Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira Kalimba Alice wakiniraga ikipe ya Scandinavia y’abagore y’umupira w’amaguru yasinye imyaka ibiri muri The Tigers Sports Academy, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Kanama 2021, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo The Tigers Sports academy yatangaje ko yamaze gusinyisha, Kalimba Alice umunyarwandakazi wari usanzwe ukina hagati mu kibuga muri Scandinavia WFC.
Kalimba Alice w’imyaka 22, biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeli, cyane ko iyi kipe yamaze no kumwoherereza amafaranga yo gushaka ibyangombwa.
Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ishobora kongerwa mu gihe yaramuka yitwaye neza.
Alice yazamukiye muri Remera Rukoma ubwo yari akiga, yayivuyemo ajya muri AS Kigali yavuyemo muri 2020 yerekeje muri Scandinavia WFC banatwaranye igikombe cya shampiyona.
Undi mukinnyi watangajwe n’iyi kipe ni umunyezamu witwa Umubyeyi Zakia nawe wakiniraga ikipe ya Scandinavia Women Football Club.
Uyu mwali w’imyaka 22 nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ni umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo Ecole Secondaire Mutunda, As Kamonyi ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
The Tigers Sports academy yerekejemo ni ikipe nshya mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya, iherereye mu mujyi wa Dodoma , gusa igaragaza ko ifite amikoro bigendeye ku bakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye ikomeje gusinyisha.