Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kiravuga ko gikomeje ibikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho kivuga ko muri Bukavu na Maniema muri Kivu y’Amajyepfo cyataye muri yombi inyeshyamba zigera kuri 63 zirimo iza FDLR, Mai-Mai ndetse ngo n’abarwanyi b’Abarundi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Congo mu mpera z’icyumweru gishize rivuga ko gikomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema kivuga ko ibi bice bimaze igihe bikorerwamo n’inyeshyamba.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonne Kasereka yatangaje ko mu batawe muri yombi kuri ubu bari kumvwa n’inzego z’ubutasi za gisirikare, harimo abarwanyi b’Abanyarwanda bo muri FDLR ndetse n’Abarundi.
Ati: “Mu bice bya Fizi twafashe inyeshyamba 46, muri bo harimo abanyamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bihana imbibe na Congo.”
Yongeyeho ko ku ruhande rw’igisirikare batakaje abasirikare batatu, mu gihe indi mirwano ikomereje mu murenge wa Itombwe, aho ngo igisirikare gikomeje gusenya ibirindiro bitandukanye bya FDLR na Mai-Mai, aho ngo hamaze gufatwa abarwanyi 17 barimo abanyamahanga batandatu.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika isoza ivuga ko indi mirwano iri kuvugwa ahitwa Karehe mu birometero nka 80 uvuye mu mujyi wa Bukavu.
FARDC ikaba ikomeza isaba abitwaje ibirwanisho bakorera ku butaka bwa Congo kubishyira hasi bakishyikiriza ubuyobozi, naho ngo nibitaba ibyo izakomeza kubahiga aho bihishe hose.