• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Ubwanditsi 20 Jun 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Muri  Kivu y’Amajyepfo muri RDC, ahitwa Bijabo, mu misozi yo muri Teritwari ya Fizi, haravugwa abiyita ingabo za Kayumba Nyamwasa  uyu wahoze ari Jenerali watorotse ubutabera mu Rwanda agahungira muri Afrika y’Epfo, akomeje umugambi we wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Pierrot Karuba Umwe mu banyamurenge  waganiriye n’ijwi ry’Amerika, asobanura ikibazo cy’umutekano muke n’ubwicanyi buvugwa mu karere ka Bijombo yagize ati :“

Iyo mitwe bavuga ngo ni Bironze- Bishambuke n’umutwe wabaye ahantu hitwa Mirimba ariko hariya mu Bijombo izo nsoreresore zabonye ko bagumutse nazo zirigumura ziyita local Defense nyuma yaho haza Gumino b’Abanyamurenge  bashyigikiwe n’ingabo z’abanyarwanda za Kayumba Nyamwasa zirikumwe n’izindi ngabo za Warfunr zishyize hamwe kugirango zirwanye Abapfurebo,  izindi ngabo za Mayimayi nazo ziratabara.

Ingabo z’Abanyarwanda zirahari  baratubwira ngo ni iza Kayumba Nyamwasa zikorera  imyitozo yazo hariya muri Bijabo niho zikorera ,kuko tuzi ko Kayumba Nyamwasa ari umunyarwanda nti tuzi izo ngabo yaje gushyira muri kongo icyo zigamije niba arizo gutera u Rwanda nti tubizi ariko izo ngabo zishyigikiwe na ba Gumino b’Abanyamurenge bari muri Kongo.

Kayumba Nyamwasa

Dufite gihamya kubera ko ahantu hitwa Bijabo niho bakorera abantu benshi barababona n’abasivile bahunga barabihamya n’ubu turikumwe n’impunzi abahungu benshi barabihamya.

Mu minsi ishize mu majyaruguru ya Uganda hatahuwe inkambi, ikorerwamo imyitozo  ya gisilikare n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda byaje gutahurwa ko ari iza RNC umutwe wa Kayumba Nyamwasa kubufatanye n’umucuruzi w’umunyarwanda Rujugiro Ayabatwa Tribert  ushyigikiwe  n’abagize leta ya Uganda n’abahoze mu gisilikare cya Habyarimana [ Ex. FAR].

Amakuru Rushyashya yahawe n’umwe mu bakorera  urwego rw’ubutasi  muri Congo, agaragaza ko mu mezi make ashize iyi nkambi yimuriwe Lubero -Nord Kivu, ikaba iyobowe na  Maj. (Rtd) Habib Mudathir na Capt (Rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, binjira muri Congo gutoza gisilikare  urubyiruko rwa RNC .

Uyu mugambi wo gutoza abasilikare benshi  ba RNC na FDLR, uyobowe na Gen. Maj.  BEM Habyarimana Emmanuel , wabaye Minisitiri w’ingabo  w’u Rwanda k’ubufatanye n’umufaransa w’umujenerali wayoboye  Zone Turquoise, Jean-Claude Lafourcade,  ari nawe muterankunga mukuru , ariko amafaranga akayahabwa na Perezida Kabila ufite ubwoba ko u Rwanda rushobora kumuhirika k’ubutegetsi nyuma y’aho Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na mugenzi we wa Angola, João Lourenço bahura n’abayobozi batandukanye mu Bubiligi aho bigiye hamwe ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Nk’uko byagenze mu Bubiligi , mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Emmanuel Macro, byagarutse ku bibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo muri ibi bihe, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Gen. BM Habyarimana Emmanuel

Nyuma y’ibi biganiro Emmanuel Macro w’u Bufaransa, yatangarije itangazamakuru ko yaganiriye na Kagame aho AU ihagaze n’ibihugu byo mu karere mu kibazo cya RDC, ndetse ko u Bufaransa bushyigikiye gahunda yo gushaka umuti w’ibi bibazo byugarije iki gihugu.  Perezida Kabila afite impungenge z’ibi biganiro akaba yarashyizeho  uyu mu Jenerali Jean-Claude Lafourcade nk’umucanshuro kuko mugihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ni nawe washyizeho bariyeri mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu rwego rwo gukingira ikibaba no gufasha abasilikare bakoze Jenoside guhungira mu cyitwaga Zaire.

