Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 yagize icyo avuga ku mvururu zimaze iminsi zirimo kubera mu Burundi ndetse n’imyigarambyo yamagana u Rwanda na Perezida Kagame, Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Kagame yavuze ko agomba kwitondera kuba yagira umwanzuro abifatira nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ariko avuga ko ibimenyetso bihari kandi bigaragara ahubwo akibaza impamvu nta gikorwa.
Dore twitter za Perezida Kagame n’ubusobanuro bwazo ugenekereje mu kinyarwanda:
Ku bibazo biri mu Burundi, nk’umunyafurika ariko nanone nk’umunyarwanda by’umwihariko, nemeza ko amateka yuzuyemo amasomo menshi ariko abashobora kuyigiraho ari bake
N’ubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragara, ubwicanyi bwa buri munsi bw’inzirakarengane, n’ibindi wakwibaza impamvu igisubizo cyo gutabara abantu bari kwicwa ubu cyakomeje kuba kuyobya uburari (ku bibazo nyamukuru bihari n’ikibitera).
Nta bushotoranyi uko bwaba bungana kose na bumwe (buturutse ku Uburundi) buri butume u Rwanda rwiroha muri iki kibazo… kandi nta n’umuti (w’ibibazo biri mu Uburundi) ushobora kuva muri ubu bushotoranyi u Rwanda ruri gukorerwa n’Uburundi.
Abantu bose bagerageje kugira inama abategetsi b’Uburundi, ushyizemo n’ababaga baturutse kure, inama zose batanze ahubwo zatumye ibintu birushaho kujya irudubi, umuntu ashobora kwibaza impamvu yabyo.
Gusa mbona ko umugambi (abategetsi b’Uburundi bafite) uri inyuma y’ibi byose ukubiye mu ngingo eshatu:
1. Kwita undi muntu ikibazo,
2. Kuticira abantu mu kivunge ukagenda wica bake bake kandi ahantu hanyuranye ndetse buri gihe,
3. Kurangiriza umugambi ku gisubizo cya nyuma “Final Solution” ( bishoboka ko yavugaga jenoside yo kurimbura abantu bamwe ) nk’uko ngo biri no kuba ubu.
Iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru FDRL iri mu Uburundi kuva mu ntangiriro z’ibi bibazo.
Birababaje kubona imbaraga n’ubushake bya politiki byagiye bibaho mu gukemura ibi byarahurizaga ku gisubizo kimwe, ndetse hari n’abashakaga kwegeka intandaro yabyo ku bandi ( u Rwanda) bagambiriye guha agahenge ababifitemo uruhare (abategetsi b’Uburundi).
Mu gihe ubwicanyi buzaba bwararenze inkombe , buri umwe wese ari kubazwa icyatumye adatabara abicwaga igisubizo kizaba kimwe: ntitwabimenye (ko hari ubwicanyi bungana gutya), abazabazwa impamvu batatabaye kandi bazavuga ko batigeze bamenya ko na FDRL yari mu Burundi. Bari bakwiye kuzavuga ko batashakaga kubimenya.
Icyo gihe abantu bazakomeza kungurana inama n’ibitekerezo ku mpamvu zatumye badatabara, ariko abantu bazakomeza kwicwa. Uretse ko twiyemeje ko ibyabaye bitazasubira…kandi ntibirasubira!
Perezida Nkurunziza na FDLR