Amakuru aturuka Arusha, aharimo kubera ibiganiro by’ amahoro ku kibazo cy’ u Burundi bibera aravuga ko Guverinoma ya Nkurunziza yamaganiye kure igitekerezo cyo gushinga Guverinoma y’ inzibacyuho izahuza impande zose zishyamiranye nk’ uko byifuzwa n’ umuhuza kuko gishobora gutuma hazamo gusaranganya ubutegetsi.
Kuri iyi ngingo, Leta ya Nkurunziza yifuza ahubwo ko ikibazo cy’ u Burundi cyakemurwa hakurikijwe ibyemezo by’ Inama y’ Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba (EAC) yo Kuwa 6 Nyakanga 2015 yemera ko ibibazo byose bigomba gukemurwa n’ ibihugu bigize umuryango.
Abakora isesengura, bemeza ko Leta ya Nkurunziza yifuza ko abaperezida bagize EAC bakemura iki kibazo bitewe n’ umubano mwiza afitanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzania.
Perezida Museveni ukora nk’ umuhuza mukuru mu biganiro by’ amahoro ku kibazo cy’ u Burundi afatiye Nkurunziza runini ndetse afite n’uruhare rukomeye muri politiki y’ akarere ndetse akaba ashobora gukoresha ubunararibonye bwe muri iki kibazo kimaze imyaka isaga 2.
Mu mwaka w’ I 2015, ubwo havuzwe amakuru ku ihirikwa rya Pierre Nkurunziza yari yamamaye isi yose, Perezida Museveni ari mu bambere bamagannye icyo gikorwa cyakozwe n’ abajenerari b’ Abarundi ndetse anagira uruhare rufatika mu gufasha Nkurunziza gusubira I Bujumbura.