Impinduka ziherutse gukorwa mu nzego z’umutekano za Uganda ngo zaba zisa nk’aho ari zo zihishuye uwari inyuma y’umutekano muke hagati y’u Rwanda na Uganda.
Kugerageza kubyutsa umubano kuje nyuma yaho Minisitiri w’umutekano Gen Henry Tumukunde akuweho, urwikekwe kumpande zombi kwatangiye kugaragaramo kuva mu Ukwakira 2017, bikurikiye itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira wafashwe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.(CMI).
Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.
Ikindi kandi Nyamwasa rimwe na rimwe yagiye agaragara muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.
Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda cyane.
Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bagifungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.
Ikinyamakuru Chimpreports kiravuga ko u Rwanda rwagaragaje impungenge ku ruhare rw’uwari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt Gen. Henry Tumukunde mu gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu karere.
Minisitiri Tumukunde akaba aherutse kwirukanwa ku mirimo ye na perezida Museveni kimwe n’uwari ukuriye igipolisi, Gen. Kale Kayihura, aho yabashinjaga kutavugana uko bikwiye byaje kubyara ubwumvikane bucye hagati yabo bikagira n’ingaruka ku mutekano w’igihugu.
Kuri iki Cyumweru itariki 26 Werurwe nyuma y’ibiganiro by’amasaha abiri na perezida kagame, Museveni yavuze ko nta kibazo gikomeye cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi ahubwo habayeho kutavugana uko bikwiye hagati y’abayobozi b’ibi bihugu.
Uwasimbuye minisitiri Tumukunde wakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda, ari we Gen Elly Tumwiine, nawe akaba yari ari mu biganiro byabaye hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda batanze ikiganiro gitanga icyizere ku banyamakuru nyuma yo kubonana.
Muri iki kiganiro kandi, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yijeje ko nta gushidikanya imibanire y’ibihugu byombi izarushaho gukomezwa, aho yatangaje ko icyo yavuga kandi anyuzwe cyane ari uko we na mugenzi we wa Uganda bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byabo ndetse n’akarere.
Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare [ CMI], bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, Umunyarwanda René Rutagungira, Fidele Gatsinzi n’abandi…Kuba Tumukunde yarashyizwe ku ruhande haba hizewe ko umubano w’ibihugu byombi ugiye gusubira mu buryo, abaturage b’u Rwanda bakongera kwidegembya Kampala nkuko byari bisanzwe.
Maliya.
Ariko muzi kwiyenza..ubu se mwiyunze cg muracyashaka amahame.
Mwabuze ibyo mwandika?