• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016

Editorial 14 Sep 2016 Mu Mahanga

None kuwa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2016, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho ingamba na gahunda byo guteza imbere Inganda z’imyenda n’iz’inkweto n’ibikomoka ku mpu zo mu Rwanda bigeze, yishimira ko biri gutera imbere ku ntambwe ishimishije.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda y’ubufatanye hagati ya Guverinoma n’Imiryango Itari iya Leta mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zisanzweho zo kwita ku mibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gukoresha Ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa Gahunda z’Ubuhinzi n’Ubworozi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo kugeza inyongeramusaruro ku Bahinzi-Borozi binyuze muri Gahunda ya Leta ya Nkunganire.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ivugururwa ry’Imiterere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), imaze kurikorera ubugororangingo.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano yo gukodesha n’Umushoramari AQUAHORT EXPORT LTD/AEL Centre yo muri Kigali Special Economic Zone igenewe guteza imbere ibikomoka ku burobyi, mu rwego rwo kuyicunga neza no kuyibyaza umusaruro utubutse.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rishyiraho ubwizigame bw’igihe kirekire rikanagenga imitunganyirize yabwo;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris ashamikiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe, yemerejwe i Paris kuwa 12/12/2015;

Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ya MINAMATA yerekeranye na Merikire yemerejwe i KUMAMOTO mu Gihugu cy’Ubuyapani ku itariki ya 10 Ukwakira 2013;

Umushinga w’ltegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba agamije kongera ubushobozi bw’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba yemerejwe i Nairobi muri Kenya, ku wa 20 Gashyantare 2015;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho “Rwanda Law Enforcement Academy”(RLEA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza (RIB) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bwa Leta buri mu kibanza Nº 5714 kingana na metero kare 292,768, giherereye mu Kagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, bugahabwa “KITABI TEA COMPANY Ltd”, mu rwego rw’ishoramari;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana Richard Clive MWESIGWA NKUNDA, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubumenyi bw’inigwahabiri bwifashishwa mu buvuzi mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), gusezera burundu ku kazi.

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzuzi b’Imiti n’Ifumbire Mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi kandi, rikagena ububasha n’inshingano zabo: Abo ni:

1. Madamu INGABIRE Jeanne Priscille,

2. Bwana Leon HAKIZAMUNGU,

3. Bwana Joseph MUDAHERANWA

4. Madamu Claudine BERABABYEYI

5. Madamu Marie Goretti MUJYAWAMARIYA

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena ibigenerwa Abakozi ba Leta n’Abahagarariye Abaturage, mu rwego rwa Politiki yo kuborohereza kuva no kujya ku kazi.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

Dr. PETER WOESTE, w’Ubudage, afite icyicaro i Kigali;

Madamu JENNY OHLSSON, wa Suwede, afite icyicaro i Kigali;

Bwana PEKKA JUHANI HUKKA, wa Finilandi, afite icyicaro i Dar es Salaam, Tanzania;

Bwana ABDULLAH MOHAMMED ABDULLAH AL-TAKKAWI, wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, afite icyicaro i Kampala, Uganda.

13. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

Bwana NIKOBISANZWE Claude: Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

Madamu RUGEMA Faith: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Bilateral Relations/Director General in charge of Bilateral Relations

Madamu GITERA Diane: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Multilateral Relations/ Director General in charge of Multilateral Relations

Col. BUTERA Gerard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta/Chief of State Protocol.

Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

Amb. KAMBANDA Jeanine: Umunyamabanga Mukuru/Clerk

Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora/NEC

Madamu MUKARURANGWA Immaculée: Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije/ Deputy Executive Secretary

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije/REMA

Madamu Colette RUHAMYA: Umuyobozi Mukuru

Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST

Bwana MUHIRE Yves: Umuyobozi ushinzwe icungwa ry’imitungo yasizwe na beneyo.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge/NURC

Bwana SEMPUNDU Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kubahiriza Uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu/GMO

Madamu ASSIMWE Rebecca: Umuyobozi ushinzwe gukurikirana no kwinjiza ihame ry’uburinganire mu iterambere ry’Igihugu.

14. Mu Bindi:

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Twubake inkuta z’amahoro: uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere amahoro n’amajyambere arambye.”

b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ukwezi kw’Imiyoborere ku nshuro ya 7 kuzatangizwa ku itariki ya 14 Nzeri 2016 mu Turere twose tw’Igihugu, asaba abayobozi bose gushishikariza Abanyarwanda gutura mu midugudu kugira ngo byorohe kubagezaho amashanyarazi no kugira ishema ryo kwigira, bakareka ingeso yo gushaka kubeshwaho n’abandi.

c) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ikoreshwa ry’indege zidafite abaderevu (drones) mu kugeza amaraso kwa muganga rizatangira mu buryo bw’igerageza ku itariki ya 20 Nzeri 2016, mu Karere ka Muhanga.

d) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nzeri 2016 muri Kigali Conference & Exhibition Village hazabera Inama Mpuzamahanga n’Imurikabikorwa ku bikomoka ku nzuki muri Afurika yose ku nshuro ya 5.

e) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 29 Nzeri 2016 mu Rwanda hazabera Inama ya Kabiri y’Ihuriro Njyanama ku butabera no ku mahame y’Igihugu kigendera ku mategeko, ihuza Abayobozi b’Inzego z’Ubutabera bo mu Bihugu by’Ubuholandi n’u Rwanda.

f) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 n’iya 9 Nzeri 2016, i Brazzaville muri Congo habereye Inama yahuje Intumwa z’u Rwanda, Iza Repubulika ya Congo Brazzaville n’Iz’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi hagamijwe kureba aho icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi (cessation clause) ku Banyarwanda bahungiyeyo kigeze gishyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2016-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Inama za RGB ku bayobozi baterwa ubwoba n’ Itangazamakuru rivuga ibitagenda

Inama za RGB ku bayobozi baterwa ubwoba n’ Itangazamakuru rivuga ibitagenda

Editorial 19 Dec 2016
Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Editorial 05 Nov 2018
PSD yirukanye  Professeur Ndayishimiye Eric  kubera imyitwarire idahwitse

PSD yirukanye Professeur Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Editorial 13 Oct 2016
Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Editorial 02 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika
POLITIKI

Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Editorial 24 Mar 2018
Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Editorial 03 May 2020
90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye
IMIKINO

90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye

Editorial 09 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru