• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Editorial 11 Sep 2018 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ikiri kure mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu ishoramari cyane mu nzego z’imiturire, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri i Kigali ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Ihuriro rya Banki y’Isi riganira ku mahirwe y’ishoramari ari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Development Finance Forum).

Perezida Kagame yavuze ko inzego zatekerejweho muri iri huriro ari ingenzi kuko zibumbatiye amahirwe menshi yashorwamo imari ikungukira abaturage n’abashoramari.

Yagize ati “Ari imiturire, ubukerarugendo n’ishoramari mu buhinzi zose zikomeje kwaguka muri aka karere dutuye. Izi nzego kandi zakongera imbaraga mu bukungu cyane cyane mu bijyanye na za serivisi.”

Kagame yavuze ko nubwo izo nzego zirimo amahirwe menshi y’ishoramari, ngo akarere ka Afurika y’Iburasirazuba karacyari inyuma mu kuzibyaza umusaruro.

Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”

Yavuze ko iryo huriro rikwiye kuba umwanya wo kuganira ku bibazo bihari no gutanga umurongo w’uko ishoramari ryarushaho kunozwa.

Perezida Kagame yavuze ko hari amahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro mu kubaka ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye abaturage akamaro

cyakora yavuze ko bitagerwaho hatabayeho ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Ati “Nubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuyabyaza umusaruro yose no kuyifashisha mu bikorwa by’indashyikirwa abaturage bacu bibonamo. Urugendo ni rurerure ariko icyerekezo dufite kirasobanutse n’ubufatanye bukenewe buracyaboneka, burimo ubwo dufitanye n’ibigo bigize Banki y’Isi.”

Yavuze ko u Rwanda rufitanye imikoranire myiza na Banki y’Isi mu nzego zitandukanye zirimo imiturire irambye, ubuhinzi, ingufu, no kwita ku batishoboye kandi asezeranya ko bizakomeza.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu Rwanda ihafite imishinga y’iterambere ifite agaciro ka miliyoni 844 z’amadolari ndetse n’indi ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere iyi banki yarutangiyemo miliyoni 204 z’amadolari.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yatangaje ko u Rwanda rwimakaje politiki ishyigikira ishoramari mu gihugu, ihame ryakwifashishwa no mu karere.

Yagize ati “EAC ishobora kuza ku mwanya wa Gatandatu mu gukora ishoramari mu gihe ibihugu biyigize byahana ubunararibonye ku ngamba zikwiye gukoreshwa.”

Iyi nama y’iminsi ibiri yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (DFF). Ku nshuro ya kane, ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukuraho imbogamizi zizitira amahirwe y’ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Inama ya DFF iheruka yabereye i Accra muri Ghana mu 2017. Itegurwa na World Bank Group n’Ikigo Nyafurika kigamije Impinduka mu Bukungu (ACET).

Perezida Kagame aganira n’abantu b’ingeri zinyuranye bitabiriye iyi nama

 

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bari mu Rwanda muri iyi nama y’iminsi ibiri

bayobozi, abashoramari mu nzego za Leta n’iz’abigenga muri Afurika y’Uburasirazuba nibo bitabiriye iyi nama

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama, bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro

2018-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Editorial 23 Oct 2018
IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Editorial 03 Apr 2020
Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Editorial 11 Dec 2019
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Editorial 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto
IMIKINO

Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto

Editorial 15 May 2018
Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Editorial 18 Feb 2018
Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu
Amakuru

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Editorial 20 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru