Bwambere agezwa imbere y’Urukiko ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Mbere, Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko ntacyo yavuga ku byo aregwa no ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ntangazwa winjijwe mu cyumba cy’iburanisha atuje, umucamanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga yatangiye amusomera ibyaha bitanu akurikiranyweho n’ubushinjacyaha birimo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi, kurimbura imbaga no gusambanya abagore ku ngufu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje inama zinyuranye yakoresheje ngo agamije guhuza ibikorwa by’umugambi w’ibyaha akurikiranyweho, hamwe n’ibyitso bye.
Ingero n’iyo ngo yatumije yabereye ku biro bya Komini Nyakizu, yitabiriwe n’interahamwe zo muri iyo Komini no mu tundi duce, abasirikari, abapolisi n’abajandarume ba Komini, ndetse n’impunzi z’Abarundi zari zahungiye muri Nyakizu, aho ngo yatangiye amabwiriza yo kugaba ibitero kuri paroisse ya Cyahinda yari yahungiyemo abatutsi benshi baturutse ku Gikongoro na Butare.
Iyi ngo yakurikiwe n’iyabereye iwe mu rugo muri serire Nyagisozi, segiteri Nyagisozi, yatangiwemo imbunda zagombaga gukoreshwa mu kwica abatutsi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 15 Mata 1994, Ntaganzwa we ubwe yafashe imbunda apakira abajandarume mu modoka ya komini, ategeka interahamwe n’Abarundi bari muri Nyakizu kugota inyubako zari zizengurutse paruwasi ya Cyahinda kandi ko yabikoze akoresheje indangururamajwi. Icyo gihe ngo yari yashyizeho abagombaga kuyobora buri ruhande neza ngo hatagira umututsi ubasha gucika, ahaguye abatutsi barenga ibihumbi 20.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hagati ya tariki eshanu n’eshashatu Gicurasi, uregwa afatanyije n’abandi yageze muri segiteri Maraba, ategeka ko batsemba abo basanze muri centre ya Bukarama.
Ku bijyanye no gusambanya abagore ku ngufu, ngo mu ntangiriro za Mata, ageze kuri bariyeri ya Ryabidandi muri Nyakizu, uregwa yategetse abajandarume bagera ku munani, interahamwe n’abandi baturage gusambanya abagore b’abatutsikazi ku ngufu. Icyo gihe ngo hari umugore basimburanyeho barangije baramwica.
Bushingiye ku buremere bw’ibyo aregwa no kuba yarabanje gushakishwa n’ubutabera, ubushinjacyaha bwamusabiye kuburana afunze.
Abajijwe n’umucamanza icyo abivugaho ndetse n’ibyo aregwa niba abyemera cyangwa abihakana, yagize ati ″ Ntacyo mbivugaho, ahubwo nazanywe mu Rukiko ntabimenyeshejwe, kandi sinigeze mvugana n’umwunganizi.”
Yavuze ko atigeze amenyeshwa dosiye ikubiyemo ibyo aregwa, ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko yabimenyeshejwe kuva mu bugenzacyaha, kandi n’umucamanza yamubwiye ko iyo dosiye ari yo yoherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ngo igisubizo cy’uregwa kigaragaza ko adashaka kugaragaza ukuri dore ko yagiye agitanga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ubwo yabazwaga, akemera ko azavugira imbere y’urukiko none akaba atabikoze. Gusa ngo ni uburenganzira bwe nubwo bitabuza urubanza gukomeza.
Naho ku bijyanye n’Abatutsi biciwe i Cyahinda yicecekeye yanga kuvuga.
Umwunganizi we Maitre Bugabo Laurent, yasabye urukiko ko hatangwa ukwezi ngo hashakwe ibimenyetso bishinjura umukiliya we kuko avuga ko atigeze agira uruhare mu ikorwa rya dosiye y’ibyo aregwa.
Icyemezo ku ifunga n’ifungurwa cyizasomwa tariki ya 6 Mata 2016.
Ladislas Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, agezwa mu Rwanda ku wa 20 werurwe 2016.