Umuyobozi ushinzwe gutoranya abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye Ata Yenigun,ari mu Rwanda ku butumire bwa Polisi y’u Rwanda, aho yaje kwirebera aho imyiteguro y’itsinda (FPU) rigizwe n’abapolisi b’abanyarwandakazi ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro igeze.
Yenigun uri mu Rwanda kuva kuwa kabiri, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa gatatu.
Aba bapolisi 140 b’abanyarwandakazi azasura, bari bemewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu nama y’abayobozi b’umuryango w’abibumbye yavugaga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi muri nzeri umwaka ushize.
Nyuma y’uko kwiyemeza k’umukuru w’igihugu, Polisi y’u Rwanda nayo yahise itangira imyiteguro yo kuzohereza abo bapolisikazi.
Ubwo ejo yagiranaga ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko mu cyumweru azamara mu Rwanda azaganira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku myiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati;”Tuzaganira ku bibazo bigendanye n’amahugurwa ahabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro, ikibazo cy’ibikoresho by’abenda kujyayo. Intego y’urugendo rwanjye ni guha imirongo ngenderwaho ishoboka yose abayobozi b’u Rwanda ku buryo iri tsinda rizakoreshwa neza kandi rikitegura neza, kandi nkizera ko mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha rizoherezwa aho rizajya gukorera kandi rikazakora akazi karyo neza.”
Yongeyeho ati;”Polisi y’u Rwanda yateye imbere mu bihugu byohereza abapolisi bubahiriza umutekano ku isi, ku buryo ubu ruri ku mwanya wa 4 mu bihugu 100 bibohereza…u Rwanda ni intangarugero mu buyobozi, aho bubahiriza amahoro ndetse no ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye.”
Yakomeje avuga ko hari ibintu yabonye abapolisi b’u Rwanda bihariye birimo gukoresha indimi ibyiri; icyongereza n’igifaransa, ubunararibonye mu bikorwa bimwe na bimwe, ndetse n’ubumenyi buhagije mu gushinga Polisi z’ibihugu bivuye mu makimbirane.
Yavuze ati;”U Rwanda ni icyitegererezo mu kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro ku buryo ubu ruyoboye ibindi bihugu mu kohereza benshi aho rwiharira 16%. Tunishimira ko mu buyobozi bwacu dufitemo abayobozi bashinzwe kuyobora za Polisi zibungabunga amahoro mu bihugu bya Cote d’Ivoire na Sudan y’Epfo b’abanyarwanda.
Abo bayobozi b’abanyarwanda ni Komiseri wa Polisi (CP) Vianney Nshimiyimana wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri Côte d’Ivoire (UNOCI), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, wagizwe umuyobozi w’abapolisi (D2) bari mu butumwa bw’ umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo(UNMISS), na Commissioner of Police CP Emmanuel Butera, wagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo(UNMISS).
Muri iyo nama, IGP Gasana yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro ku isi, aho yagize ati;”Gukomeza kubungabunga amahoro ku isi tubikora nkaho ari inshingano zacu nk’igihugu kigomba kwitanga mu muryango w’abibumbye.”
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe uburyo bushya bw’imikorere busaba ubumenyi buhambaye, ikaba ariyo mpamvu yibanda ku guhugura abapolisi bayo.
IGP yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda ishaka kuzajyanisha amasomo ahabwa abajya kubungabunga amahoro, hibandwa ku byaha biri kuvuka nk’iterabwoba.
Yavuze kandi ko kuba u Rwanda ruri kwihuta cyane mu iterambere, na Polisi y’u Rwanda itasigaye inyuma, kugirango abashoramari baza gushora imari yabo mu Rwanda bajye bakora bizeye umutekano wabo bityo nayo ikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Nyuma y’ibi biganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Yenigun yahuye n’amatsinda y’abapolisi (FPU), harimo iry’abagore n’irindi risanzwe rizajya kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo.
Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, “bishoboka ko u Rwanda ruzaba urwa mbere bihugu byohereza abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro.”
Foto y’u rwibutso
Biteganyijwe ko azasura abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bari mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
RNP