Nyuma yaho Leta ya Pierre Nkurunziza itangaje ko igiye kwikura mu bihugu bigize akanama k’ Uburenganzira bwa muntu muri Loni, kongereye Komisiyo y’ iperereza ku Burundi manda nshya.
Uyu mwanzuro wemerera iyi Komisiyo gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’ inzego z’ umutekano nyuma yaho Perezida Nkurunziza atorerwa kuyobora manda ya gatatu mu Burundi wafashwe n’ Ibihugu bigize Akanama ku Burenganzira bwa Muntu muri Loni yo kuwa 28 Nzeri 2018.
Ibihugu 23 byatoye byifuza ko iyi komisiyo yahabwa manda nshya yo gukomeza umurimo mu Burundi, ibihugu 17 byo muri Afurika byifashe naho ibihugu 7 byatoye byanga ko iyi Komisiyo yongererwa manda nshya yo gukorera mu Burundi.
Leta ya CNDD/FDD iyobowe na Perezida Nkurunziza yari yarahiye ko ishobora kuva muri aka kanama mu gihe cyose iyi komisiyo yongerewe manda yo gukorera muri iki gihugu.
Mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’ iperereza by’ iyi komisiyo , mu ntangiriro z’ iki cyumweru, Leta y’ u Burundi yari yatangiye kumvisha bimwe mu bihugu bya Afurika kudatora ko manda y’ iyi komisiyo ivugururwa, nk’ uko bitangazwa na RFI.
Aya makuru akomeza ashimangira ko nyuma yaho manda y’ iyi komisiyo ivugururwa , abayobozi bakuru bagize Leta y’ u Burundi bagaragaje umubabaro ukomeye kuko bikanga ibikorwa by’ ihohoterwa byakorewe abaturage byamenyekana.
Leta ya Pierre Nkurunziza ikomeje gushinjwa guhohotera, gufunga no kwica abaturage bari mu myigirambyo yamagana ko Perezida Nkurunziza ayobora manda ya gatatu , nk’ uko byari bitegenyijwe mu Itegekonshinga ry’ u Burundi.
Hashize imyaka 2 iyi komisiyo y’ iperereza ishinzwe ariko Leta y’ u Burundi yanze guha amahirwe abakozi ba Loni gukorera ku butaka bwayo.
Mu rwego rwo kugerageza kumenya ibyabaye mu Burundi mu mwaka w’ I 2017, ibifashijwemo n’ Itsinda ry’ Abanyafurika ndetse n’ umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu mu Burundi ACCOR, aka Kanama kagerageje kohereza intumwa 3 zikorana na Leta.
Izi ntumwa zimaze kugera muri iki gihugu, Leta y’ u Burundi yahise izinaniza yanga gukorana nazo ahubwo bimwa n’ impapuro z’ inzira (visa) muri Mata 2017.
Mu gihe Leta ya Nkurunziza ibabajwe n’ iri vugururwa rya manda nshya ya komisiyo y’ iperereza igiye gukorera mu Burundi, Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu, HRW watangaje ko wishimiye iyi ntambwe igezweho.
Uyu muryango HRW usanga iki cyemezo kizatuma ubutabera burenganura imiryango y’ inzirakarengane zisaga igihumbi harimo abishwe , abahohotewe mu buryo bunyuranye ndetse n’ abandi bafungiye ahantu hatazwi kugeza ubu.
Lille
Uruvuga undi ntirugoma koko ndabyemeye! Kandi ngo nta nkumi yigaya!
Rebero Jeremy
Iriya foto yageze hariya ite? Ndayibuka itwereka ibibera i Kami!