi duce duteye isoni n’agahinda! Kuba ubwenge n’ubusirimu bwarabihishe ariko, ba “Rwabuzisoni”nibareke gukomeza kuyobya abaturage, niba batarabayobeje barasibye.
Ubuyobozi buriho bushyira imbere ineza y’umuturage, si nk’ubutegetsi bwanyu bwari bwaraguye igifu gusa.