Perezida Kagame uri mu ruzinduko rwo gutsura umubano n’igihugu cya Maroc, yaraye yakiriwe ku meza n’Umwami Mohamed VI.
Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kigendera ku mahame ya Kisilamu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, mu gihe bari mu kwezi kw’igifungo cya Ramadhan, bitegura gufata ifunguro rya nimugoroba bita “Iftar”.
Nk’uko byari biri kuri gahunda, Perezida Kagame na Mohamed VI banagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi mu bya politiki no mu bukungu.
Ikaba ari intambwe abatuye iki gihugu bashimiye leta yabo, yateye yo kwiyegereza igihugu nk’u Rwanda.
Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu 2015, aho yari yitabiriye inama ya Medays, yanaherewemo igihembo cy’amahoro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo nawe basangiye kumeza amwe na Perezida Kagame