• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Editorial 21 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nizo zifite inshingano zikomeye zo kurinda umukuru w’igihugu ariwe President Faustin-Archange Touadera. Izo ngabo kandi zirinda ibikorwa bya LONI n’abayobozi bakuru bayo muri icyo gihugu. Usibye kurinda abaturage bari muri icyo gihugu kinini cyane, ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda umurwa mukuru Bangui, akazi bakora neza kugeza uyu munsi .

Zakumiriye ibitero byagabwe n’inyeshyamba kuri uwo mu rwa mukuru, zikaba zikomeje kugarura amahoro nubwo abanzi b’amahoro badashaka Guverinoma ya Bangui bakomeje gutera ubwoba abaturage bicyo gihugu. Ituze ryagarutse muri uwo mugi aho inzu z’ubucuruzi zifunguye, ni akazi katoroshye.
Indangagaciro n’ubunyamwuga buranga ingabo z’u Rwanda, bukaba bukomoka ku mateka y’igihugu cyazo cy’u Rwanda, ntabwo zizatuma inyeshyamba zibona icyuho cyo kubuza abaturage umutekano. Nkuko bitangazwa na Loni, Ingabo z’u Rwanda zicunze neza amarembo agera kuri atatu yinjira mu mugi wa Bangui zifatanyije n’ingabo zicyo gihugu mu gukumira ibitero byagabwa kuri uyu mugi.
Mu cyumweru gishize, ingabo zibumbiye mucyitwa Coalition of Patriots for Change (CPC) zikaba ziyobowe nuwahoze ari Perezida wicyo gihugu Francois Bozize, zagabye igitero ku mugi wa Bangui zikoresheje inzira eshatu ariko icyo gitero kiburizwamo. Inyeshyamba zigera kuri 37 zarishwe naho eshanu zifatwa mpiri. Umukuru wazo Francois Bozize yashyizwe ku rutonde rw’abanyabyaha na LONI aho imushinja gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w’igihugu cya Centrafrique hagendewe ku bikorwa bye byo gushyigikira umutwe witwara gisirikari wa Anti-Balaka mu mwaka wa 2013.

Bozize kandi arashakishwa na Leta y’igihugu cye kuko yamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2013, zimushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu aho yahamagariraga abantu gukora Jenoside. Ubwo igihugu cye cyateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ayabadepite tariki ya 27 Ukuboza 2020, Bozize yifashishije abacanshuro bashaka kuyaburizamo. Gusa ingabo za Loni zabashije kuburizamo uyu mugambi abaturage bitabira ku bwinshi amatora.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini muri aya amatora

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini muri aya matora kugirango abashe kuba. Hari tariki ya 27 Ukuboza 2020 kandi Bozize n’abacanshuro be bari bagambiriye kuyaburizamo. Baracyagaba ibitero ku murwa mu kuru kugirango Bangui ikomeze kuba mu kaduruvayo.
Mu mugi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zonyine zibasha kugenda n’amaguru zicunga umutekano aho izindi ngabo zikomoka mu bindi bihugu zikoresha imodoka.

Mu kwezi gushize Umukuru w’Ingabo za MINUSCA Lt Gen Sidiki Traore yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga ku rugero rwo hejuru zikaba zikenewe mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Nibo twizeye kandi ubunararibonye bafite buzafasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu”

Mu mpera z’umwaka ushize, u Rwanda rwasubije ubusabe bwa Centrafrique bwasabaga ubufasha bwa gisirikari. Maze u Rwanda rwohereza ingabo muri icyo gihugu hagendeye ku masezerano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe zagombaga kurinda ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziri kugabwaho ibitero n’inyeshyamba ndetse no kurinda abaturage mu mugi wa Bangui n’ahandi

2021-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Editorial 17 Nov 2022
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Editorial 19 Dec 2018
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Editorial 26 Feb 2023
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Editorial 11 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Joseph Kabila yahaye umukoro abatavuga rumwe na Felix Tshisekedi
POLITIKI

Joseph Kabila yahaye umukoro abatavuga rumwe na Felix Tshisekedi

Editorial 24 Jan 2019
AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Editorial 05 Jul 2019
Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi
POLITIKI

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Editorial 31 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru