Ubushinjacyaha bwa Leta ya Malawi bwatangaje ko bugiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo gutesha agaciro ubusabe bw’u Rwanda bwo kohereza Vincent Murekezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri Gashyatare 2017 nibwo urukiko rwo mu Murwa Mukuru Lilongwe rwatesheje agaciro ubusabe bwo kohereza Murekezi mu Rwanda ruvuga ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye mu guhererekanya abanyabyaha, ariko nyuma bishyira umukono kuri ayo masezerano.
Abanyamategeko ba Murekezi barimo Wapona Kita na Gift Katundu, bagaragaje ko batemeranya n’ibikubiye muri ayo masezerano, basaba ko inkiko zakongera gukora isuzuma ariko ubushinjacyaha bwa Malawi bugaragaza ko butabikozwa.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera, Stephen Kayuni, yatangarije Nyasa Times dukesha iyi nkuru ko bamaze kujuririra Urukiko rw’Ikirenga basaba ko iri suzuma riteshwa agaciro.
Umwunganizi wa Murekezi, yatangaje ko ubushinjacyaha hari ibyo bwirengagije by’ibanze mu kujurira ndetse yizeye ko Urukiko rw’Ikirenga ruzabishingiraho rutesha agaciro icyo kirego.
Murekezi yahawe ubwenegihugu bwa Malawi mu 2003, aza gutabwa muri yombi mu Ukuboza 2016, atangira kuburana ku ngingo yo kumwohereza mu Rwanda kuburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Uyu mugabo yaburanishijwe ndetse akatirwa adahari n’Urukiko Gacaca rwo mu Karere ka Huye ku byaha bya Jenoside yakoreye i Tumba mu Karere ka Huye, aho akomoka.
Kuri ubu ari kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.