• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Editorial 27 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire uri mu Rwanda, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Ibrahim Governance Weekend, itangira kuri uyu wa Gatanu.

Iyi nama iramara iminsi itatu ihuje abasaga 1000 barimo abanyapolitiki, abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, abahagarariye imiryango itari iya leta, inzego zihagarariye uturere n’abafatanyabikorwa ba Afurika, ku wa 27-29 Mata 2018.

Ibiro bya Perezida wa Côte d’Ivoire byatangaje ko “Ibiganiro hagati y’aba bakuru b’ibihugu babiri byibanze ku mubano w’ibihugu byombi hagati ya Côte d’Ivoire n’u Rwanda; inzira n’uburyo bwakoreshwa mu kuwongerera imbaraga. Banagarutse ku bibazo bireba Afurika n’Isi muri rusange.”

Perezida Ouattara yageze mu Murwa Mukuru w’u Rwanda mu ma saa moya z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 25, mu ruzinduko rw’ubucuti n’akazi, byatangajwe ko rugomba kumara amasaha 72, kuko rusozwa kuri uyu wa Gatanu.

Icyo gihe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Côte d’Ivoire ushinzwe ubutwererane na Afurika n’imikoranire y’Abanya- Côte d’Ivoire bari mu mahanga, Ally Coulibaly na Ambasaderi wa Côte d’Ivoire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, Joachim Djabia Anviré.

Akigera i Kigali, uyu mugabo w’imyaka 76 yatangariye uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere kubera imiyoborere ya Perezida Kagame n’uruhare ari kugira mu kugarura amahoro mu gice cya Afurika yo hagati, akaba ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri uyu mwaka.

Icyo gihe yashimangiye ko mu biganiro azagirana na Perezida Kagame bazagaruka no ku ruhare rwa Côte d’Ivoire nk’igihugu kizaba kigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, mu 2018 na 2019.

Mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, Ouattara yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 250.

Kuri uru rwibutso ruri ku Gisozi, Perezida Ouattara yahavugiye amagambo agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu byababayeho, ariko asaba ko ibihugu bikora ibishoboka ngo “ibyabaye ntibizasubire, ntihazagire n’umuntu uwo ariwe wese unyura mu bintu nk’ibyababayeho.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu nama ya Mo Ibrahim, biteganyijwe ko aribwo Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia ashyikirizwa igihembo cy’umwaka wa 2017, kubera imiyoborere yagaragaje mu bihe bikomeye Liberia yanyuzemo mu myaka ishize.

Iki gihembo cya Mo Ibrahim cy’imiyoborere y’indashyikirwa kiba giherekejwe n’ibahasha ya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, n’andi 200.000$ uwegukanye icyo gihembo ahabwa buri mwaka, mu buzima bwe bwose.

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire uri mu Rwanda, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Ibrahim Governance Weekend, itangira kuri uyu wa Gatanu

Ibiro bya Perezida wa Côte d’Ivoire byatangaje ko “Ibiganiro hagati y’aba bakuru b’ibihugu babiri byibanze ku mubano w’ibihugu byombi hagati ya Côte d’Ivoire n’u Rwanda’


2018-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Editorial 21 Oct 2022
Perezida Nkurunziza n’umufasha we mu masengesho y’iminsi itandatu basabira u Burundi ngo buzagire amahoro 2018

Perezida Nkurunziza n’umufasha we mu masengesho y’iminsi itandatu basabira u Burundi ngo buzagire amahoro 2018

Editorial 27 Dec 2017
Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Editorial 28 Apr 2020
Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Editorial 27 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe  bikekwa ko yaba yazize  kumena  ibanga
ITOHOZA

Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga

Editorial 08 Sep 2017
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz
Mu Rwanda

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017
Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Editorial 02 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru