Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ikiri kure mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu ishoramari cyane mu nzego z’imiturire, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri i Kigali ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Ihuriro rya Banki y’Isi riganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Development Finance Forum).
Perezida Kagame yavuze ko inzego zatekerejweho muri iri huriro ari ingenzi kuko zibumbatiye amahirwe menshi yashorwamo imari ikungukira abaturage n’abashoramari.
Yagize ati “Ari imiturire, ubukerarugendo n’ishoramari mu buhinzi zose zikomeje kwaguka muri aka karere dutuye. Izi nzego kandi zakongera imbaraga mu bukungu cyane cyane mu bijyanye na za serivisi.”
Kagame yavuze ko nubwo izo nzego zirimo amahirwe menshi y’ishoramari, ngo akarere ka Afurika y’Iburasirazuba karacyari inyuma mu kuzibyaza umusaruro.
Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”
Yavuze ko iryo huriro rikwiye kuba umwanya wo kuganira ku bibazo bihari no gutanga umurongo w’uko ishoramari ryarushaho kunozwa.
cyakora yavuze ko bitagerwaho hatabayeho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuyabyaza umusaruro yose no kuyifashisha mu bikorwa by’indashyikirwa abaturage bacu bibonamo. Urugendo ni rurerure ariko icyerekezo dufite kirasobanutse n’ubufatanye bukenewe buracyaboneka, burimo ubwo dufitanye n’ibigo bigize Banki y’Isi.”
Yavuze ko u Rwanda rufitanye imikoranire myiza na Banki y’Isi mu nzego zitandukanye zirimo imiturire irambye, ubuhinzi, ingufu, no kwita ku batishoboye kandi asezeranya ko bizakomeza.
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu Rwanda ihafite imishinga y’iterambere ifite agaciro ka miliyoni 844 z’amadolari ndetse n’indi ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere iyi banki yarutangiyemo miliyoni 204 z’amadolari.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yatangaje ko u Rwanda rwimakaje politiki ishyigikira ishoramari mu gihugu, ihame ryakwifashishwa no mu karere.
Yagize ati “EAC ishobora kuza ku mwanya wa Gatandatu mu gukora ishoramari mu gihe ibihugu biyigize byahana ubunararibonye ku ngamba zikwiye gukoreshwa.”
Iyi nama y’iminsi ibiri yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (DFF). Ku nshuro ya kane, ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukuraho imbogamizi zizitira amahirwe y’ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba.”
Inama ya DFF iheruka yabereye i Accra muri Ghana mu 2017. Itegurwa na World Bank Group n’Ikigo Nyafurika kigamije Impinduka mu Bukungu (ACET).
Amafoto: Village Urugwiro