• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma yaho Ben Rutabana arigishijwe na Kayumba Nyamwasa, amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko haba hari undi mugambi wo guhitana Maj. Micombero Jean Marie na Jean Paul Turayishimiye.

Jean Paul arazira ko yanze kwitandukanya na Rutabana mu gihe yaratangiye kuzana impinduka muri RNC kandi Kayumba atabikozwa.

Mbibutse ko mu nama iheruka guhuza abayoboke ba RNC, havutse guhangana kubashyigikiye Kayumba n’abashyigikiye  umuryango wa Rutabana; Jean Paul akaba yarafashe icyemezo cyo kugaragaza ukuri ko umuntu wa mbere ukekwa k’wibura rya Rutabana ari Kayumba   cyangwa undi bakorana bya hafi.

Soma inkuru bifitanye isano:  Amakimbirane Muri RNC Agiye Gutuma Uruhande Rwa Leah Karegeya Na Jean Paul Rwitandukanya N’urwa Kayumba Nyamwasa

Ibi byarakaje Kayumba cyane atangira no gushaka uburyo yahitana Jean Paul, umwana Kayumba afata ko yirereye, yaba yaramwigometseho.

Amakuru dufitiye gihamya agaragaza ko Frank Ntwari yari Uganda mu gihe Rutabana yahageraga, kuki batabivuga bakaba babihisha? Bigaragaze uruhare rwabo rutaziguye mw’ishimutwa rye.

Ibyo Frank yakoze mu kurigisa Rutabana yabikoranye na bamwe mu nzego zishwinzwe umutekano muri Uganda zirimo abayobozi ba  CMI na ISO nabo bagakwiye kubibazwa.

Mu kiganiro VOA (Ijwi ry’Amerika) na BBC gahuza miryango byagiranye na bamwe mu bayoboke ba RNC, byanavuganye n’umugore wa Rutabana wabanje kwamagana ibaruwa umuryango wanditse yari igenewe RNC gusa ariko yo ikayishyira ku mbuga nkoranyambanga. Ikindi Diane Rutabana yemeza ko umugabo we koko yagiye  Uganda afite na visa yahawe na leta ya Uganda, akanemeza ko banavuganye akihagera ariko aza kumubura nyuma y’iminsi bavuganye. Yongeraho ko RNC yamwijeje kumuhuza n’umugabo we ariko biza kwanga biba iby’ubusa baramurigisa.  Diane yemeza ko umugabo we yari afitanye amakimbirane akomeye na Ntwali Frank, muramu wa Kayumba akagaragaza ko bimuteye impungenge k’ubuzima bw’umugabo we waburiwe irengero muri Uganda aho yari yakoreye uruzinduko ‘rw’akazi’.

Maj Micombero nawe yabaye umurakare muri RNC mu gihe abona ko ntagaciro agihabwa, kubera ikimenyane no kwikubira kuri mu buyobozi bwa RNC; Kayumba akaba akeka ko ashobora kumusimbura haramutse habaye ubwisanzure buhagije. Ibi bikaba impamvu yo gushaka kumirigisa nawe ngo amwikize asigare ahanganye nabo yita bato.

Kayumba yabonye Rudasingwa, Sankara n’abandi baramucitse none akaba yarayimeje gukoresha ubushobozi afite mu nzego z’umutekano muri Uganda mu kwigizayo abandi bagira igitekerezo cyo kwitandukanya nawe.

Ibi byose bije nyuma yaho Kayumba Nyamwasa agerageje ariko bikamupfubana umugambi wo kwirukana, muri RNC, abarimo Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero JMV na Lea Karegeya.  Uyu mugambi wa Kayumba wo kwirukana  muri RNC abari inkoramutima ze awushishikarijwemo na Brig.Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda- CMI, nyuma y’aho Kayumba amwitabaje akoresheje intumwa ye Frank Ntwali ujya mu butumwa  I Kampala uko yishakiye. Aba Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana na Major Micombero JMV bari bafite umugambi wo gukorera Coup d’Etat Kayumba Nyamwasa, bakamuhirika k’ubuyobozi bwa RNC.

Amakuru tuzabagezaho ubutaha aravuga ko ubu bushyamirane hagati y’abayobozi ndetse n’abayoboke ba RNC buzasiga benshi bahasize agatwe cyangwa bagatatana ubudasubirana.

2019-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Editorial 16 May 2023
Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Editorial 10 May 2019
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Administrator 10 Dec 2025
Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Editorial 12 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2016
CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C
IMIKINO

CHAN 2016:Tunisie na Guinea zaguye miswi mutsinda C

Editorial 19 Jan 2016
Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane
POLITIKI

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Editorial 02 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru