• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Editorial 29 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League waraye uhuje ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa yari yakiriye ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza warangiye PSG yari iri murugo itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Muri uyu mukino watangiye impande zombi zishaka ibitego, ikipe ya PSG yari iri murugo niyo yatangiye neza aho ku munota wa 15 w’umukino kapiteni wayo Marquihnos yafunguye amazamu ya City, ni igitego yatsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Angel Dimaria, iki gitego akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi z’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri byagaragaye ko cyihariwe cyane na Manchester City, ubwo hari ku munota wa 64 w’umukino nibwo kapiteni wayo Kevin De Bruyne yayiboneye igitego cya mbere cyo kwishyura mbere y’uko Riyad Mahrez yatsinze igitego cya kabiri cya City binayiha amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma.

Mbere gato y’uko umukino urangira ikipe ya Paris St Germain yabonye ikarita itukura yahawe umukinnyi wo hagati Idrissa Gana Gueye nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Ilkay Gundogan, ibi bivuze ko uyu mukinnyi atazagaragara ku mukino wo kwishyura.

Uyu mukino waraye ubaye ukurikira undi wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League abaye ku wa kabiri w’iki cyumweru wasize ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yari yanganyije na Chelsea igitego kimwe kuri kimwe.

Mu cyumweru gitaha hateganyijwe imikino yo kwishyura ya 1/2, aho ku munsi wo ku wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 ikipe ya Manchester City mu Bwongereza izakira ikipe ya Paris St Germain, bucyeye bwaho tariki ya 5 Gicurasi 2021 ikipe ya Chelsea izakira ikipe ya Real Madrid.

2021-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Editorial 09 May 2021
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Editorial 30 Jan 2023
Polisi y’u Rwanda yataye  muri yombi  itsinda ry’abantu  biyitirira akazi badakora

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu biyitirira akazi badakora

Editorial 11 Nov 2016
Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Editorial 29 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo
IMIKINO

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Editorial 15 Nov 2016
Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245,  ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1
Amakuru

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Editorial 15 Aug 2025
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda
ITOHOZA

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Editorial 27 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru