Umugabo witwa Sam Buchana wafatiwe mu gihugu cya Uganda n’inzego zishinzwe iperereza muri Uganda ashinjwa gucuruza zahabu y’ibicupuri ntabwo akorera u Rwanda nkuko byatangajwe n’inzego zivugira Leta ya Uganda.
Amakuru atugeraho avuga ko Buchan ari umutekamutwe umaze igihe kirekire abeshya abacuruzi bo muri Uganda nabo hanze kubera ubucuti bwihariye n’Umuryango wa Perezida Museveni. Buchana yashakanye na Patrice Magara, umukobwa wa Sam Magara, wafatanyije urugamba mu bambere na Perezida Museveni mu kurwanya Milton Obote.
Magara yapfuye mu minsi ya ,mbere y’urugamba noneho Museveni yita ku mukobwa we Patricia Magara amwishyurira amashuri kugeza igihe abaye mukuru. Amufata nk’umukobwa we. Patricia yize amategeko aho yakoze muri Perezidansi ya Uganda mbere yuko ashinga Cabinet yiwe akuriye.
Umwe waduhaye amakuru yagize ati “Umubano wa Buchana n’umuryango wa Perezida Museveni niwo watumye aba umutekamutwe mpuzamahanga udakurikiranwa, ibyo akora bikaba byaviramo undi muntu wa bikora ibihano bikomeye”
Buchana akaba kandi arindwa n’ingabo zidasanzwe za Uganda zinarinda Perezida Museveni. Bimwe mu bikorwa bya Buchana ni ubucuruzi yagiranye n’umucuruzi wo muri Libiya aho yamuhaye amadorali Ibihumbi Magana atatu by’amadorali amubwira ko afite zahabu ariko uwo mucuruzi yenze kwiyahura asanze ari zahabu y’ibicupuri. Yaregeye Polisi ya Uganda ariko yaje gusanga uwo arega ariwe aregera.
Undi watuburiwe na Buchana ni uwo mu gihugu cyo muri Koreya y’amajyepfo, aho yabahaye zahabu y’ibicupuri bakamuha imbangukiragutaba umunani. Mu mwaka umwe bivugwa ko Buchana yibye abacuruzi batandukanye arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu by’amadorali.
Igihe Kandiho ukuriye CMI yafataga Buchana ntabwi aruko yamufatiye ibyaha, impamvu nyamukuru nuko atigeze atanga icyacumi ku mafaranga yari amaze iminsi atuburiye abacuruzi batandukanye. Abakurikirana Politiki ya Uganda, bavuga ko Kandiho atari gufata Buchana, umukwe wa Museveni nta ruhushya rwa Salim Saleh kuko niwe ukuriye ubucuruzi bwa Zahabu y’ibicupuri, gucura amafaranga ndetse n’ubucuruzi bw’abantu.
Umwe watanze amakuru adashaka ko amazina ye ajya hanze, yagize ati
“Iyo tuvuga mafia muri Uganda, ntanumwe utazi ko Salim Saleh ariwe uyikuriye, Buchana ikosa yakoze ni ukwiyumva akumva ko ari Muramu wa Museveni bityo ntiyumvire Salim Saleh atazi imbaraga afite. Muri Uganda iyo Salim Saleh agusabye icya cumi ku mafaranga wakuye mu bucuruzi butemewe, byaba byiza wemeye kuko utabikoze wisanga I Mbuya”
Gusa byaje gutungurana ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Buchana akorera u Rwanda ubwo amakuru yuko afunzwe yajyaga hanze tariki ya 16 Kanama. Umwe ukorera CMI na ISO niwe wakwirakwije ayo makuru ko Buchana akorera u Rwanda bihita bikwirakwizwa n’ibinyamakuru bikorera Leta ya Uganda. Bongeyeho ko Buchana anekera u Rwanda ndetse ashinjwa ubwicanyi bavuga ko yakoze atumwe na Leta y’u Rwanda.
Uwatanze ayo makuru kandi yagize ati “Ninde utazi uko mafia yo muri Uganda ikora? Ninde utazi ko Buchana yacuruzaga zahabu y’ibicupuri ndetse no gucura amafaranga Salim Saleh abizi kandi abimuhereye uburenganzira? Bamufunze kuko hari ibyo batumvikanyeho nuko bagashaka kubeshya abagande bati ni u Rwanda? Yewe u Rwanda rwaragowe”
Buchana yafashwe n’abakorera CMI bazwiho gukora iyicwarubozo ariko ntabwo bigeze bamufata nabi, akaba yaragejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikari rwa Makyinde kuri uyu wambere w’iki cyumweru; bakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko ari Salim Saleh na Kandiho bashaka kumuha isomo.
Uburyo afashwemo butandukanye n’uburyo Abanyarwanda bafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicwarubozo, Buchana yagaragaye mu rukiko ameze neza, icyo yafatiwe ntaho gihuriye nibyo bavuga mu itangazamakuru ko akorera u Rwanda. Arazira kudatanga icya cumi kukuriye mafia muri Uganda ariwe Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni.