BK Group PLC yatangaje ko kugeza mu Ukuboza 2017 yagize inyungu ya miliyari 23.3 Frw, ikaba yarazamutse ugereranyije n’umwaka wabanje kuko yazamutseho 12.5%.
Umwaka ushize nibwo byemejwe ku mugaragaro ko BK ibaye ikigo kibumbye ibindi birimo Banki ya Kigali, BK General insurance, BK TecHouse na BK Capital yahoze ari BK Securities.
Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy’iki kigo, Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr Diane Karusisi, yavuze ko cyishimiye uko cyakoze mu mwaka ushize arebye inyungu yabonetse n’inguzanyo zatanzwe zazamutseho 22.3% zikagera kuri miliyari 471.7 Frw.
Yagize ati “Twumva ko abakiliya bacu banezerewe kuko babona ko banki yabo ikomeje kubashyigikira mu byo bakora. Ikindi twishyuye imisoro igera kuri miliyari 10.8Frw, tukumva ko no ku gihugu ari ikintu cyiza kuko iyo misoro twishyura ikomeza kubaka igihugu cyacu.”
Dr Diane yavuze ko inyungu yazamutse ari n’inkuru nziza ku banyamigabane.
Ati “Hanyuma n’abanyamigabane bacu tuzabaha umugabane ungana miliyari 9.3Frw (40% by’inyungu), twizera ko nabo bazashimishwa n’uko Banki ya Kigali yakoze muri uyu mwaka ushize.”
Inama y’Inteko Rusange ya BK iteganyijwe kuwa 18 Gicurasi 2018 niyo izemeza itangwa ry’iyo nyungu ku banyamigabane, aho biteganywa ko hazatangwa 13.87Frw ku mugabane.
Ubuyobozi bwa BK Group buvuga ko mu bigo biyihuriramo, nka BK TechHouse yatangiye umwaka ushize itaratangira kubyara inyungu ifatika, ariko BK General Insurance yatangiye muri Nyakanga 2016 yo ihagaze neza ku isoko kuko.
Umuyobozi wayo, Alex Bahizi, yavuze ko mu mwaka ushize iki kigo binjije miliyoni hafi 300Frw zibarirwa mu nyungu rusange ya BK Group mu mwaka ushize, bitewe n’izina rikomeye iki kigo cyatangiriyeho.
Yagize ati “Kuba BK General Insurance yaratangiye ari iya Banki ya Kigali, abakiliya kuyumva, kumenya ko ifite ingufu, ntabwo byatinze kuko bumvaga ko ikoresha indangagaciro Banki ya Kigali isanganwe. Byatworohereje kubona abakiliya benshi mu gihe gito kugira ngo tubahe ubwishingizi.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni ubushobobozi bushingiye ku mari shingiro. Muzi ko isosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda isabwa miliyari 1Frw kugira ngo itangire. Iyi ya Banki ya Kigali itangira abanyamigabane bayemereye miliyari 5Frw ndetse umwaka ushize ujya kurangira baduhaye indi imwe, bigaragara ko Banki ya Kigali ishaka ko iyi sosiyete ikomera ikarushaho guha serivisi nziza abakigana.”
Yavuze ko mu bijyanye n’ubwishingizi, iyo ufite imari shingiro nini bituma wishingira ubucuruzi bunini, bityo ukagira abakiliya benshi ari nayo mvano y’inyungu iri hejuru.
Kugeza mu Ukuboza 2017, BK Group yari igeze ku mutungo mbumbe wa miliyari 727.2 Frw, aho nk’ishami rya banki ryatanze serivisi ku bakiliya bato 257000 n’abanini 24 000.
Uwo mwaka warangiye rifite abarihagararariye (agents) 1437, amashami 79, ATM zigera kuri 91 n’ibyuma bifasha mu kwishyura (POS) 1250.
Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017 umutungo mbumbe wa BK Group PLC wazamutseho 13.9%, ugera kuri miliyari 727.2 Frw uvuye kuri 638.3 Frw mu mpera z’igihembwe cya kane umwaka wabanje.