Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire uri mu Rwanda, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Ibrahim Governance Weekend, itangira kuri uyu wa Gatanu.
Iyi nama iramara iminsi itatu ihuje abasaga 1000 barimo abanyapolitiki, abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, abahagarariye imiryango itari iya leta, inzego zihagarariye uturere n’abafatanyabikorwa ba Afurika, ku wa 27-29 Mata 2018.
Ibiro bya Perezida wa Côte d’Ivoire byatangaje ko “Ibiganiro hagati y’aba bakuru b’ibihugu babiri byibanze ku mubano w’ibihugu byombi hagati ya Côte d’Ivoire n’u Rwanda; inzira n’uburyo bwakoreshwa mu kuwongerera imbaraga. Banagarutse ku bibazo bireba Afurika n’Isi muri rusange.”
Perezida Ouattara yageze mu Murwa Mukuru w’u Rwanda mu ma saa moya z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 25, mu ruzinduko rw’ubucuti n’akazi, byatangajwe ko rugomba kumara amasaha 72, kuko rusozwa kuri uyu wa Gatanu.
Icyo gihe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Côte d’Ivoire ushinzwe ubutwererane na Afurika n’imikoranire y’Abanya- Côte d’Ivoire bari mu mahanga, Ally Coulibaly na Ambasaderi wa Côte d’Ivoire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, Joachim Djabia Anviré.
Akigera i Kigali, uyu mugabo w’imyaka 76 yatangariye uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere kubera imiyoborere ya Perezida Kagame n’uruhare ari kugira mu kugarura amahoro mu gice cya Afurika yo hagati, akaba ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri uyu mwaka.
Icyo gihe yashimangiye ko mu biganiro azagirana na Perezida Kagame bazagaruka no ku ruhare rwa Côte d’Ivoire nk’igihugu kizaba kigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, mu 2018 na 2019.
Mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, Ouattara yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Kuri uru rwibutso ruri ku Gisozi, Perezida Ouattara yahavugiye amagambo agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu byababayeho, ariko asaba ko ibihugu bikora ibishoboka ngo “ibyabaye ntibizasubire, ntihazagire n’umuntu uwo ariwe wese unyura mu bintu nk’ibyababayeho.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu nama ya Mo Ibrahim, biteganyijwe ko aribwo Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia ashyikirizwa igihembo cy’umwaka wa 2017, kubera imiyoborere yagaragaje mu bihe bikomeye Liberia yanyuzemo mu myaka ishize.
Iki gihembo cya Mo Ibrahim cy’imiyoborere y’indashyikirwa kiba giherekejwe n’ibahasha ya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, n’andi 200.000$ uwegukanye icyo gihembo ahabwa buri mwaka, mu buzima bwe bwose.