Byari tariki ya 29 Gashyantare 2019, ubwo I Washington DC habaga umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya ariko Kayumba Nyamwasa akabuza uwariwe wese muri RNC kubyitabira ndetse nawe ntiyagira ijambo avuga akoresheje Skype nkuko asanzwe abikora. Ibi byababaje cyane Leah Karegeya kuburyo mu ijambo rye atabashije guhisha umujinya afitiye Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke muri rusange.
Kuri iyo tariki ubwo bibukaga Karegeya, Gervais Condo niwe wenyine wabashije kujyayo ariko nawe ajyayo ku giti cye. Mu bucukumbuzi Rushyashya yakoze, yaje kumenya ikibyihishe inyuma; Kayumba Nyamwasa yumvaga uyu muhango uri bube umwanya mwiza kuri Leah Karegeya wamwiyomoyeho wo kugaragaza ibinyoma n’amakosa ye muri RNC akoresheje cyane amarangamutima. Ariko ntibyamubujije kugira ubutumwa agenera Kayumba Nyamwasa.
Mu gusoza ijambo rye, Leah Karegeya yavuzeko afite ubutumwa ububiri, bumwe bugenewe abana be ubundi bugenewe RNC ariko yavugaga umuntu ariwe Kayumba Nyamwasa, ndetse ashaka no kugaragariza abana be uwo Kayumba Nyamwasa uwariwe aho yagize ati
“Muzafate umuntu mu mugongo niba namwe mushaka ko babafata mu mugongo mu minsi iri imbere; Kuba ubuyobozi bwa RNC muri Amerika butitabiriye uyu muhango, biragaraza umurongo RNC igenderaho mu gihe kwibuka Karegeya byaduhuzaga. Umuntu ntiyaba ari inshuti yawe, mu gihe adashobora kuvuga neza izina ryawe mu ruhame igihe udahari. Imbaraga z’umugabo uzibona uburyo yitwara mu byago. Njyewe ibyago wanteje nabinyuzemo ndabizi, ndagirango nkumenyeshe ku mugaragaro ko watsinzwe. Abantu benshi bamaze kukuvaho ntibanakikwizera kuzana impinduka wemeye…….”
Leah yashakaga kwereka abana be isura nyayo ya Kayumba Nyamwasa abenshi bibeshya ko ari inshuti y’umuryango. Rushyashya yaje kumenya ko bitarangiriye aho, ahubwo Leah Karegeya yafashe Telephone ahamagara Kayumba Nyamwasa aramutuka aramwandagaza, Kayumba Nyamwasa akabiburira ubusobanuro, aho yavuzeko azamusobanurira impamvu yashize umujinya, nkuko tubikesha abaduha amakuru muri RNC.
Ikigaragara, ibyo Kayumba Nyamwasa yabashije kugeraho ni ukuburizamo ibitangazamkuru by’ibigarasha kuvuga kuri uwo muhango. Kuri uwo munsi, Kayumba Nyamwasa yavuye mu mwobo yihishamo avugana na Serge Ndayizeye kuri Radio rutswitsi Itahuka. Kayumba Nyamwasa yivugiye kuri Kizito Mihigo si ukumutaka amugira umutagatifu ndetse na Mandela w’Afurika. Ibi byari bifite ubutumwa bukomeye. Kayumba Nyamwasa yashakaga kwerekana ko Leah Karegeya ntacyo avuze muri RNC dore ko yirirwa avuga ko umuvuyeho wese azima burundu. Mu nama yakoresheje avuga ibi yatanze urugero rwa Rudasingwa Theogene n’abandi.
Kuba Kayumba Nyamwasa yaragiye gutaka Kizito Mihigo atazi, ku munsi umwe no kwibuka Karegeya Patrick babanye bagakorana igisirikari, kugeza bombi bafashe umugambi umwe wo gukorera igihugu cya Uganda bakiri mu girisikari cy’u Rwanda, bakarinda bahunga bose bagashingira hamwe RNC muri Afurika y’Epfo, byerekana urwango rurenze ruri hagati ya Leah Karegeya na Kayumba Nyamwasa. Kuva Karegeya yakwicwa hari amakuru yavuzwe ko yaba yaragambaniwe na Kayumba Nyamwasa.
Leah Karegeya wafatwaga nk’umujyanama w’ikirenga muri RNC nawe yayisezeyemo ajyana na Jean Paul Turayishimye ndetse na komite ya Canada, bashinja Kayumba Nyamwasa kugambanira Benjamin Rutabana. Muri iyo Komite ya Canada yirukanwe, harimo mushiki wa Rutabana Tabita Gwiza na mukuru we Ndwaniye Simeon nuwahoze ari umubitsi wa RNC/Canada witwa Jean Paul Ntagara.