Ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo ku itariki 23 Werurwe, umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel ukorera mu karere ka Kirehe na Murokozi Steven, ukora akazi ko kugurisha amatike muri imwe mu ma Kompanyi atwara abagenzi mu modoka bafatanye ibiro 10 by’urumogi uwitwa Itangishaka Emile, hanyuma bamushyikiriza sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe, ho mu karere ka Kirehe.
Asobanura uko byagenze, Nsengiyumva yagize ati:”Ubwo nari nibereye mu kazi, nageze mu kagari ka Rwabutazi mbona umuntu twarufatanye afite agafuka rwarimo. Nagize amakenga ko yaba atwayemo urumogi. Niyumvishije ko agiye gufatira imodoka ijya i Kigali i Cyunuzi. Nahise mpamagara Murokozi kuri terefone kugira ngo uwo muntu naza kumukatishaho itike barebe ko yaba koko afite urumogi muri uwo mufuka.”
Nsengiyumva yakomeje agira, ati:”Namubwiye uko uwo muntu ateye ndetse n’ibyo yambaye. Maze guha Murokozi ayo makuru namusanze aho yari (Cyunuzi) kuko ari ho hari iseta nshakiraho abagenzi.”
Yagize na none, ati:”Mpageze, namubajije niba yamubonye; ambwira ko nta we yabonye.Twahise tujya kubaza umushoferi w’imodoka uwo muntu yategeye aho namubonye; uwo mushoferi yatubwiye ko yaje gutahura ko afite urumogi maze yanga kumutwara mu modoka.”
Nsengiyumva yavuze ko we na Murokozi bahise bajyana kuri moto aho yari yabonye uwo muntu kugira ngo barebe ko yaba agihari, ariko bahageze baramubura.
Yakomeje agira ati:”Twajagajaze utuyira two muri ako gace kugira ngo turebe ko twamubona ariko ntitwamuca iryera.Twahise tugaruka i Cyunuzi kureba ko yaba yahageze maze tukihagera tumubona mu modoka y’imwe mu ma Kompanyi atwara abagenzi mu modoka, duhita tumuvanamo, hanyuma tumusaba kutwereka ibyo afite mu gafuka, maze turebyemo dusanga agafuka kuzuye urumogi, maze duhita tumuheka kuri moto tumujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.”
Nsengiyumva yasabye abamotari bagenzi be kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Yagize ati:”Abanywi b’ibiyobyabwenge ni bo ahanini basambanya abana, ni bo bakubita abantu no kubakomeretsa, ni bo biba, ndetse ni na bo bahohotera abantu mu buryo butandukanye. Nk’umuntu usobanukiwe ububi bwabyo sinashoboraga kumureka ngo agenda. Ni yo mpamvu nakoze ibishoboka byose kugira ngo afatwe; kandi mfatanyije na Murokozi nabigezeho.”
Murokozi we yagize ati:” Abanywa ibyo bitindigasani by’ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze ry’abantu. Nsengiyumva akimara kumbwira ko hari umuntu akeka ko yaba afite urumogi, ndetse akambwira ko ashobora kuza kunkatishaho tike, nahise nitegura kumufatisha ahageze.”
Yakomeje agira, ati:”Nubwo byatugoye; turishimira ko umuhate wacu utapfuye ubusa kuko amaherezo twamufashe kandi tumushyikiriza Polisi y’u Rwanda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimye Nsengiyumva na Murokozi k’uby’icyo gikorwa bakoze cyo gufatana Itangishaka ruriya rumogi kandi bakamushyikiriza Polisi y’u Rwanda.
IP Kayigi yagize, ati:”Bigaragaza ko abantu bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Aba bafatanye Itangishaka ruriya rumogi biyongera ku bandi baduhaye amakuru yatumye hafatwa abanyabyaha batandukanye.”
Yasabye abantu muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
RNP