• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Editorial 29 Oct 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi z’uruganda Volkswagen zigiye gutangira kwifashishwa mu gutwara abantu mu mushinga wa Move, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka ya mu gihe runaka.

Izi modoka ziswe e-Golf, ziratangira gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, aho cyo kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Ku ikubitiro imodoka enye nizo zatangiye gukoreshwa ariko hari gahunda yo kwagura zikagera kuri 50, ndetse na sitasiyo zazo zikava kuri imwe zikagera kuri 15 mu gihugu hose.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari intambwe ijya mbere yo gushyigikira uburyo bwiza bwo gutwara abantu binyuze mu gutiza imodoka bwatangijwe mu Rwanda.

Ati “Ibi birerekana ko twiyemeje gushyira imbere ikoranabuhanga kugira ngo rihindure iterambere ry’ubukungu bwarwo. Bifite kandi umumaro mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bazi ko kurengera ibidukikije no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere ari ingenzi kandi ubu buryo bwo gukoresha izi modoka bukazatuma bagera ku byo biyemeje mu kurwanya ibyo byuka.

Minisitiri w’Intebe yashimye uburyo ishoramari rya Volkswagen ririmo gutanga imirimo bigendanye n’umuhigo wa leta y’u Rwanda wo guhanga imirimo miliyoni mu 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko muri gahunda ya Move, yo gutiza imodoka kugera mu mpera z’uyu mwaka imodoka zirenga 200 zizaba zikoreshwa mu Rwanda harimo izo mu bwoko bwa Polo, Amarok, Teramont na Passat. Abashoferi 20 b’abagore bakora muri iyi gahunda.

Ati “Imodoka zikoresha amashanyarazi zimaze gukoreshwa ahantu henshi ariko nyuma y’ubushakashatsi, amahugurwa n’ibindi byakozwe, uyu munsi turatangiza izi modoka mu Rwanda ari nazo za mbere za Volkswagen muri Afurika.”

Izi modoka zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda ku bufatanye bwa Volkswagen na Siemens, aho izatanga uburyo bwo kongera umuriro muri izo modoka.

Umuyobozi wa Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Sabine Dall’Omo, yashimangiye ko ‘uko imijyi ya Afurika itera imbere n’ikoranabuhanga rigatera imbere, niyo mpamvu hakenewe uburyo bwo gutwara abantu bugezweho kandi burambye mu Mujyi wa Kigali’.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari ugukomereza ku rugendo rwatangiye mu 2016 ubwo u Rwanda rwasinyaga amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda na Volkswagen, yo gushyira uruganda ruteranyiriza imodoka hano no gutangiza uburyo bwo gutwara abantu ndetse no guhugura.

Ati “Kugera ku musaruro mwiza kwa gahunda twatangije yo gutiza abantu imodoka byatweretse ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo kuva ku modoka zikoresha amavuta rukajya ku zikoresha amashanyarazi. Dufite kandi icyizere dukura kuri ubwo bwabyaye umusaruro tutari twiteze”.

Iyi modoka itagira imyotsi ishobora kugenda kilometero 230, igashyirwamo umuriro iyo bikorewe mu rugo ni hagati y’amasaha 10 na 11, naho kuyishyiramo umuriro ku buryo bwihuse [kuri sitasiyo] ni iminota 45.

Izi modoka za e-Golf ntabwo zateranyirijwe mu Rwanda ahubwo zakorewe mu Budage zizanwa mu gihugu.

Volkswagen Group iteganya gushora miliyari €30 mu gukora imodoka zikoresha mashanyarazi, aho iteganya kongera ubwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zikava ku bwoko butandatu bukagera kuri 50 bitarenze umwaka wa 2025.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente n’abandi bayobozi ubwo batangizaga ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo (iburyo) yitabiriye uyu muhango

Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ryo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda Rugwizangoga avuga ko izi modoka zizifashishwa mu buryo busanzwe bwo kuzitiza abantu bakitwara cyangwa bagatwarwa n’abashoferi babo

Umuyobozi wa Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Sabine Dall’Omo, yashimangiye ko bashyigikiye gahunda yo kurwanya imyuka yangiza ikirere mu Rwanda

Iki gikorwa cyatangiranye imodoka enye ariko mu minsi iri imbere zizagera kuri 50

Iyi modoka ikoresha amashanyarazi gusa

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari ugukomereza ibiri mu masezerano bafitanye n’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ishoramari rya Volkswagen mu Rwanda kuko ririmo kurufasha guhanga imirimo

Siemens izashyiraho sitasiyo zo kongereramo amashanyarazi

Minisitiri w’Intebe agiye kuganura iyi modoka

Kuri sitasiyo iyi modoka izajya yongerwamo amashanyarazi iminota 45

Sitasiyo yongera amashanyarazi mu modoka

Src : IGIHE

2019-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Editorial 14 Jan 2020
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Editorial 10 Jul 2018
Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Myinshi mu myanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 75 %

Editorial 10 Mar 2019
Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim

Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim

Editorial 03 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 
Amakuru

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel
Mu Rwanda

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Editorial 27 Aug 2017
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda
Amakuru

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Editorial 25 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru