Ikigo kigihugu cy’imiturire mu Rwanda nacyo gikorera ahantu hatorohereza abafite ubumunga, kuhagana kugirago bahabwe serevise nkabandi banyarwanda.
Mu gihe umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka.
Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu , (…)
Mu gihe umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire byashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka.
Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu, abafite ubumuga bavuga ko ibyo bidahagije kuko ngo hari n’iziba zifite munsi y’uwo mubare ariko ntizigire ubundi buryo bworohereza abafite ubumuga kuzizamuka.
Mugisha ufite ubumuga bw’amaso, yabwiye Abanyamakuru ati : “Erega ntabwo asanseri ari cyo kibazo cya mbere. Hari n’ibipimo ngenderwaho byakagombye kuba byubahiriza, hari igihe usanga inyubako ifite asanseri ariko ari nto cyane ku buryo nk’umuntu uri ku kagare adashobora kuryinjizamo. Icya kabiri ni uko haba hari indi nzira isennye igomba kuba iri iruhande rw’amadarage, ariko hari aho utayisanga.”
Akomeza agira ati: “Ibyo ni ibintu bibiri byakagombye kugendana; ikindi kandi ni uko asanseri i Kigali, usanga hari ibindi bintu zibura nk’uburyo bwo kubwira agayirimo aho igeze cyangwa igiye, kugira uburyo bwo kumenya kuyikoresha kw’abatabona n’ibindi. Sinenga imbaraga zishyirwaho mu kwita ku bafite ubumuga, gusa ariko hari hakwiye kongerwamo n’izindi kugira ngo ibyo byose bitarakosoka birangire.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko mu mwaka wa 2015 bakoze igenzura kandi ubu bakaba bagiye kongera kurisubiramo kugira ngo barebe ababa bariraye, kuko bibabaje kubona n’ikigo kimiturire mu Rwanda nacyo gikorera ahantu hatari inzira yabafite ubumunga.
Agira ati: “Iki kibazo turakizi, ni yo mpamvu umwaka wa 2015, mu gutegura umunsi w’abafite ubumuga, twakoze igenzura tukareba inyubako zitandukanye mu gihugu hose: zaba amavuriro, amashuri, amasoko n’izindi, tureba ko zujuje ibisabwa.”
Ndayisaba akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi bakongera gukora irindi genzura.
Agira ati: “Ubu tugiye gusubira inyuma turebe izo nyubako zubakwa zitabyuje, hari n’abakibikora kandi hari abakozi babishinzwe mu turere, nibiba ngombwa tuzanandikira abubatse izo nyubako cyangwa minisiteri ibishinzwe.”
Akomeza agira ati: “Hari ababikora hari n’abatabikora, naguha urugero rw’isoko rya Nyarugenge, ufashe akarere ka Kicukiro umuntu ashobora kuva muri etaje ya mbere akagera mu ya nyuma nta kibazo. Icy’ingenzi si asanseri, uko inyubako yaya ireshye kose, nishaka ibe ifite imwe, uko bayubaka kose, bakagombye gushyiraho ikintu kigufasha kujya heguru. yaba ifite ebyiri cyangwa irengeje eshatu, icya ngombwa ni uko ifasha umuntu kugera iyo agomba kugera.”
Rangira Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko kuva mu mwaka wa 2015 nta nyubako n’imwe yemererwa kuzamurwa itujuje ibyangombwa.
Bruno ati: “Ndizera ntashidikanya ko kuva mu mwaka wa 2015 nta nyubako yari yongera kuzamuka itujuje ibyo byose. Turazigenzura kandi iyo inyubako irengeje etaje eshatu nibwo isabwa kuba yashyirwamo asanseri.”
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko iri genzura rizakorwa muri Gashyantare 2014 aho bazafatanya n’inzego zitandukanye cyane cyane Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire bakongera gukora iryo genzura mu gihugu hose.
Mu mwaka wa 2015 Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyasohoye raporo ivuga ku myubakire aho hari hanagaragajwemo inyubako zitujuje ibyangombwa byorohereza abafite ubumuga kuzikoresha. Byakozwe nyuma y’aho amabwiriza yari yatanzwe agena ko abubatse batujuje ibyo bisabwa bagomba kubikosora.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage , Mukabaramba Alvera yavuzeyavuze ko bibabaje kubona hari inyubako cyane nk’iza Leta usanga zikorera ahantu hatubahiriza abantu bafite ubumunga kandi harashyizweho amabwiriza ndetse namategeko kugirogo bishyirwe mubikorwa.
Ati: “biteye agahinda ariko Leta igiye kubihagurikira kuburyo muntagiriro zukwezi gutaha kwa Nyakanga 2018, hazashyirwa igezura kuburyo uwo bazasangana inyubako yubaka idafite inzira yabafite ubumunga azajya asabwa kuyishyiraho yakwanga akabihanirwa kuko Atari hejuru yamategeko”.
Safi Emmanuel