Jenerali Jean-Claude Lafourcade

Uyu mu Jenerali  yaherukaga guhura mu ibanga rikomeye n’abayobozi ba Uganda, barimo Perezida Museveni na murumunawe Gen. Salim Saleh, iyo nama yari igamije kurebera hamwe  ibirebana n’uyu mutwe wa gisilikare  nyuma y’aho abahoze muri M23, barimo Gen. Makenga bari barahungiye muri Uganda  bamwangiye gutera u Rwanda. Ikindi n’ibirebana n’imyitozo ya gisilikare  iri hagati y’Ubufaransa na Uganda,  uko hakoherezwa bataillons ishatu z’Ingabo za Uganda zatorejwe mu misozi miremire ya Ruwenzori n’ingabo z’Ubufaransa  [special force ] byitwa ko zinjiye muri Congo guhashya  umutwe w’inyeshyamba za ADF/Nalu , ariko mu byukuri ikigamijwe ari ugetera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho bugahabwa umwe mu bakomiseli bakuru bagize ishyaka RPF,  wakomeje kwigaragaza ko yasimbura Kagame ari nako arema udutsiko mu bayobozi nkuko aya makuru ava muri Congo avuga.

Musoni James

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Congo avuga ko abo basirikare 2 [ Habib na Sibo], bagerageje kenshi, kwiyegereza bamwe mu bahoze mu gisirikare mu cy’u Rwanda (RDF) ngo babasange mu nkambi yo muri Congo, bikaba ibyubusa. Ari nayo mpamvu barimo kugerageza kwinjira mu Rwanda banyuze I Burundi bagamije kwica no gusahura abaturage ngo berekane ko bahari.

Twabonye kandi amakuru ko Rugema  udashobora gusohoka muri Norvege kubera ko yambuwe ibyangombwa akorana n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare [CMI ] muri Uganda, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano muri Congo nyuma bigashyikirizwa Joseph Kabila.

 

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC : Batatu barimo  Kayumba Nyamwasa,   Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Ubwanditsi 27 Oct 2018

4 Ibitekerezo

  1. Intareyakanwa
    June 20, 20182:50 pm -

    Njye RDF nzi nakoreye kdi nemera, nzi neza ko nta wayihangara kuko keretse niba itakiri inkotanyi nyazo nzi !?

    Gusa bibaye ngombwa turacyahari twatabara igihugu cyacu tukakirinda tukirindira ubumwe bw’imbaga nyabutatu nyarwanda!

    Subiza
  2. Yayeli G.
    June 20, 20185:13 pm -

    Ubu se Musoni mumuzanye hano gukora iki? Murashaka kumuhorahoza? Mbese niwe uyoboye ziyira ngabo? Ubu koko Musoni muramushakaho iki?

    Subiza
  3. niyogihozo
    June 21, 20185:01 pm -

    Umva n’Imana irabizi n’ibyambere biracyadushengura, nta ntambara dushaka rwose, dukeneye amahoro n’umutuzo .

    Subiza
  4. Natal
    June 22, 20184:53 pm -

    Ndi umuturarwanda utanazi n’imbunda ye! Ariko mwa bahungu mwe ngo ni FDLR ndabarahiye nimutsinda RDF nkarokoka nzasezera mu Rwanda n’ikinyarwanda mpite ngi formatting mu mutwe wanjye. 94-97 twarabanye mu camp i Zaire, 98… nabanaga namwe mu misozi… Ubu ndi kumwe n’inkotanyi za Paul Kagame twarwanyaga. Sasa urumva ko ingoma nzizi nashyira ku munzani nta na 1/4 mwageza kuri Kagame. Uru rwanda today ruzabaho forever kugeza Yesu agarutse, muze twubake cg murorere duhangane.

    Subiza

Leave a Reply to niyogihozo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Ubwanditsi 19 Nov 2018
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 13 May 2016
Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi
Mu Mahanga

Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

Ubwanditsi 23 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru