Amakuru y’iyirukanwa ry’abo Banyarwanda yemejwe n’Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki ya 27 Werurwe 2020. Nkuko tubikesha Imvaho nshya.
Gatabazi avuga ko byatangiye mu ntangiriro z’ikicyumweru, abirukanwe ubu bakaba bacumbikiwe ahantu hatandukanye kugira ngo bitabweho uko baje hatagira uwaba afite icyo cyorezo akanduza undi uje atagifite.
Bagiye binjirira mu mirenge itandukanye,y’uturere dukora ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, ari yo Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye, Gatebe na Bungwe ho mu karere ka Burera; hari abinjiriye mu mirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga yo mu karere ka Gicumbi.
Gatabazi yagize ati “Ni byo koko hari abaturage bagera kuri 342 ariko hari n’abandi twakiriye guhera muri iki cyumweru gitangira; babanje kwinjirira muri Burera abandi ninjirira muri Gatuna, ariko abenshi bacaga mu nzira zitemewe ariko nabo iyo ubasobanuje barakubwira ngo batwirukanye tugeze ahangaha baratubwira ngo tujyane n’abamotari nabo bakatujyana mu nzira zitari zo, akarinda agera ku mupaka ahatanemewe.
Bamwe bari muri Gicumbi, twabashyize ahantu ha bonyine kubera ko bavuye mu gihugu kindi kugira ngo badahura n’abo mu ngo hakagira uwaba yakanduza undi; twabahyize mu kigo cya Kagogo, Cyanika, Mwumba abandi bari muri Gicumbi i Kageyo no mu mugi hari hoteli ebyiri zafashwe zari zisanzwe zakira abagenzi, abandi bari ahitwa Karambo hafi no ku Rwesero. Baracyaza rero, na nimugoroba n’uyu munsi mu gitondo hari abo twahuye twaganiriye, bavuye Kampala.”
Guverineri Gatabazi yakomeje avuga ko bagiye bamubwira ko bamwe bageze Kabale muri Uganda ari benshi bigasaba buri wese kwirwanaho kugira ngo agere mu Rwanda. Ati “Iyo tubabajije rero batubwira ko babirukanye, babanje kubabwira ngo Abanyarwanda babazanira Coronavirusi, babafata nk’aho ari bo bazana iyo virusi muri Uganda.
Hanyuma ariko icyaje kugaragara mu minsi itatu ishize ni uko hari ingabo za UPDF (Uganda People Defense Force) ku mupakaka wa Cyanika kugeza ku wo ku ruhande rwa Gicumbi, noneho ba baturage b’Abanyarwanda twabwiraga ngo baze bari bafiteyo utuduka, imirima bahinga n’abasanzwe bakora mu mahoteli no mu maresitora yari agikora muri Uganda, abo bose babazanye ndetse hari n’icyabaye aho bita mu Gahenerezo ugana za Kagogo abari bahafite amaduka bacuruzagamo bavanyemo ibintu byabo, imyaka abaturage barabigabana, hanyuma ubu nabo bari kuza mu Rwanda.
Ntabwo tuzi ikiri inyuma y’ibi byose aiko igihari ni uko nk’uko amabwiriza yacu abivuga imipaka yari ifunze, ntawe ugomba kwambuka ntawe ugomba kuza ariko noneho abongabo barimo kuza bavuga ko babirukanye mu gihugu, ngo ni batware iwabo iyo virusi, ni yo magambo bakoresha.”
Ku munsi wa Kane, ejo hashize honyine, hirukanywe Abanyarwanda bagera ku 145 bakiriwe ku mipaka y’u Rwanda na Uganda, mbere yaho haje hafi 100, kandi n’uyu munsi u Rwanda rukaba rwiteguye kwakira abandi.
Abirukanwa baza nta kimtu bafite mu byo bari batunze, kandi abo mu Gahenerezo hakurya y’u Rwanda bacuruzaga bakaba baje bamaze gusenyerwa no gusahurwa.
Abageze mu Rwanda, bakurikiranwa byihariye, bafite abaganga babakurikirana, bakagaburirwa 3 ku munsi, aharimo n’umunyekongo nawe wari ugiye mu kazi ke muri Uganda. Itsinda rije umunsi umwe rishyirwa ukwaryo rigategereza ko iminsi 14 ishira ngo barebe ko nta kindi kibazo bafite.
Abanyarwanda birukanywe bavuze ko ubu inzego za gisirikare zaho ziri guhiga bukware umunyarwanda aho ari hose kugira ngo yirukanywe ikubagahu.