• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze
Kayumba Nyamwasa na Leah Karegeya

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Byari tariki ya 29 Gashyantare 2019, ubwo I Washington DC habaga umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya ariko  Kayumba Nyamwasa akabuza uwariwe wese muri RNC kubyitabira ndetse nawe ntiyagira ijambo avuga akoresheje Skype nkuko asanzwe abikora. Ibi byababaje cyane Leah Karegeya kuburyo mu ijambo rye atabashije guhisha umujinya afitiye Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke muri rusange.

Kuri iyo tariki ubwo bibukaga Karegeya, Gervais Condo niwe wenyine wabashije kujyayo ariko nawe ajyayo ku giti cye. Mu bucukumbuzi Rushyashya yakoze,  yaje kumenya ikibyihishe inyuma;  Kayumba Nyamwasa yumvaga uyu muhango uri bube umwanya mwiza kuri Leah Karegeya wamwiyomoyeho wo kugaragaza ibinyoma n’amakosa ye  muri RNC akoresheje cyane amarangamutima. Ariko ntibyamubujije kugira ubutumwa agenera Kayumba Nyamwasa.

Mu gusoza ijambo rye, Leah Karegeya yavuzeko afite ubutumwa ububiri, bumwe bugenewe abana be ubundi bugenewe RNC ariko yavugaga umuntu ariwe Kayumba Nyamwasa, ndetse ashaka no kugaragariza abana be uwo Kayumba Nyamwasa uwariwe aho yagize ati

 “Muzafate umuntu mu mugongo niba namwe mushaka ko babafata mu mugongo mu minsi iri imbere; Kuba ubuyobozi bwa RNC muri Amerika butitabiriye uyu muhango, biragaraza umurongo RNC igenderaho mu gihe kwibuka Karegeya byaduhuzaga. Umuntu ntiyaba ari inshuti yawe, mu gihe adashobora kuvuga neza izina ryawe mu ruhame igihe udahari. Imbaraga z’umugabo uzibona uburyo yitwara mu byago. Njyewe ibyago wanteje nabinyuzemo ndabizi, ndagirango nkumenyeshe ku mugaragaro ko watsinzwe. Abantu benshi bamaze kukuvaho ntibanakikwizera kuzana impinduka wemeye…….”

Leah yashakaga kwereka abana be isura nyayo ya Kayumba Nyamwasa abenshi bibeshya ko ari inshuti y’umuryango. Rushyashya yaje kumenya ko bitarangiriye aho,  ahubwo Leah Karegeya yafashe Telephone ahamagara Kayumba Nyamwasa aramutuka aramwandagaza, Kayumba Nyamwasa akabiburira ubusobanuro, aho yavuzeko azamusobanurira impamvu yashize umujinya, nkuko tubikesha abaduha amakuru muri RNC.

Ikigaragara, ibyo Kayumba Nyamwasa yabashije kugeraho ni ukuburizamo ibitangazamkuru by’ibigarasha kuvuga kuri uwo muhango. Kuri uwo munsi, Kayumba Nyamwasa yavuye mu mwobo yihishamo avugana na Serge Ndayizeye kuri Radio rutswitsi Itahuka. Kayumba Nyamwasa yivugiye kuri Kizito Mihigo si ukumutaka amugira umutagatifu ndetse na Mandela w’Afurika. Ibi byari bifite ubutumwa bukomeye. Kayumba Nyamwasa yashakaga kwerekana ko Leah Karegeya ntacyo avuze muri RNC dore ko yirirwa avuga ko umuvuyeho wese azima burundu. Mu nama yakoresheje avuga ibi yatanze urugero rwa Rudasingwa Theogene n’abandi.

Kuba Kayumba Nyamwasa yaragiye gutaka Kizito Mihigo atazi, ku munsi umwe no kwibuka Karegeya Patrick babanye bagakorana igisirikari, kugeza bombi bafashe umugambi umwe wo gukorera igihugu cya Uganda bakiri mu girisikari cy’u Rwanda, bakarinda bahunga bose bagashingira hamwe RNC muri Afurika y’Epfo, byerekana urwango rurenze ruri hagati ya Leah Karegeya na Kayumba Nyamwasa. Kuva Karegeya yakwicwa hari amakuru yavuzwe ko yaba yaragambaniwe na Kayumba Nyamwasa.

Leah Karegeya wafatwaga nk’umujyanama w’ikirenga muri RNC nawe yayisezeyemo ajyana na Jean Paul Turayishimye ndetse na komite ya Canada, bashinja Kayumba Nyamwasa kugambanira Benjamin Rutabana. Muri iyo Komite ya Canada yirukanwe, harimo mushiki wa Rutabana Tabita Gwiza na mukuru we Ndwaniye Simeon nuwahoze ari umubitsi wa RNC/Canada witwa Jean Paul Ntagara.

2020-03-22
Editorial

IZINDI NKURU

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Editorial 08 Sep 2018
Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo

Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo

Editorial 04 Jun 2018
Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu

Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu

Editorial 11 Jun 2018
Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Editorial 25 Jun 2018
Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel
Mu Mahanga

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Editorial 13 May 2016
‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina
HIRYA NO HINO

‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina

Editorial 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru