• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Editorial 21 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umugabo witwa Sam Buchana wafatiwe mu gihugu cya Uganda n’inzego zishinzwe iperereza muri Uganda ashinjwa gucuruza zahabu y’ibicupuri ntabwo akorera u Rwanda nkuko byatangajwe n’inzego zivugira Leta ya Uganda.

Amakuru atugeraho avuga ko Buchan ari umutekamutwe umaze igihe kirekire abeshya abacuruzi bo muri Uganda nabo hanze kubera ubucuti bwihariye n’Umuryango wa Perezida Museveni. Buchana yashakanye na Patrice Magara, umukobwa wa Sam Magara, wafatanyije urugamba mu bambere na Perezida Museveni mu kurwanya Milton Obote.

Magara yapfuye mu minsi ya ,mbere y’urugamba noneho Museveni yita ku mukobwa we Patricia Magara amwishyurira amashuri kugeza igihe abaye mukuru. Amufata nk’umukobwa we. Patricia yize amategeko aho yakoze muri Perezidansi ya Uganda mbere yuko ashinga Cabinet yiwe akuriye.

Umwe waduhaye amakuru yagize ati  “Umubano wa Buchana n’umuryango wa Perezida Museveni niwo watumye aba umutekamutwe mpuzamahanga udakurikiranwa, ibyo akora bikaba byaviramo undi muntu wa bikora ibihano bikomeye”

Buchana akaba kandi arindwa n’ingabo zidasanzwe za Uganda zinarinda Perezida Museveni. Bimwe mu bikorwa bya Buchana ni ubucuruzi yagiranye n’umucuruzi wo muri Libiya aho yamuhaye amadorali Ibihumbi Magana atatu by’amadorali amubwira ko afite zahabu ariko uwo mucuruzi yenze kwiyahura asanze ari zahabu y’ibicupuri. Yaregeye Polisi ya Uganda ariko yaje gusanga uwo arega ariwe aregera.

Undi watuburiwe na Buchana ni uwo mu gihugu cyo muri Koreya y’amajyepfo, aho yabahaye zahabu y’ibicupuri bakamuha imbangukiragutaba umunani. Mu mwaka umwe bivugwa ko Buchana yibye abacuruzi batandukanye arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu by’amadorali.

Igihe Kandiho ukuriye CMI yafataga Buchana ntabwi aruko yamufatiye ibyaha, impamvu nyamukuru nuko atigeze atanga icyacumi ku mafaranga yari amaze iminsi atuburiye abacuruzi batandukanye. Abakurikirana Politiki ya Uganda, bavuga ko Kandiho atari gufata Buchana, umukwe wa Museveni nta ruhushya rwa Salim Saleh kuko niwe ukuriye ubucuruzi bwa Zahabu y’ibicupuri, gucura amafaranga ndetse n’ubucuruzi bw’abantu.

Umwe watanze amakuru adashaka ko amazina ye ajya hanze, yagize ati

“Iyo tuvuga mafia muri Uganda, ntanumwe utazi ko Salim Saleh ariwe uyikuriye, Buchana ikosa yakoze ni ukwiyumva akumva ko ari Muramu wa Museveni bityo ntiyumvire Salim Saleh atazi imbaraga afite. Muri Uganda iyo Salim Saleh agusabye icya cumi ku mafaranga wakuye mu bucuruzi butemewe, byaba byiza wemeye kuko utabikoze wisanga I Mbuya”

Gusa byaje gutungurana ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Buchana akorera u Rwanda ubwo amakuru yuko afunzwe yajyaga hanze tariki ya 16 Kanama. Umwe ukorera CMI na ISO niwe wakwirakwije ayo makuru ko Buchana akorera u Rwanda bihita bikwirakwizwa n’ibinyamakuru bikorera Leta ya Uganda. Bongeyeho ko Buchana anekera u Rwanda ndetse ashinjwa ubwicanyi bavuga ko yakoze atumwe na Leta y’u Rwanda.

Uwatanze ayo makuru kandi yagize ati “Ninde utazi uko mafia yo muri Uganda ikora? Ninde utazi ko Buchana yacuruzaga zahabu y’ibicupuri ndetse no gucura amafaranga Salim Saleh abizi kandi abimuhereye uburenganzira? Bamufunze kuko hari ibyo batumvikanyeho nuko bagashaka kubeshya abagande bati ni u Rwanda? Yewe u Rwanda rwaragowe”

Buchana yafashwe n’abakorera CMI bazwiho gukora iyicwarubozo ariko ntabwo bigeze bamufata nabi, akaba yaragejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikari rwa Makyinde kuri uyu wambere w’iki cyumweru; bakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko ari Salim Saleh na Kandiho bashaka kumuha isomo.

Uburyo afashwemo butandukanye n’uburyo Abanyarwanda bafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicwarubozo, Buchana yagaragaye mu rukiko ameze neza, icyo yafatiwe ntaho gihuriye nibyo bavuga mu itangazamakuru ko akorera u Rwanda.  Arazira kudatanga icya cumi kukuriye mafia muri Uganda ariwe Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni.

2019-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Editorial 07 Jun 2021
Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Editorial 22 Dec 2021
Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Editorial 04 Feb 2017
Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda

Tumenye bamwe mubarwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye
Amakuru

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Editorial 04 Jun 2024
Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]
HIRYA NO HINO

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Editorial 20 Nov 2017
Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Editorial 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru