Umushinjacyaha w’Urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza z’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha Serge Brammertz yabwiye akanama k’Umuryango w’Ababibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko igihugu cy’Afurika y’Epfo cyakingiye ikibaba umwicanyi karundura Fulgence Kayishema ushakishwa n’ubutabera bunyuranye harimo u Rwanda, Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha ndetse n’Amerika yashyizeho igihembo cya Miliyoni Eshanu z’amadorali ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma afatwa.
Umushinjacyaha Brammertz yabwiye akanama gashinzwe umutekano ku isi tariki ya 14 Ukuboza ko Afurika y’Epfo yirengagije nkana gufata Fulgence Kayishema kandi byari bimaze kugaragara ko yabaga mu mugi wa Cape Town mu myaka ibiri ishize. Afurika y’Epfo yirengagije impapuro zita muri yombi Kayishema zashyizweho na LONI kandi ibihugu byose bigize uyu muryango bigomba kubahiriza ibyavuzwe nuyu muryango. Kayishema ntanubwo bamukurikiranye ngo bamenye aho aba nuko umwaka ushize asohoka iki gihugu.
Imwe mu mpamvu yatanzwe n’igihugu cy’Afurika y’Epfo yo kudafata Kayishema nuko yari afite ibyemezo bihabwa impunzi umuntu akibaza uburyo nabyo yabibonye. Nyuma ibiro bishinzwe impunzi byavuze ko byabuze impapuro za Kayishema ndetse n’ibikumwe yateye.
Nkuko yabibwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi muri raporo y’umwaka, bakimeya ko Kayishema ari muri Afurika y’Epfo bahise basaba ko yatabwa muri yombi.
Usibye Kayishema, hari abandi batandatu bataragaragara harimo Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phenias Munyarugarama. Muri uyu mwaka Kabuga Felesiyani wari ku rutonde nawe yarafashwe naho Utunyangingo twa DNA twemeza ko Augustin Bizimungu yapfuye agashyingurwa Pointe Noire muri Kongo-Brazzaville.
Brammertz kandi yagaye ibihugu bya Zimbabwe na Uganda kwanga gukorana n’urukiko mugufata abajenosideri bahungiye muri ibyo bihugu aho yiyemeje kugirira uruzinduko Harare na Kampala ngo baganire nibi bihugu byikubite agashyi. Inzego zitandukanye muri Uganda zemereye uru rukiko ko hari abajenosideri bafite Pasiporo ya Uganda ariko basabye gukurikirana uko bazibonye Uganda ivunira ibiti mu matwi bakaba bamaze umwaka bategereje igisubizo ariko barahebye.
Fulgence Kayishema aregwa gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi barenga ibihumbi bibiri bari bayihungiyemo bakoresheje imodoka ya Katelepirali. Yari Ipeji wicyahoze ari Komini Kivumu ku Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi bakoranye ubwicanyi hari Padiri Athanase Seromba, Gregoire Ndahimana wari Burugumesitiri ucyihishahisha ubutabera, Telesphore Ndungutse, Joseph Habiyambere na Assistant Burugumesitiri Vedaste Mupende.
Fulgence Kayishema akurikiranzweho ibyaha bya Jenoside, kurimbura inyoko muntu n’ibindi aho usibye gusenya Kiliziya yazanye na essence batwikiramo Abatutsi.