• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Editorial 29 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere wiki cyumweru, Pasiteri Deo Nyirigira yatumijwe n’Urwego rushinzwe iperereza rya Gisirikari muri Uganda (CMI) ngo yisobanure uburyo yihuje na Jean Paul Turayishimye nyuma yuko ashingiye ishyaka rye RAC-Urunana, nyuma yuko Deo Nyirigira yari amaze guhagarikwa ku buyobozi bwa RNC muri Uganda na Kayumba Nyamwasa.  Pasiteri Nyirigira yavuzwe guhera mu mwaka wa 2017 kubera gukoresha urusengero rwe rwa AGAPE nk’indiri ya RNC aho kwigisha ijambo ry’Imana. Yatangiye yihishahisha ariko biza kugaragara ko ariwe ushinzwe ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda kugeza ayoboye uwo mutwe w’iterabwoba muri mbere yuko ashwana n’icyihebe gikuru Kayumba Nyamwasa.

Kuba Nyirigira yariyomoye kuri Kayumba Nyamwasa, agatumizwa na CMI, mu gihe cyose atigeze atumizwa kubera uruhare rwe mu guteza umutekano muke mu Rwanda, bigaragara ko Kayumba Nyamwasa afite ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano za Uganda. Nta mugayo kuko yagiye abivuga kenshi abwira abamwiyomoyeho muri Uganda ko bazabona ishyano.  Nyirigira n’urusengero rwe rwa AGAPE rukorera Mbarara, niho n’umutwe wa gisirikari wa P5 wubakiwe, kuko abajyaga mu mashyamba ya Kongo banyuze muri Tanzaniya n’u Burundi niho baturukaga. Nyirigira yatanze n’umuhungu we Mwizerwa Felix , kuko n’igihe inzego z’umutekano za Tanzaniya zafashe abantu 40 bari bagiye muri P5, bahawe ibyangombwa by’inzira na CMI, Mwizerwa Felix yari kumwe nabo.

Ikibazo cyo gutandukana hagati ya Kayumba Nyamwasa na Deo Nyirigira, twagiye tubibagezaho mu nkuru zitandukanye bitewe nuko cyagendaga gifata intera, dore ko twababwiye uburyo Pasiteri Nyirigira atari acyizera Kayumba kubera kumwicira umuhungu we Felix Mwizerwa, hakaba kandi gushwana bapfuye imisanzu ndetse n’uburyo Nyirigira na Busigo babaye abanzi ba Kayumba bitewe n’ibura rya Ben Rutabana wari kumwe na Mwizerwa.

Uko RNC muri Uganda yahindutse RAC Urunana ya Jean Paul Turayishimye

RNC muri Uganda niyo yari inkingi ya mwamba ya RNC/P5 kubera ko igisirikari ariho cyari gishingiye kandi byose bishyigikiwe n’icyo gihugu, ikindi nuko ariho babonaga imisanzu myinshi kubera impunzi z’Abanyarwanda babeshyaga bavuga ko bafite igisirikari bari hafi gukuraho Leta y’u Rwanda. Ubwo ingabo za P5 zari ziyobowe na Maj (Rtd) Mudathiru ndetse na Capt Charles Sibo akicwa, umwuka mubi watangiye gututumba muri Uganda kuko Kayumba yihakanye abo basirikari kandi imiryango myinshi yaratanze abana babo ariko bakaba ntamakuru yabo bari bafite.

Icyaje guhumira ku mirari ni ibura rya Ben Rutabana n’umuhungu we Felix Mwizerwa ryaje kumenyekana ko baburishijwe na Kayumba Nyamwasa kandi adashaka kubivugaho. Ikibazo cya Rutabana cyateje impunduka zikomeye muri RNC haba muri Canada na Uganda bityo bibera ikiraro ku bantu bose birukanwe na Kayumba kubera kugaragaza uwo ariwe bakuriwe na Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya, Tabita Gwiza, Simon Ndwaniye n’abandi.

Nyuma yaho baje gushinga ishyaka ryabo RAC-Urunana ryakirwa na yombi muri Uganda n’abari barambiwe Kayumba Nyamwasa. Kuko Kayumba ishyaka aribara mo imisanzu nta gahunda ya politiki afite, byahise bimurakaza bityo akoresha inzego z’umutekano za Uganda bahita bafata abantu bose bari bitabiriye iyo nama. Ubwo RAC yari imaze icyumweru ishinzwe, muri Uganda habaye inama yambere tariki ya 11 Nyakanga 2020. Abantu 40 bari bitabiriye iyo nama bafatiwe ahitwa Nama hafi y’ikiyaga cya Wamala mu Karere ka Mityana.

Abari bayoboye iyi nama ni bamwe mu biyomoye ku ishyaka RNC ya Kayumba babitumwe na Pasitori Deo Nyirigira wa Agape Church Mbarara uhagarariye ishyaka “Urunana Rw’abanyarwanda Ruharanira Impinduka” mugihugu cya Uganda. Amwe mu mazina y’abafashwe harimo John Tabara na Sylvestre Kimenyi, umwe mu mabandi abereyeho kunyunyuza imitsi y’abaturage ngo arashaka imisanzu.  Abitabiriye iyo nama bagafatwa bari babwiwe ko Deo Nyirigira afite uruhushya rwa CMI nyuma yuko bafashwe bavuzeko nta Kayumba nta Nyirigira bose ari abatekamitwe. Nyuma yuko abitabiriye iyo nama bafashwe, ubu Deo Nyirigira wari wabatumiye niwe watahiwe.

2020-07-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Editorial 21 Jan 2019
Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Editorial 17 Jun 2019
Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Editorial 21 Nov 2017
Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 21 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Editorial 05 Dec 2018
Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana
ITOHOZA

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Editorial 08 Dec 2016
Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara
Mu Mahanga

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Editorial 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru