Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi.
Damilola n’itsinda ry’abamuherekeje bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Gashyantare 2020, bagirana ibiganiro byihariye.
Ibi biganiro byabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya SEforALL iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 26-28 Gicurasi 2020.
Damilola Ogunbiyi ukomoka muri Nigeria yabaye umugore wa mbere wayoboye Ikigo gishinzwe gusakaza amashanyarazi mu bice by’icyaro mu gihugu cye.
Mu mwanya yahawe wo kuba Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yitezweho uruhare mu guharanira ko ibihugu bikennye bigerwaho na serivisi nziza mu bijyanye n’ingufu. Yashyizweho kuri uyu mwanya asimbuye Rachel Elizabeth Kyte wayoboye SEforALL mu gihe cy’imyaka ine.
Yafashe inshingano mu gihe uyu muryango uri guharanira gushyira mu bikorwa ibikenewe ngo wese umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2030 nk’uko bikubiye mu ntego ya Karindwi mu z’iterambere rirambye (SDGs).
Imibare igaragaza ko ku Mugabane wa Afurika, abagera kuri miliyoni 600 batagerwaho na serivisi z’amashanyarazi.
U Rwanda rufite imishinga irimo gaz yo mu Kivu, ingomero z’amazi, imiyoboro y’amashanyarazi n’imirasire y’izuba igeza amashanyarazi ku baturage. Rwihaye icyerekezo cy’uko mu 2024, abaturage bazaba bacanirwa 100%.
Src: IGIHE