Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi z’uruganda Volkswagen zigiye gutangira kwifashishwa mu gutwara abantu mu mushinga wa Move, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka ya mu gihe runaka.
Izi modoka ziswe e-Golf, ziratangira gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, aho cyo kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.
Ku ikubitiro imodoka enye nizo zatangiye gukoreshwa ariko hari gahunda yo kwagura zikagera kuri 50, ndetse na sitasiyo zazo zikava kuri imwe zikagera kuri 15 mu gihugu hose.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari intambwe ijya mbere yo gushyigikira uburyo bwiza bwo gutwara abantu binyuze mu gutiza imodoka bwatangijwe mu Rwanda.
Ati “Ibi birerekana ko twiyemeje gushyira imbere ikoranabuhanga kugira ngo rihindure iterambere ry’ubukungu bwarwo. Bifite kandi umumaro mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga”.
Yakomeje avuga ko abanyarwanda bazi ko kurengera ibidukikije no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere ari ingenzi kandi ubu buryo bwo gukoresha izi modoka bukazatuma bagera ku byo biyemeje mu kurwanya ibyo byuka.
Minisitiri w’Intebe yashimye uburyo ishoramari rya Volkswagen ririmo gutanga imirimo bigendanye n’umuhigo wa leta y’u Rwanda wo guhanga imirimo miliyoni mu 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko muri gahunda ya Move, yo gutiza imodoka kugera mu mpera z’uyu mwaka imodoka zirenga 200 zizaba zikoreshwa mu Rwanda harimo izo mu bwoko bwa Polo, Amarok, Teramont na Passat. Abashoferi 20 b’abagore bakora muri iyi gahunda.
Ati “Imodoka zikoresha amashanyarazi zimaze gukoreshwa ahantu henshi ariko nyuma y’ubushakashatsi, amahugurwa n’ibindi byakozwe, uyu munsi turatangiza izi modoka mu Rwanda ari nazo za mbere za Volkswagen muri Afurika.”
Izi modoka zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda ku bufatanye bwa Volkswagen na Siemens, aho izatanga uburyo bwo kongera umuriro muri izo modoka.
Umuyobozi wa Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Sabine Dall’Omo, yashimangiye ko ‘uko imijyi ya Afurika itera imbere n’ikoranabuhanga rigatera imbere, niyo mpamvu hakenewe uburyo bwo gutwara abantu bugezweho kandi burambye mu Mujyi wa Kigali’.
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari ugukomereza ku rugendo rwatangiye mu 2016 ubwo u Rwanda rwasinyaga amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda na Volkswagen, yo gushyira uruganda ruteranyiriza imodoka hano no gutangiza uburyo bwo gutwara abantu ndetse no guhugura.
Ati “Kugera ku musaruro mwiza kwa gahunda twatangije yo gutiza abantu imodoka byatweretse ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo kuva ku modoka zikoresha amavuta rukajya ku zikoresha amashanyarazi. Dufite kandi icyizere dukura kuri ubwo bwabyaye umusaruro tutari twiteze”.
Iyi modoka itagira imyotsi ishobora kugenda kilometero 230, igashyirwamo umuriro iyo bikorewe mu rugo ni hagati y’amasaha 10 na 11, naho kuyishyiramo umuriro ku buryo bwihuse [kuri sitasiyo] ni iminota 45.
Izi modoka za e-Golf ntabwo zateranyirijwe mu Rwanda ahubwo zakorewe mu Budage zizanwa mu gihugu.
Volkswagen Group iteganya gushora miliyari €30 mu gukora imodoka zikoresha mashanyarazi, aho iteganya kongera ubwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zikava ku bwoko butandatu bukagera kuri 50 bitarenze umwaka wa 2025.